Kamonyi-Nyarubaka: Umukozi wa ISCO yishwe ahambiriwe, apfutse umunwa

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 02 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Ruseke, Akagari ka Kambyeyi, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, umukozi(umusekirite) wa Kompanyi icunga umutekano ya ISCO yasanzwe yishwe, ahambiriye amaguru n’amaboko, apfutse cyangwa afunze umunwa.

Amakuru agera ku intyoza.com akemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarubaka ni uko uyu mukozi wishwe ari umugabo w’imyaka 59 y’amavuko witwa Ngirumukiza jean wari utuye i Mbuye ho mu karere ka Ruhango.

Amakuru yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka Mpozenzi Providence Mbonigaba, avuga ko mu makuru bafite ari uko uyu mukozi yari wenyine kuko undi bagombaga kuba bari kumwe mukazi ntawari uhari.

Yagize ati“ Yari yaraye izamu wenyine na mugenzi we adahari, abamwishe nta n’umwe bakeka kuko nta n’uwigeze ahagera, ariko ikigaragara ni uko bamwishe bamuziritse amaguru n’amaboko bamupfutse n’umunwa”.

Gitifu Providence, avuga ko bigoye kumenya byinshi ku makuru y’ibyahabereye kuko uwakayatanze yishwe kandi yari wenyine. Avugako undi mugenzi we waraye mu kazi yari ku muryango aho binjirira kandi ngo harimo intera nini cyane kuko n’ikigo ni kinini. Avuga ko ntawe uzi amasaha ibi byabereyeho kuko byamenyekanye mu gitondo abaje kumusimbura bahageze n’abandi bakozi bari bazindutse.

Ibivugwa na bamwe mu baturage;

Amakuru ava mu baturage ni uko uyu nyakwigendera ashobora kuba ngo yari abangamiye benshi mu bakozi bakorera muri iki kigo gitunganya amabuye kikayabyazamo Amakaro n’Amapave. Aba yabangamiraga ngo bajyaga bashakaga kwiba bimwe mu bikoresho by’ikigo bitandukanye ariko akabatesha ku buryo hari n’amakuru avuga ko bamubwiraga ngo ibyo akora azabyigira kangahe?.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, inzego zitandukanye z’ubuyobozi zari zimaze kuhagera zirimo iz’umutekano. Abishe uyu mukozi wa ISCO nk’uko Gitifu Providence abivuga, bimwe mu bimaze kumenyekana ni uko bibye insinga zifite agaciro kanini. Ati “ Bibye insinga ariko zifite agaciro kanini”.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →