Kamonyi/Kwibohora 29: Abahuriye muri Koperative COALFKA batashye inzu y’ubucuruzi biyujurije

Abaturage bahuriye muri Koperative y’Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto-COALFKA bo mu Murenge wa Mugina bakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu gishanga cya Kavunja, kuri uyu wa 04 Nyakanga 2023, bizihije ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora bataha ku mugaragaro inyubako biyujurije mu isantere y’ubucuruzi ya Mugina. Miliyoni zisaga 42 z’amafaranga y’u Rwanda zagiye kuri iyi nyubako bavuga ko ije kubafasha kurushaho kwiyubaka no gutera imbere nk’abashyize hamwe.

Nirere Theresie, umuturage wa Mugina akaba n’umunyamuryango wa COALFKA ashima by’umwihariko ingabo za APR zatangije urugamba rwo kubohora Igihugu, zigahagarika Jenoside, uyu munsi u Rwanda rukaba rufite ubuyobozi bwahaye buri wese ijambo, Umunyarwanda akagira agaciro kugera ku ruhando mpuzamahanga. Ahamya ko kutaba muri Koperative ari igihombo mu gihe icunzwe neza. Agira bagenzi be inama yo kuba hamwe n’abandi bagakorera muri Koperative kuko ngo inama y’umwe itanoga.

Nirere Theresie.

Avuga ko amaze imyaka 25 muri iyi Koperative kuko yatangiranye nayo. Ahamya ko yamufashije kwiteza imbere, akishyurira abana 4 amafaranga y’ishuri harimo uwarangije. Afite kandi inzu y’imiryango ine ikodeshwa mu isantere y’ubucuruzi ya Mugina, aho amafaranga avuyemo amufasha kwiteza imbere ari nako afatanya na bagenzi be mu bikorwa bitandukanye bya Koperative.

Akomeza avuga ko bagitangira Koperative bahingaga mu kajagari ndetse bagahinga ibihingwa bigoye kubonera umusaruro ufatika kandi ubyara inyungu. Muri byo hari; Amateke, Ibijumba, Ibishyimbo n’ibindi. Igihe bahuje ubutaka nyuma yo kubona Ubuzimagatozi muri 2011, nibwo batangiye guhinga imboga n’imbuto zirimo; Ubutunguru, Ibigori, Imboga zitandukanye, babona umusaruro ufatika, bagura ibikorwa batangira no gucuruza inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure, batera imbere kugera ubwo biyemeje kwiyubakira inzu ibafasha kwinjiza bakarushaho kwiteza imbere.

Mu nama agira abagore bagenzi be agamije kubafasha kwibohora, agira ati“ Nta kibabaza nko kubona umugore utakaza igihe, uzinduka yicaye ateze amaboko adakora, ahubwo ugasanga ari mu bujajwa bwo kubara inkuru za bagenzi be. Ni bareke guta igihe baharanire kwibohora, bakore biteze imbere kuko wica igihe ukazabyicuza”.

Barengayabo Augustin, umuturage wa Mugina ahamya ko Kwibohora Nyakuri ari ukwanga ubunebwe bikajyana no guharanira gukora ukiteza imbere nta gutega amaboko. Yemera ko gufashwa ari ngombwa ariko ko n’ufashwa akwiye kwerekana icyo ashoboye, umufasha akagira aho ahera. Avuga ko igihe buri wese yibohoye mu myumvire agakora azatera imbere akigirira akamaro, akanakagirira Igihugu.

Barengayabo Augustin.

Akomeza avuga ko kubohora Igihugu kikagira ubuyobozi bwiza byafashije benshi guhindura imyumvire n’imitekerereze, ababashije gukora bahindura ubuzima barakora biteza imbere banafasha benshi. Ahamya ko urugendo rw’imyaka 29 mu kwibohora rumusize ahantu heza mu kwiteza imbere. Yishimira ko aho atuye abonwamo nk’ugishwa inama, akaba kandi yaratowe nk’Inyangamugayo akaba n’umujyanama w’Ubuzima.

Agira kandi ati“ Uru rugendo rw’imyaka 29 yo kwibohora, kuri njyewe n’umuryango wanjye runsize ahantu heza. Ku kijyanye n’imyumvire n’uburyo nanjye nakubaka Sosiyete n’uburyo ngira inama abantu ibintu bigakemuka tukunga abantu, tugafasha abantu mu bibazo bigakemukira aho turi kandi nanjye nkabona ndakenerwa mu bantu ntari nzi ko ndi uwagirirwa icyizere nkagira icyo namara, biramfashije cyane ari nayo mpamvu twishimiye uyu munsi wa none”. Akomeza asaba buri wese guhindura imyumvire, agakora cyane kandi ku gihe kuko Leta ntacyo idakora ngo itange ibikenewe.

Nsabimana Pierre Damien, Umuyobozi wa Koperative COALFKA ahamya ko ibyo bagezeho nk’Abahinzi babikesha ubuyobozi bwiza bw’Igihugu butahwemye muri iyi myaka 29 ishize yo Kwibohora gutanga ibishoboka ngo buri munyarwanda wese abeho neza, akore yiteze imbere yumva ko nta ki kimuboshye kimubuza gukora.

Nsabimana Pierre Damien/Umuyobozi wa Koperative COALFKA.

Ahamya kandi ko we n’abahinzi ibyo bamaze kugeraho babikesha gushyira hamwe, kujya inama no gukorera mu mucyo. Agira inama abibumbiye mu makoperative hirya no hino ko niba bashaka gukora bagatera imbere bashyira umutima ku byo bakora, bagaharanira kuba umwe, bagakorera ku mugaragaro banga umugayo, bakumva ko igikozwe cyose buri munyamuryango akwiye kuba akibonamo kuko ahatari ukujya inama nta cyashoboka. Asaba kandi kugiranira icyizere bagakunda ukuri, utishoboye agafashwa ntawe usigaye .

Gitifu Mandera Innocent/Mugina.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina wari kumwe n’Abaturage ndetse n’abahinzi kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29, yabwiye abitabiriye ko uyu ari umunsi w’ibyishimo, w’umunezero hishimirwa ibimaze kugerwaho. Asaba buri wese guharanira ko ibyiza bimaze kugerwaho byiyongera kandi bikarindwa, Kwibohora bikajyana no guharanira kwiteza imbere no gufasha ko buri wese agaragaza uruhare rwe mu bimukorerwa n’ibiteza imbere Umuryango Nyarwanda.

Abitabiriye Ibirori by’umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 29 bari bateraniye mu mbuga y’aharemera isoko rya Mugina.

Ubumwe bw’abagize Koperative COALFKA bukomezwa ahanini no gukorera mu mucyo, kuba buri munyamuryango ugize ikibazo nubwo yaba nta bushobozi ashobora kwishingirwa na Koperative, akaka inguzanyo agakora, agafashwa gukemura ibimubangamiye akiteza imbere. Iyi Koperative ifite Abanyamuryango 591 barimo Abagore 137 ndetse n’urubyiruko 60, bose bashishikajwe no gukora ikinyuranyo, imvugo yagiye iba gikirwa mu makoperative bakaba batifuza kuyumva iwabo.

Inzu yatashywe uyirebeye inyuma.

Abahinzi bamuritse bimwe mu byo bahinga.

Abana bato bahawe Amata.
Abaturage bamurikiwe Inka y’Indashyikirwa Umurenge uherutse kugabirwa ku bw’ibikorwa byahize indi Mirenge mu gihugu.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →