Ubufatanye, Kubigira ibyacu byatumye duhiga utundi turere-Meya Kayitare

Mu bikombe byatanzwe na Polisi y’Igihugu biciye mu bukangurambaga bwakoze ku isuku n’ isukura, umutekano no kurwanya igwingira ry’abana, Akarere ka Muhanga kahize utundi gahabwa igikombe n’icyemezo cy’Ishimwe. Akarere ka Muhanga niko kaje ku mwanya wa mbere. Umuyobozi wako ahamya intsinzi bayikesha gushyira hamwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko kuba barahize utundi turere ari uko habayeho ubufatanye n’abaturage kandi bakiyumvamo igikorwa bakakigira icyabo.

Yagize Ati” Kuba twarahize utundi turere ni uko twagize ikipe nziza y’ubufatanye no kumva ibintu kimwe, ugize ikibazo akabaza mugenzi we kandi abaturage biyumvisemo iki gikorwa badufasha gukora ibikorwa bitandukanye”. Akomeza avuga ko bagize umwihariko wo kubakira buri rugo umurima w’Igikomi banagena ubutumwa bwajya bubwira buri muturage ko imboga bahinzemo zibafatiye rurini mu kurwanya imirire mibi ku bana n’abakuru kuko zifite intungamubiri zikomeye zifasha kugira ubuzima bwiza.

Avuga kandi ko mu bikorwa byagiye bikorwa byari bigamije guhindura imibereho myiza y’abaturage, kandi byeretse ubuyobozi ko ubukangurambaga bwakemura byinshi mu bibazo bakunze gusangana abaturage uhereye ku isuku nkeya, Ubwiherero, Igwingira ry’abana n’ibindi. Ahamya ko buri muturage akwiye kumva ko umwanda n’ibindi byose bikunze kwigaragaza mu miryango byitondewe byabonerwa ibisubizo bivuye muribo ubwabo, ko kandi buri wese azanye uruhare rwe byagerwaho vuba.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori.

Abaturage bavuga iki ku gikombe bahawe ?

Abaturage baganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko nubwo akarere kabo kahembwe ariko hari ahakigaragara intege nkeya nko gukusanya imyanda mu ngo, aho bemeza ko bitoroshye.

Mukakalisa yagize ati” Rwose muri uyu mujyi wacu hari byinshi bikwiye kunozwa kuko usanga hari uburyo butaranozwa bwo gutwara imyanda ndetse n’uruhuri rw’Abana bambaye nabi basaba abahisi n’abagenzi kandi bakomeza kwiyongera uko iminsi igenda yiyongera”.

Itorero ry’abanyeshuri bo mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta ryasusurukije abitabiriye ibirori.

Mugabe Esdras, avuga ko inzego zidakwiye kwishimira umwanya bagize kuko ejo bashobora gusubira inyuma. Abibutsa ko badakwiye kwirara, ko ahubwo bakwiye kongera ibikorwa bakoraga bagamije kuguma ku mwanya mwiza.

Yagize Ati” Ntabwo dukwiye kumva ko umwanya twagize wadushitura ko twamaze kugera aho dushaka kuko ejo twazisanga inyuma y’abandi. Njyewe mbona dukwiye gukomeza kunoza isuku n’isukura bijyanye no kubungabunga umutekano tukanafasha abafite abana bari mu mirire mibi bakayivamo, bityo tuzaba twamaze kumva inshingano zacu nyazo nuko dukwiye kwitwara biduhe kuguma ku mwanya mwiza”.

Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yibutsa abatwaye ibihembo ko bakwiye kuba babisigasira bagaharanira kuzagaruka bameze neza kurushaho, birinda gusubira inyuma. Avuga ko umutekano udaturana n’umwanda n’imibereho mibi y’abaturage.

Ibirori byo guhemba abitwaye neza muri ubu bukangurambaga bwasojwe byabereye mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda aho ari nawo Murenge wahize indi, uhabwa igihembo cy’imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 26 z’amafaranga y’u Rwanda. Hanahembwe kandi utugari twitwaye neza, aho buri kamwe kahawe Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, imirenge yitwaye neza buri umwe uhabwa igihembo cya Moto.

Gitifu wa Runda ashyikirizwa imodoka na Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano.
Imirenge yahize iyindi yahembwe Moto.
Utugari twahize utundi twahembwe Miliyoni imwe.
Gucinya akadiho byakiriwe neza nyuma y’ibihembo.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →