Ubuyobozi bwa College APPEC Remera Rukoma TSS hamwe n’ubwishuri ryabwo ribanza-EP-APPEC bamurikiye Ababyeyi, Abanyeshuri n’inzego zitandukanye ibyumba 2 by’amashuri byubatswe mu kugabanya ubucucike mu mashuri. Basoje kandi umwaka w’ishuri 2022-2023, basaba abagiye mu kiruhuko kwitwara neza, bazirikana ko imyitwarire myiza ikwiye kubaranga, bagafatanya n’abo basanze imirimo ari nako biyibutsa amasomo. Ababyeyi n’abarezi basabwe kubaba hafi, ariko hanengwa ba“ Ntibindeba” mu burezi.
Mu birori by’impurirane byabereye mu kigo cy’ishuri cya College APPEC Remera Rukoma TSS mu busitani bw’ishuri ribanza-EP-APPEC, abanyeshuri baba abiga mu mashuri y’incuke n’abanza bahawe amanota yavuye mu musaruro w’amasomo, bibutswa ko inshingano yo kwiga nubwo bagiye mu biruhuko bagomba kujyana nayo, bakazakora imirimo bafasha abo basanga ariko kandi bibuka ko gusubiramo amasomo bagomba kubihorana.
Harelimana Prosper umuyobozi wa College APPEC Remera Rukoma TSS ari nayo yibarutse ishuri ribanza rya EP-APPEC, mu butumwa bwe yashimiye imikoranire myiza yagaragaye mu mwaka w’amashuri 2022-2023 hagati y’ubuyobozi bw’ishuri n’ababyeyi.
Yashimiye kandi abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza aho abakoze bose uko ari 39 batsinze neza kandi bajya muri boarding schools( aho biga bacumbikirwa). Yijeje ababyeyi ko n’abazakora ikizamini uyu mwaka bazatsinda kuko bateguwe neza kandi nabo biteguye guhesha ishema ishuri n’ababyeyi.
Yashimiye ireme ry’uburezi ikigo kimaze kugereho ariko asaba abanyeshuri, abyeyi n’abarezi kutirara ahubwo hakongerwa imbaraga mu bijyanye n’indimi cyane cyane icyongereza n’igifaransa k’uburyo umwana urangije azajya avuga indimi neza adategwa.
Yavuze ko EP-APPEC imaze kuba ubukombe kuko ikigo cyatangiye muri 2003 gitangirana abanyeshuri 33 ariko ubu kikaba gifite abanyeshuri basaga 650, byerekana ko ikigo cyateye imbere mu buryo bugaragara.
Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma wifatanije n’Ubuyobozi bw’ikigo, Abanyeshuri n’Ababyeyi yasabye abagiye mu biruhuko kugendera ku mabwiriza y’Ababyeyi n’Ababarera, bakitwara neza, bakajya bagira umwanya wo gusubira mu masomo kugira ngo igihe cy’itangira ni kigera bazagaruke ku ishuri bakibuka ndetse barungutse byinshi mu masomo abareba.
Yibukije Ababyeyi kwibuka ko aribo barezi b’ibanze, abasaba kumenya ko mu rugo hakwiye kuba ari aho abana bishimira, harangwa umutekano, bumvikana kuko ari ishingiro ry’uburere bwiza umwana akurana. Yabibukije kutarekura inshingano zo kwita no gukirikirana imyitwarire y’abana, abasaba ko bakwiye kuganira, gukina nabo imikino ijyanye n’ikigero cyabo, bakanabagenera umwanya uhagije wo gusubira mu masomo.
Tuyishime Console, umubyeyi wazanye n’umwana we kumva umusaruro yakuye mu masomo ahabwa, yasabye ababyeyi bagenzi be kwibuka ko aribo bambere barebwa n’uburere bw’abana aho kubiharira abarimu n’ubuyobozi bw’ikigo. Avuga ko iyo umubyeyi akurikirana neza uko umwana yiga bimutera umwete mu masomo kuko aba yumva ashyigikiwe.
Ati“ Birakwiye ko aho wabibye uhitaho kugira ngo umenye umusaruro uzahava. Byaba bibabaje ubyuka ujya mu kazi, ushakisha Minerivale y’umwana, ibikoresho ariko ntufate umwanya wo kugere ku ishuri ngo urebe ibyo umutangaho uko abibyaza umusaruro”. Akomeza ashishikariza Ababyeyi kwita neza ku bana no kubakurikirana, ariko akanenga ababaye ba “Tereriyo” bumva ko inshingano zabo ari ukwishyura amafaranga y’ishuri no gushaka gusa ibikoresho.
Mukeshimana Appolinaire, yunga mu ry’umubyeyi mugenzi we avuga ko umwana atari uwo kugenera gusa amafaranga y’ishuri, ibikoresho n’amafaranga y’ifunguro, ko ahubwo hari ibisabwa bikomeye birenze ibyo. Agaruka k’ubufatanye bw’impande zombi aribwo butuma umwana aba uwo akenewemo. Ashishikariza buri mubyeyi cyangwa se umurezi w’umwana kwita ku nshingano asabwa, akumva ko umwana yajyanye mu ishuri azaba uwo amwifuzamo kuko nawe yamukoreye ibikwiye nkuko nta muhinzi uhinga ngo abure gukurikirana umurima yahinze kuko aba azi ko igihe cy’isarura kizagera.
Iyamuremye Theophile, Umuyobozi w’Uburezi mu Murenge wa Rukoma avuga ko Uburezi ari ubufatanye bw’inzego zitandukanye, ariko urukomeye cyane rukaba “ Ababyeyi”. Yibukije ko nk’abarezi bateguye neza abana bagiye mu biruhuko, ko icyo basaba ababyeyi ari ukutarekura inshingano mu gihe bazamarana n’abana mu kiruhuko. Yibutsa kandi ababyeyi ko kuba abana bagiye mu kiruhuko bitavuze ko batandukanye n’abarimu, abayobozi b’ikigo kuko hari byinshi bibahuza kandi bizakomeza kubahuza kugera bagarutse ku ishuri. Asaba ko nabo ubwabo mu gihe bagira ikibazo bakwiye kwegera ikigo kikabafasha aho bishoboka.
Akomeza ashima ubufatanye bugaragara hagati y’Ababyeyi n’Abarezi b’abana ku ishuri kuko ngo ugereranije n’uko byahoze, ubu byiyongereye. Asaba ko bakomereza aho ariko kandi agakebura uwo bireba wese kwibuka ko ntawe uhagarara mu mujishi w’undi, ko umusaruro ukenewe ku mwana uzaboneka habayeho ubufatanye bwuzuye.
Muri ibi birori byo kugaragariza abanyeshuri umusaruro uturuka mu masomo bahawe, kuva mu biga mu mashuri y’incuke ndetse n’abanza, bahawe ibigaragaza uko bakoze( Bulletin-Indangamanota), abaherekejwe n’ababyeyi ndetse n’ababarera bafatanya kwishimira umusaruro batahanye, ariko kandi hanengwa abatererana abana.
Ibirori kandi byaranzwe no gufungura ku mugaragaro ibyumba bibiri by’ishuri byubatswe hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana. Byuzuye bitwaye Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni zikabakaba makumyabiri( 20,000,000Frws). Ni mu rwego kandi rwo kwitegura umubare ushobora kuziyongera w’abifuza kugana Ikigo baziyongera ku basanzwe.
Harelimana Prosper umuyobozi wa College APPEC Remera Rukoma TSS, yijeje ko ikigo kizakomeza kwagura ibikorwa remezo, yibutsa ko ibyo bagezeho byose babikesha ubuyobozi bwiza bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul kagame.
Munyaneza Theogene