Muhanga: Amaburakindi no kutamenya bibatera gukora ibyaha by’inzaduka n’ibyangiza ibidukikije

Mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, Akagari ka Ngaru, Umudugudu wa Gitega, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwatangije ubukangurambaga ku byaha by’inzaduka n’ibyaha bibangamiye ibidukikije. Abaturage bavuga ko bimwe muri ibi byaha babikoreshwa no kutabimenya ndetse n’amaburakindi ku bwo gukunda amafaranga yo kubatungira imiryango.

Uwineza Marie Josee, afite imyaka 35 yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko atari azi ko kujya mu bucukuzi butemewe bwangiza ibidukikije bushobora kuba icyaha gihanwa n’amategeko ku babikora. Avuga kandi ko hari icyatsi kimeza cyitwa Rwiziringa kiboneka ndetse gishobora kunyobwa atari azi ko kugikoresha ukinywa ari icyaha.

Yagize Ati” Tubonye ko ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro butemewe n’amategeko bushobora kwangiza ibidukikije bushobora kuba intandaro yo gukora icyaha kandi menye ko hari ibindi bimera by’ibyatsi byitwa Rwiziringa biboneka ahantu hose bishobora guhekenywa cyangwa bikanyobwa ukaba wabihanirwa n’amategeko”.

Mugenga Dismas w’imyaka 39 avuga ko ibyaha byangiza ibidukikije atari abizi kandi babihoragamo. Ahamya ko ubwo babyigishijwe babimenye kimwe n’ibyaha by’inzaduka byo batabibona cyane kuko benshi baba bibereye mu bunyogosi bw’amabuye y’agaciro, kandi ko n’ababikora ari kubera amaburakindi.

Yagize Ati” Hari byinshi twakoraga umunsi ku munsi tutabizi ariko ubwo batwigishije babonye ko dusanzwe tugwa muri ibi byaha by’inzaduka. Babitubwiye tugiye kwigisha abandi babivemo kuko hari abacukuraga amabuye mu bunyogosi bw’amabuye y’agaciro bakangiza ibidukikije kubera amaburakindi”.

Abakozi b’ubugenzacyaha-RIB mu mpuzankano yabo.

Mukandebe Domina, avuga ko mu byaha by’inzaduka babwiwe harimo gukoresha urumogi, Cocaine, Mugo kunywa lisansi, kunywa kore y’inkweto. Yemeza ko atarabibona ariko abimenye akaba agiye kubirwanya kuko ibi byose byakwica ejo hazaza h’abana.

Yagize Ati” Hari byinshi mu biyobyabwenge twamenye harimo; Gukoresha urumogi kurunywa no kurucuruza ndetse no kuruhinga, Mugo, kunywa Lisansi na kore ikora inkweto. Ntabwo bimwe tubizi ariko tugiye kurwanya ibi byose twabwiwe kuko byatwicira ubuzima bw’abana tubyara”.

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyepfo, Silas Katabarwa yabwiye abaturage ko badakwiye kwishora mu byaha kuko bibakururira gufungwa by’igihe gito cyangwa kirekire. Ati” Ntabwo mukwiye kwishora mu byaha kuko bibatandukanya n’imiryango yanyu mugafungwa by’Igihe gito cyangwa kirekire mugasiga imiryango mu bibazo bitoroshye ntibashobore gutera imbere”.

Abaturage bahawe umwanya barabaza.

Umuyobozi wa RIB mu karere ka Muhanga, Nyirimigabo Venuste mu kiganiro yatanze yibukije abaturage ko badakwiye kuba urufatiro rwo gukoresha ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu byaha byabakururira gufungwa. Yabibukije ko ibyo bakora byose badashishoje bishobora kuba icyaha ndetse bishobora kubakururira Ibihano byo gufungwa by’Igihe gito cyangwa kirekire kubera kutamenya.

Mu bindi byagarutsweho muri ubu bukangurambaga, abaturage bibukijwe ko kuba ibihazi bijya gucukura byitwaje intwaro gakondo cyangwa abanyogosi nabyo bishobora kubakururira ibyago byo gufungwa.

Muri ubu bukangurambaga, abaturage basabwe kuba maso kuko bamwe mubo babana bashobora kubashora mu byaha batabizi. Mu byo bashorwamo harimo nko kubabitsa ibiyobyabwenge bajyana ahandi kubigurisha, bityo bakaba bagirwa indiri y’aho byagurirwa. Basabwe kuba umusemburo w’ibyiza byo kwanga ikibi, bakagaragaza abacuruza, abahinga n’abakoresha ibiyobyabwenge bivugwa. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti“ Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’Inzaduka“.

Ibiro ngendanwa mu modoka za RIB zabigenewe, abaturage batanze ibirego.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →