Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkingo, Rwandenzi Epimaque w’imyaka 44 y’amavuko usanzwe unakuriye bagenzi bose mu Rwanda. Hatawe muri yombi kandi Umukuru w’Umudugudu wa Juru, Yankurije Claudine w’imyaka 49 y’amavuko.
Itabwa muri yombi rya Gitifu Rwandenzi Epimaque hamwe na Mudugudu Yankurije Claudine, bombi bakorera mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi ryabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023, Aho aba bombi bakurikiranyweho “ Kwakira cyangwa Gutanga Indonke” nk’uko RIB yabitangarije intyoza.com
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bayobozi babiri ari impamo, ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu bushinjacyaha,
Gitifu Rwandenzi Epimaque hamwe na Mudugudu Yankurije Claudine, bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira Ruswa y’amafaranga angana n’ibihumbi ijana y’u Rwanda(100,000Frws), aho bayagabanye bayatse umuturage ngo bamureke yubake inzu mu buryo bunyuranije n’amategeko nkuko RIB ibivuga.
Icyaha bakurikiranyweho, bagikoze tariki ya 11 Nyakanga mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi. Iki cyaha cyo Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga indonke bakurikiranyweho, gihanwa n’Ingingo ya 4 y’Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa.
Igihano cyangwa Igifungo kuri iki cyaha kirenze imyaka itanu ariko ntabwo kirenzap imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Mu butumwa bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, yibutsa abantu bose ko itazigera yihanganira umuntu uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje akazi akora, agakora ibinyuranye n’itegeko akaka abaturage amafaranga kugira ngo bakore ibinyuranye n’itegeko. RIB, yibutsa kandi abantu bose ko icyaha gihanwa n’amategeko.
intyoza