• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Kamonyi: Gitifu na Mudugudu bakurikiranyweho kwaka ruswa ushaka kubaka

Umwanditsi
July 22, 2023

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkingo, Rwandenzi Epimaque w’imyaka 44 y’amavuko usanzwe unakuriye bagenzi bose mu Rwanda. Hatawe muri yombi kandi Umukuru w’Umudugudu wa Juru, Yankurije Claudine w’imyaka 49 y’amavuko.

Itabwa muri yombi rya Gitifu Rwandenzi Epimaque hamwe na Mudugudu Yankurije Claudine, bombi bakorera mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi ryabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023, Aho aba bombi bakurikiranyweho “ Kwakira cyangwa Gutanga Indonke” nk’uko RIB yabitangarije intyoza.com

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bayobozi babiri ari impamo, ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu bushinjacyaha,

Gitifu Rwandenzi Epimaque hamwe na Mudugudu Yankurije Claudine, bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira Ruswa y’amafaranga angana n’ibihumbi ijana y’u Rwanda(100,000Frws), aho bayagabanye bayatse umuturage ngo bamureke yubake inzu mu buryo bunyuranije n’amategeko nkuko RIB ibivuga.

Icyaha bakurikiranyweho, bagikoze tariki ya 11 Nyakanga mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi. Iki cyaha cyo Gusaba, Kwakira cyangwa Gutanga indonke bakurikiranyweho, gihanwa n’Ingingo ya 4 y’Itegeko No 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya Ruswa.

Igihano cyangwa Igifungo kuri iki cyaha kirenze imyaka itanu ariko ntabwo kirenzap imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Mu butumwa bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, yibutsa abantu bose ko itazigera yihanganira umuntu uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje akazi akora, agakora ibinyuranye n’itegeko akaka abaturage amafaranga kugira ngo bakore ibinyuranye n’itegeko. RIB, yibutsa kandi abantu bose ko icyaha gihanwa n’amategeko.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga