Kamonyi-Impuruza: Imihanda n’amateme byangiritse bishobora guhagarika ubuhahirane

Bamwe mu bakoresha umuhanda wa Rugobagoba werekeza ku Mugina ku ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ignace ndetse n’abakoresha umuhanda werekeza mu murenge wa Ngamba ahitwa mu Kabuga ku ishuri ryitiriwe Padiri Ramon, barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuko iyi mihanda yombi yangiritse bikomeye. Abakoresha iyi mihanda ndetse n’abayobozi batandukanye barimo abayobora ibigo by’amashuri bavuga ko nta mubyeyi ukifuza kuhagana ajyanye umwana cyangwa agiye kumusura.

Umuyobozi w’Ishuri rya Koleji yitiriwe Mutagatifu Ignace ryo ku Mugina, Padiri Nsengiyumva Jean Claude yabwiye umunyamakuru wa Intyoza.com ko uyu muhanda uturuka Rogobagoba ukagera ku Mugina ukanekereza Mukunguri  wamaze kwangirika cyane, ko kandi ugora ababyeyi barerera muri iki kigo ndetse n’abaturage bawukoresha umunsi ku munsi.

Padiri Nsengiyumva, yongeraho ko kubera kwangirika k’uyu muhanda hari na ba rwiyemezamirimo badashaka gukora amasoko yo kubigo biri muri iki gice bitewe n’iyangirika ry’uyu muhanda. Avuga ko nk’abagemura ibiribwa bamwe bahitamo kuzamura ibiciro ndetse abandi bagahitamo kubivamo.

Umwe mu mihanda yerekeza Ngamba, Kabuga.

Umuyobozi w’Ishuri ryitiriwe Padiri Jose Ramon Amunarriz ryo mu Kabuga mu Murenge wa Ngamba, Padiri Rudahunga Cyiza Edmon Marie avuga ko bigoye abanyenshuri n’ababyeyi mu gihe cyo kuza ku ishuri no gusubira mu rugo.

Ahamya ko ibintu birushaho gukomera cyane mu gihe cyo gutanga amasoko yo kugemurira ikigo ibiribwa abana bazarya bari ku ishuri. Ahamya ko iyangirika ry’iyi mihanda ritoroshya ubuhahirane n’imigenderanire ku bava n’aberekeza muri iki gice.

Yagize Ati” Hashize igihe kirekire tugaragariza inzego ko ikibazo cy’imihanda igana hano ku ishuri ryacu uko ari 3 yamaze kwangirika bityo bikagora abana bacu kuza ku ishuri no gutaha. Ikindi gikomeye ni uko abatuzanira ibiryo byo kugaburira abana batinya iyangirika ry’Imodoka bakavuga ko bahomba. Hatagize igikorwa iyi mihanda ishobora guca ubuhahirane bwacu n’ibindi bice kandi yose uko muyibona yari yarakozwe na Padiri Ramon ashaka inzira zatuma aha hagendwa neza“.

Rwiyemezamirimo ugemura ibiribwa kuri aya mashuri, Viateur Munyanziza aherutse kubwira IGIHE ko iyi mihanda ari ikibazo gikomeye ndetse bimugora kubona imodoka yemera kujyemurayo ibiryo byo kugaburira abanyeshuri biga muri ibi bigo bibarizwa mu mirenge ya Ngamba na Mugina.

Avuga ku mbogamizi zihari, ahamya ko ahanini zishingiye kuri iyi mihanda yangiritse cyane, bityo kugirango ubone imodoka yemera kujyanayo imizigo irimo ibiryo ugasanga bigorana cyane. Avuga ko imodoka zidakunda kujyayo kuko bene zo bavuga ko zangirika kubera uyu umuhanda ari mubi cyane, hakiyongeraho n’aho amateme amwe yagiye yangirika andi agatwarwa n’ibiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere avuga ko ikibazo cy’Imihanda n’amateme kizwi kandi kirimo gushakirwa umuti. Yemera kandi ko hari ibiraro byangijwe n’Ibiza ariko ko hari ibyatangiye gukorwa, ko n’iyi mihanda igana Mugina na Ngamba iri muri gahunda kuko uko ubushobozi buzagenda buboneka hazakorwa.

Yagize ati” Iki kibazo kirazwi kandi uko ubushobozi bugenda buboneka kizashakirwa ibisubizo. Twagize ibiza mu mwaka wa 2018 byasenye amateme hafi 40 kandi hari ibyatangiye gukorwa ariko amikoro aracyari ikibazo, ariko hazakorwa rwose nubwo hari ahahoze amateme akagenda imodoka zikaba zivogera umugezi”.

Kuhanyura wambaye inkweto, uzikuramo ukazamura ipantaro cyangwa ikanzu ndende wambaye.

Abaturiye iyi mihanda, abayobora ibigo biherereye muri ibi bice ndetse n’abakoresha iyi mihanda, bemeza ko mu gihe byakomeza gutya bishobora gutuma ibi bice bijya mu bwigunge ndetse bigasigara inyuma kurushaho, ibikorwa by’Amashuri nka Koleji Yitiriwe Mutagatifu Ignace riherereye ku Mugina na Father Ramon Kabuga TSS riherereye mu murenge wa Ngamba bikarushaho kwibagirana.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →