Kamonyi: Nitujya mu byaha nti tuzagira umuryango ucyeye, uteye imbere kandi utekanye-PCI Kamarampaka Console

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB mu Ntara y’Amajyepfo, Kamarampaka Console yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi ko Umuryango ari ishingiro ry’iterambere, ry’Amahoro, ry’Umutekano, ko ariyo mpamvu buri wese asabwa kwirinda ikitwa icyaha cyose. Ni mu bukangurambaga RIB yakoze, aho buri wese yibutswa uruhare rwe mu kurwanya ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibyaha by’inzaduka.

Kamarampaka Console, yavuze ko mu busobanuro bw’ibidukikije n’umuntu adasigara muri urwo rusobe rwabyo kuko nawe ari mu bidukikije. Yibukije ko mu nshingano za RIB harimo gukumira ibyaha, Kubigenza no kubitahura ariko ko kubikumira aricyo cyarushaho kuba cyiza, aho kugira ngo RIB ikurikirane abakoze ibyaha bafungwe kandi bashoboraga kubyirinda. Yibutsa ko ufunzwe atakaza byinshi haba kuriwe ndetse n’umuryango.

Yagize kandi ati“ Ibidukikije ni umurage wacu twarazwe kandi uzaragwa n’abana bacu bazadukomokaho, tutabibungabunze rero mwasanga byangije ubuzima bwacu twese haba abantu cyangwa se n’ibyo binyabuzima cyangwa se n’imyuka duhumeka”.

Abatari bake mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Ngamba ari nabo bakunze gushyirwa mu majwi mu kwangiza ibidukikije, bari bitabiriye ibigajiro RIB yabahamagariye.

Ahamya ko iyo ibyo bitubahirijwe hakabaho guhanwa, ujya muri gereza aba ari igihombo kinini kuko yangiza ibidukikije tugahomba byinshi ndetse ukurikiranyweho cya cyaha akagenda akajya muri Gereza.

Yakomeje ati“ Uri muri Gereza hari iterambere aba afite!?, Iyo bamufunze n’imyaka itatu aragaruka agasanga abandi bataramusize!?, Umuryango we biba bimeze gute!?. Nta terambere kuko niba ari umu Papa yagombaga kuba ari kurera abana mu muryango we, akawuteza imbere ariko yibereye muri Gereza, nta migambi, nta terambere. Umwana ugasanga yavuye mu ishuri, abandi bagiye mu biyobyabwenge, ntabwo barimo kwiteza imbere kubera ko babuze n’uburere, ariko na wamuryango wasigaye urumva ko nta rindi terambere, Igihugu reka da!”.

Abaturage bari bahari kubwinshi kumva umuburo wa RIB ku kwirinda ibyaha.

Agira kandi ati“ Igihugu cyatera imbere gute kandi abaturage bibereye muri Gereza, ibyagombye gukora ibikorwa remezo, Amashuri, Amavuriro, Imihanda, ayo mafaranga arikugenda ku bakozi bita kuri abo bari muri Gereza, ari kugenda ku biryo by’uwo ng’uwo wiriwe yicaye afungiranye aho ng’aho umuryango we umeze nabi”.

PCI( Provincial Criminal Investigator) Kamarampaka Console, yibukije ko buri wese aho aherereye akwiye kumva no kuzirikana uruhare rwe mu gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya ibidukikije, ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina cyangwa se ihohoterwa ryo mu ngo hamwe n’ibindi byaha by’inzaduka. Yasabye kandi ko buri wese yirinda akanarinda abandi, yibutsa ko RIB ikeneye ubufatanye no gutanga amakuru hakiri kare, ibyaha bigakumirwa.

Imodoka kabuhariwe za RIB zibamo ibiro ngendanwa, bakiriye abaturage bafite ibirego.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →