Muhanga-Umuganura: Meya Kayitare aributsa Ababyeyi kwigisha abato ibigize umuco Nyarwanda

Mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Umuganura uba ku wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline ubwo yizihirizaga uyu munsi ari mu Murenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama, yasabye abaturage gukomeza kunga ubumwe kandi bagasangira ibyo bafite. Yabibukije kandi kwita ku bana babyaye bakabigisha byinshi bishingiye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Meya Kayitare yagize ati” Uyu munsi w’Umuganura ukwiye kutubera umwanya mwiza wo gusangira ibyo twejeje kandi tukanareba icyatumye tubona umusaruro ndetse n’icyadukomye mu nkokora ntitubone ibyo twashakaga, ariko tukanasangira ibyo twabonye ntihagire uwicwa n’inzara kandi twejeje. Tubisangire uko bingana bizaduhaza“.

Meya Kayitare Jacqueline yibutsa abakuru, anereka akakiri bato uko insyo za kizungu zitaraza Umunyarwanda yabonaga ifu ivuye mu binyampeke nk’Amasaka, Ingano, Uburo n’ibindi, akoresheje urusyo rwa Kinyarwanda.

Akomeza yibutsa ababyeyi ko bakwiye kwibuka inshingano bafite ntihabeho kwitana bamwana ku bana babyaye kuko aheza h’Igihugu haba hagana habi cyane. Yasabye ko bakwiye kwigisha abana ibijyanye n’umuco gakondo waranze abakurambere bityo nabo bakamenya indangagaciro zikwiye umuco Nyarwanda n’ibyo bakwiye kwitwararika bakazamenya n’uko bakwiye kuzarera abo bazabyara bakabatoza kuzaba abaturage banogeye Igihugu.

Mukamasabo Clotilde, umwe mubitabiriye uyu munsi w’umuganura avuga ko umuganura ukwiye kwigisha abaturage uko bakwiye kubana bafashanya kandi bagasangira bicye cyangwa byinshi bejeje ariko bakanigisha abakiri bato indangagaciro zikwiye Umunyarwanda mwiza.

Ababyeyi berekanye uko hambere byinshi mu bikoresho byakenerwaga abakurambere babyikoreraga.

Nyaminani Silas, avuga ko nubwo umusaruro wabaye nkene ariko bitabuza abafite icyo basangira gusangira. Ashimangira ko ubufatanye bwiza bukwiye kuba umusingi mwiza wo kubana neza no gufatanya bakabera urugero rwiza abakiri bato bagifite urugendo rurerure rwo kugenda bakubakira kubyiza byaranze ababyeyi babo.

Abaturage bitabiriye iyizihizwa ry’umunsi ngarukamwaka w’Umuganura, bibukijwe ko uyu munsi wabayeho mu gihe cy’Abami, ko ndetse muri iki gihe Umwami yavaga Ibwami akajya gusangira na Rubanda rw’Umwami, bagasangira bishimira umusaruro babonye bagafata n’ingamba zo guhangana n’ibyatuma batabona umusaruro ukwiye.

Mu kwizihiza uyu muganura kandi hamuritswe umusaruro wejejwe n’abaturage ndetse hanamuritswe bimwe mu bikoresho ndangamuco ndetse binakoreshwa kugeza ubu harimo; Urusyo n’ingasire yarwo bya Kinyarwanda, Umuvure n’Isekuru, Imisambi, Ibyansi n’Ibisabo, Isinde yakoreshwaga mu gihe cy’imvura n’ibindi. Byinshi muri ibi byamurikiwe abaturage, benshi mu bakiri bato ntabwo babizi, gusa bimwe muri byo hari henshi bigikoreshwa cyane mu bice by’icyaro.

Bamuritse bimwe mu byo bejeje.

Bimwe mu bikoresho byakoreshwaga hambere biracyakoreshwa n’uyu munsi.

Hambere, umuheha cyangwa Umukenke umwe washoboraga gukoreshwa na benshi ariko ubu Leta yarabiciye.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →