Atangiza gahunda y’Intore mu biruhuko, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric yasabye urubyiruko rwitabiriye iyi gahunda kwirinda abarushuka bakarushora mu bikorwa by’ubusambanyi, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge. Yibukije ko bibangiriza inzozi nziza bafite kuzageraho.
Visi Meya Bizimana, aganiriza uru rubyiruko yagize ati” Muri iki kiruhuko turifuza ko murushaho kumenya impano mufite kandi mugahitamo neza uko muzikoresha kuko zababyarira ibyiza kurushaho, ariko mutitonze zapfa ubusa bitewe n’ibindi mwakwishoramo harimo; Gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi”. Yakomeje yibutsa uru rubyiruko ko ibyo basabwa kutishoramo byangiza imitekerereze yabo kandi aribo Gihugu cy’ejo hazaza.
Yongeyeho ko mu mpera z’iki kiruhuko, akarere ka Muhanga kazaba gafite amatsinda y’Urubyiruko azaba yarakoze imishinga yo kwiteza imbere, ababwira ko mu gihe bakwishyira hamwe bakwihindurira ubuzima kuko inzozi bafite zikwiye kunganirwa zigatezwa imbere.
Mu kiganiro cyatanzwe na CIP Kamanzi Hassan, ushinzwe ibikorwa bihuza Polisi n’Abaturage mu karere ka Muhanga, yabwiye urubyiruko ko ingeso mbi zishobora kubatera ibibazo byo mu mutwe, abibutsa ko ikoreshwa iryo ari ryo ryose ry’ibiyobyabwenge riganisha ubuzima bwabo ahabi.
Yagize ati” Nagirango mbibutse ko hari ingeso mbi mushorwamo n’abantu bakuru bagakwiye kuba babarinda ugasanga barabashora mu bikorwa birimo; Gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge bishobora kubangiriza ubuzima harimo no kurwara indwara zo mu mutwe, ariko kandi ndibutsa abakobwa ko bakwiye kwirinda ababashuka bagamije kubishimishaho”. Yakomeje abasaba gutanga amakuru agamije kugaragaza ababashuka bakanabashora mu biyobyabwenge.
Umujyanama uhagarariye urubyiruko mu nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Gentillesse Cyuzuzo avuga ko gahunda y’Intore mu biruhuko izafasha urubyiruko kwirinda ibindi bibazo urubyiruko rwajyaga rushorwamo bishobora kwangiza ejo habo heza. Ahamya ko kubahuriza hamwe bizabafasha kunguka ubwenge kandi ko mu gihe bazaba barangije amashuri bazaba barahawe impamba nziza yo kwiteza imbere.
Gahunda y’Intore mu biruhuko yatangijwe tariki ya 05 Kanama 2023, izageza tariki ya 14 Nzeli 2023. Ifite insanganyamatsiko igira iti” Ubuzima bwiza, Amahitamo yanjye“. Ni gahunda kandi izarangwa n’imyidagaduro n’ibiganiro bitandukanye byo kubibutsa ibyo gukora no kwitwararika.
Mu gufungura iyi gahunda habaye imikino itandukanye ndetse n’amatsinda y’Urubyiruko ataramira abari baje mu itangizwa ry’iki gikorwa.
Akimana Jean de Dieu