Muhanga: ADEPR yatangije umwiherero w’Abana 240 bakina umupira w’Amaguru batarengeje imyaka 13

Ku bufatanye bw’Itorero rya Pantekoti ry’u Rwanda(ADEPR) n’umuryango mpuzamahanga wa Ambassadors Football Global batangije umwiherero w’iminsi itatu w’abana 240 bakina umupira w’amaguru ku makipe y’Abahungu n’Abakobwa. Aba bana, barimo no kwigishwa ijambo ry’Imana riherekejwe no kwidagadura. Ni umwiherero watangiye ku wa 07 Kanama 2023, ubera muri Sitade ya Muhanga, uhuje amakipe 20, icumi y’Abakobwa na 10 ku bahungu,.

Umuyobozi w’Umuryango wa Ambassadors Football Global ku rwego rw’Isi, Jonathan Henry Ortlip avuga ko bashimira itorero ADEPR uburyo ritegura iri rushanwa rikinwa buri mwaka rigahuza abana bafite impano bakiyerekana baherekejwe n’Ijambo ry’Imana. Ahamya ko bafite indoto zo kubaka umwana ufite indangagaciro nziza uzagira umuryango mwiza.

Yagize Ati” Dusanzwe dufatanya n’Itorero rya Pantekoti gutegura iri rushanwa rigakinwa buri mwaka, rigahuza abana bato batarengeje imyaka 13 kandi bagaherekezwa n’Ijambo ry’Imana. Nkatwe dufite indoto zo gufasha umwana agahabwa indangagaciro nziza zimukuza kandi zikamwubakamo umuturage ushobora kwigirira icyizere cy’uyu munsi n’ejo hazaza, akagira umuryango mwiza“.

Umushumba mukuru akaba n’umuvugizi w’Itorero rya  ADEPR mu Rwanda, Pasitori Ndayizeye Isaie ashimira abafatanyabikorwa ndetse akibutsa ko ivugabutumwa ryiza rikwiye gukorerwa ahari abantu benshi nkuko barimo gufasha abana binyuze mu mikino.

Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bw’itorero bafite Porogaramu 52 zihuriramo abana bagera ku bihumbi bitandatu bakina buri wa Gatandatu wa buri cyumweru, ko kandi iyi gahunda yatangiriye mu ndembo zitandukanye z’itorero hahura abana 1080, amakipe yatsinze neza akaba ariyo yaje muri uyu mwiherero.

Yagize Ati” Iyi gahunda igeze mu mikino ya nyuma yatangiranye n’abana basaga 1080 mu gihugu cyose, ariko hano dusigaranye amakipe 20 harimo amakipe 10 y’Abahungu ndetse n’andi 10 y’Abakobwa kandi twizeye ko tuzabonamo abana bafite impano bazavamo abakinnyi beza b’ejo hazaza. Ntabwo bazakina gusa kuko bazanaherekezwa n’ivugabutumwa rikorewe ku kibuga nk’ahahurira abantu benshi kuko uyu mupira ukinwa ufitanye amateka n’ijambo ry’Imana”.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa.

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(Ferwafa), Habyarimana Matiku yashimiye uruhare rw’Itorero rya Pantekoti mu Rwanda (ADEPR) igira mu gufasha abana bafite impano kuzerekana. Ahamya ko nka FERWAFA bizeye ko bizagenda neza bakabonamo impano zitandukanye zishobora guhagararira u Rwanda mu myaka izaza.

Avuga kandi ati“ Tuzakomeza gutanga inama z’ibyakorwa kugirango impano zibashe kwitabwaho ndetse tuzanakomeza gufasha abatoza kugira ubumenyi bwo guherekeza ibi bikorwa by’aba bafatanyabikorwa bagaragaza ko iterambere ry’ umupira w’Amaguru rikwiye guhera mu bato”.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →