Muhanga: Ndababonye Jean Pierre ukurikiranyweho kuroha abana muri Nyabarongo yatangiye kuburanishwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye kuri uyu wa 08 Kanama 2023 rwatangiye kuburanisha Ndababonye Jean Pierre bakunze kwita Nyakazehe. Akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake cyo kwica abana 10 abataye muri Nyabarongo. Ni urubanza rubera mu kibuga kiri mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro hafi y’aho icyaha cyabereye, imbere y’imbaga y’abaturage.

Mu kuburana yiregura, Ndababonye Jean Pierre yaburanye yemera Icyaha yakoze ubwo yapakiraga abana 13 mu bwato akabavanga n’amategura. Abana icumi barapfuye harimo abana 2 abereye Nyirarume.

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwasabiye Ndababonye Jean Pierre igihano cyo gufungwa imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 2. Uregwa mu kwemera icyaha asaba urukiko ko igihano asabiwe cyasubikwa. Ni mu gihe Ubushinjacyaha busabwe kugira icyo bubivugaho bwasabye ko yahabwa igihano cy’icyaha yakoze.

Ndababonye Jean Pierre yaburanishirijwe mu ruhame.

Ndababonye Jean Pierre, yabwiwe ko yafashe icyemezo cyo gutwara aba bana uko bari 13 atabanje kugisha inama ababyeyi babo, ahitamo kubajyana mu kazi mu kandi karere ka Ngororero abambukanye uruzi rwa Nyabarongo ari nabwo icumi muri 13 bahasize ubuzima.

Mu gushinja Ndababonye Jean Pierre icyaha, Ubushinjacyaha buvuga ko bushingiye ku bimenyetso bwabonye, uyu burega ngo yagiriwe inama mbere yo kutarenza abantu batatu mu bwato hakirikijwe ibyo yari apakiye ariko we akabirengaho.

Ndababonye Jean Pierre, yabwiye urukiko ko mu gihe bari bageze rwagati mu mazi abana batangiye gukina maze bagwa mu mazi. Iyi ni imvugo itashimishije na gato Ubushinjacyaha buvuga ko abana bahungabanijwe n’uko amazi yari atangiye kujya mu bwato barimo.

Ababyeyi b’aba bana bitabye Imana nibo batanze ikirego. Abana batatu barokotse iyo mpanuka bari mubatanze ubuhamya bw’uko byose byagenze, ababyeyi bashinja Ndababonye Jean Pierre gutwara abana babo akabaroha muri Nyabarongo.

Abaturage batari bake bari bitabiriye kumva uru rubanza.

Abana baguye muri Nyabarongo ku wa 17 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Cyarubambire, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Mushishiro. Urukiko rwavuze ko isomwa ry’uru rubanza riteganijwe ku wa 15 Kanama 2023 ku I saa cyenda( 15H00)

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →