Kamonyi-Musambira: Umukozi wa SACCO yatahuwe amaze gutwara Miliyoni zisaga eshatu n’igice

Umwe mu bakozi bakira abakiriya baje kubitsa no kubikuza amafaranga(Umubitsi) muri SACCO Mbonezisonga iherereye mu Murenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi yafashwe(yatahuwe) n’ubuyobozi bw’ikigo akorera amaze gutwara amafaranga Miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atanu n’icyenda n’amafaranga Magana cyenda na Makumyabiri y’u Rwanda( 3,509,920Fr).

Amakuru y’ibura ry’aya mafaranga, yamenyekanye ubwo ubuyobozi bwa SACCO bwakoraga igenzura bugasanga hari amafaranga yanditswe mu gatabo ko kubitsa no kubikuza k’umunyamuryango wa SACCO ku mataŕiki anyuranye n’ay’umunsi bariho, basanga ayo mafaranga ntaho agaragara nk’ayakiriwe mu isanduku ya SACCO.

Higiro Daniel, Umucungamutungo(Manager) wa SACCO Mbonezisonga Musambira yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Avuga ko ijisho ry’ubuyobozi rihora rireba umutungo w’Abanyamuryango ariryo ryavumbuye byihuse ko hari amafaranga yakiriwe ariko ntiyandikwa n’umukozi ngo ashyirwe mu isanduku.

Yagize ati“ Uwo mukozi koko arahari, umubitsi wa SACCO. Hari ikibazo koko cyabayeho dusanga hari amafaranga yakiriye nti yayageza mu isanduku ya SACCO, hanyuma turicara n’ubuyobozi bwa SACCO turongera turagenzura neza dusanga koko hari amafaranga yakiriye”.

Akomeza avuga ko bakibona iki kibazo bihutiye guhamagara uyu mukozi, baricara ndetse bakora igenzura, babaza uyu mubitsi iby’aya mafaranga babonaga yakiriwe ariko ntabikwe mu isanduku, yemera ko yayakiriye ndetse ahita yemera kuyasubiza.

Higiro, akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bwa SACCO baticaye ahubwo bahise bafata icyemezo cyo guhagarika uyu mukozi kugira ngo babanze bakore igenzura ryimbitse, hagamijwe kureba niba nta yandi mafaranga yaba yaranyerejwe mu buryo busa n’ubu cyangwa se ubundi.

Nyuma y’iki kibazo, Higiro Daniel nk’umucungamutungo( Manager) wa SACCO MBONEZISONGA Musambira, avuga ko bari maso ku mutungo bacunze w’Abanyamuryango, ko nta mpungenge bakwiye kugira. Avuga kandi ko n’ikibazo cyabaye bakibonye byihuse kandi ko bakora ubugenzuzi umunsi ku munsi.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →