Muhanga: Bafite impungenge ku biribwa bizengurutswa umujyi no mu bice by’icyaro

Abaturage batuye mu bice bigize umujyi wa Muhanga baravuga ko bafite impungenge zikomoka ku biryo bihiye bitemberezwa mu ndobo, bitekerwa ahatazwi. Bakemanga ubuziranenge bwabyo, bakavuga ko bishobora gutera ibibazo bitandukanye ku buzima bw’ababirya.

Mu kiganiro bamwe mu baturage bahaye umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko bikwiye ko ubuyobozi buhagurukira iki kibazo kuko bafite ubwoba ko ibi biribwa bishobora guteza indwara zitandukanye ku babirya batazi inkomoko yabyo n’aho bitekerwa.

Habimana Celestin, avuva ko ibi biryo bihiye byiganjemo ibirayi n’ibindi usangwa akenshi bizengurutswa mu ndobo, utamenya inkomoko yabyo. Agaragaza impungenge ze, ati“ Aba bacuruza ibi biribwa bahura n’abantu benshi, bagaburira abaturage ariko ibi biryo bizengurutswa mu ndobo bigenda byiyongera cyane kandi bishobora guteza ikibazo ku buzima bw’abaturage mu gihe byateguranwe umwanda cyangwa byagize ubihumanya kuko bikoreramo uko bashatse“.

Mukamana Marie Josephine, avuga ko mu masaha ya Saa yine za Mugitondo abona abantu bagenda bikoreye ibiryo mu ndobo. Ati” Nkunze kubona izi ndobo zincaho hano nkorera zitemberezwa n’abaturage batandukanye barimo abasore, abagabo, abagore n’abakobwa bakaba bacuruza ibirimo; Amandazi, Isambusa z’ibirayi bakunze kwita (ibiraha) n’izirimo inyama ariko hakaba n’Ibirayi bisize ibirungo bishobora gutera ibibazo ku buzima. Njyewe ntabwo napfa kubirya uko niboneye kuko bishobora kuntera indwara zikomoka ku mwanda”.

Nyandwi Polycalipe avuga ko abayobozi bakwiye kumenya aho ibi biribwa bitekerwa n’isuku bitekanwa ndetse hakamenyekana aho inyama zikoreshwa amwe mu masambusa zivanwa.

Ati” Njyewe nibaza impamvu abayobozi bacu batadukiza aba bashoramari bashobora kuzatugaburira ibitaribwa. Mba nibaza inyama zikoreshwa mu masambusa niba batatugaburira inyama zitakagombye kuribwa kuko ntabwo ziba ziziwe aho zaturutse kandi aba bashobora no kwihisha inyuma y’abajura biba amatungo y’Abaturage bakayabaga bakakoresha izi sambusa rimwe na rimwe hakaba hakoreshwamo n’inyama z’amatungu yipfushije“.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert avuga ko iki kibazo koko bakizi kandi kiri mu nzira zo gukemuka, abatembereza ibiryo bihiye mu ndobo bagahabwa umurongo wo gukomeza ubucuruzi bwabo ariko abantu bakizera ibyo bagiye kugura ngo babirye ariko hazwi aho bivuye, bidakozwe na buri wese kuko hari ababyihisha inyuma bagakora ibidakorwa abantu bakarya umwanda kandi bari bizeye ko bagiye gufungura ibiryo bifite isuku ikwiye amafunguro.

Akomeza acyebura aba bazengurutsa amafunguro ahiye ko bakwiye kwitwararika kuko amategeko ashobora kubakanira urubakwiye ndetse bakabihanirwa kimwe n’ababagurira ibi babunza mu ndobo.

Abaturage, baragirwa inama yo kudafata amafunguro agendanwa mu ndobo byaba ibirayi bitetse kandi bisize ibirungo bitandukanye, Isambusa zizengurutswa zirimo inyama zitaziwe inkomoko ndetse n’isambusa zikoze mu birayi(Ibiraha) usanga akenshi ubuziranenge bukemangwa ndetse naho byakorewe hatazwi.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →