Kamonyi-COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA: USADF isize uwasindagizwaga yasindagiza abandi

Imyaka ine irashize ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gifasha Amakoperative na ba Rwiyemezamirimo muri gahunda zo kwiteza imbere-USADF gifasha Abahinzi b’Umuceri muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA yo mu karere ka Kamonyi. Basindagijwe n’umunyembaraga, abacukije bafite intege zabafasha gusindagiza abandi.

Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ba Mukunguri, mu myaka ine y’imikoranire basoje kuri uyu wa 08 Nzeri 2023, iki kigo cy’Abanyamerika-USADF( United States African Development Foundation) cyabafashije mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, bubaka ubushobozi mu by’ubwenge mu bakozi, Ibikorwa remezo bifasha Abanyamuryango gutera imbere no guhindura ubuzima kuba bwiza.

Kayigi Geoffrey, Umuyobozi wa USADF, mu gusoza iki gihe cy’imyaka ine bafasha iyi Koperative y’Abahinzi b’Umuceri ba Mukunguri, yabwiye intyoza.com ko urwego babasanzeho rutari rwiza, ariko ko aho babasize hashimishije ku buryo bizeye ko bazarushaho gutera imbere bakanafasha abandi.

Kayigi Geoffrey/USADF Rwanda.

Ati“ COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA twabasanze ahantu hatameze neza, twabasanze ahantu wabonaga y’uko batabonye ubagoboka batari kumara n’umwaka bagihagaze, ariko aho bari uyu munsi ugereranije n’aho bari bari icyo gihe, umuntu adakabije yavuga ko bijya kuba nk’ikinyuranyo cy’umunsi n’ijoro kuko uyu munsi bahagaze neza mu buryo bwose”.

Akomeza ati“ Igituma bahagaze neza ni uko igihe twazaga twicaranye nabo twumva ikibazo cyabo, dufatanya nabo kureba uburyo bwiza bwo kugira ngo icyo kibazo bashobore kuba bakivamo n’icyerekezo bafite bashobore kuba bakigeraho. Inkunga yabonetse y’uwo mushinga yaje ije gusubiza ibyo twari twaganiriye na Koperative bo ubwabo twashakiye hamwe ibisubizo, twabyumvikanyeho kandi mu gihe cyo kubishyira mu bikorwa twababaye hafi ku bujyanama no ku mahugurwa ndetse no kubakosora rimwe na rimwe aho byabaga bitameze neza. Uyu munsi mu bice byose, ari ku musaruro, ari imirimo yo mu biro, icungamutungo, ibaruramari, ikurikiranabikorwa mu nzego zose bahagaze neza”. Ashimangira ko aho babasize agereranije n’aho babasanze ashyize ku ijanisha byakuba inshuro inye, 400%  ndetse henshi bikarenga.

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA bicaye bumva ibyakozwe muri ubu bufatanye bumaze imyaka ine.

Mu nama n’impanuro yasigiye iyi Koperative mu gutuma ibyo bakora byareshya abafatanyabikorwa n’abandi bakaba baza kubigiraho, agira ati “ Icyambere cy’ishingiro ni ugukomeza imiyoborere myiza, kubungabunga ibikorwa bagezeho no gutekereza kubyagura biturutse mu bushobozi bwabo bashobora kubaka bagendeye ku nama no kunyigisho twabahaye. Uko bagaragaje gufatanya neza natwe mu gihe amasezerano y’inkunga yari akiriho ndabifuriza ko bazakomeza ibyo ng’ibyo”.

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu wari umushyitsi mukuru, ahamya ko imyaka ine y’ubu bufatanye isigiye Abanyamuryango ba Koperative ibikorwa byinshi bagezeho bijyanye n’akazi Koperative ikora k’ubuhinzi bw’Umuceri, harimo kubafasha kubaka ubwanikiro ndetse n’ubuhunikiro, kubaha Imodoka ibafasha gutwara umusaruro, koroshya ingendo z’abamamazabuhinzi babaha amagare, guha abakozi Moto n’ibindi.

Uzziel Niyongira, mbere yo kuba umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije yabanye igihe kinini n’aba bahinzi kuko yayoboraga Uruganda rw’Umuceri rwa Mukunguri n’izindi nganda zirushamikiyeho, abahinzi bafitemo imigabane nka Koperative.

Avuga ko ibikorwa basigiwe bitabagejeje aho bajya ko ahubwo hari umukoro bafite. Ati “ Koperative n’Abanyamuryango bayo bagomba guhera kuri ibyo bikorwa bahawe uyu munsi kugira ngo bakomeze batere imbere babyongere. Babahaye imbaraga ahubwo nabo barasabwa gukora cyane kugira ngo ari ibyo bamaze guhabwa bikomeze bifatwe neza ariko nabo bibatere imbaraga zo kongeraho ibindi byinshi mu rwego rwo gukomeza gufasha Abanyamuryango babo bibumbiye muri iyi Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA “.

Akomeza ashimangira ko akurikije urwego aba bahizi ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA bagezeho, hari amasomo menshi andi makoperative yaza kubigira ho kuko ari Koperative izi icyo ikora, iyobowe neza, bazi icyo bashaka n’uburyo bakemura ibibazo by’Abaturage, ikaba Koperative ifite icungamutungo rinoze, ikorera ku ntego, ifite gahunda y’ibikorwa, ikaba Koperative igaragaza icyerekezo cyiza.

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA bakurikiye ibivugwa.

Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ashimangira ko kubona uyu mufatanyabikorwa, USADF byatumye bihuta mu iterambere, haba mu bikorwa remezo byo kubaka imbuga na Hangari zazo, bagira imashini zihura zikanagosora umuceri( imashini 7), bagira umusaruro ushimishije mu bwiza no mu bwinshi.

Ahamya ko uko bari mbere, byari ku rwego ruciriritse ariko nyuma y’imyaka ine bafashwa na USADF guhera muri 2019, bari ku rwego rushimishije rwihuta ariko kandi batavuga ko bageze aho bajya kuko inzira igikomeje mu kwagura ibikorwa no kwiteza imbere bahindura imibereho y’umunyamuryango kurushaho kuba myiza, akishima ndetse na Koperative ikiyubaka bikwiye, ikaba iyo abandi baza kwigira ho.

Mugenzi Ignace/Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA.

Mu bikorwa byakoze ku bufatanye bwa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA n’Umuryango nterankunga w’Abanyamerika-USADF hari; Imodoka yaguzwe igeza umusaruro ku isoko, Hubatswe iguriro ry’Inyongeramusaruro horoshywa ingendo zakorwaga ku bahinzi, Hasanwe ubuhunikiro bw’Imbuto, Haguzwe Moto, Hubatswe imbuga hagamijwe kongerera agaciro mu bwiza igihingwa cy’umuceri, Inkunga y’amagare 80 yatanzwe mu koroshya iyamamazabuhinzi, Hubatswe urukarabiro mu rwego rwo gusigasira ubuzima bw’abantu, Imashini zihura zikanagosora umuceri hagamijwe kugabanya iyangirika ry’umusaruro, Amahugurwa ku miti n’ifumbire mvaruganda n’ibindi.

Mu rwego rwo guhamya no kwerekana ko uwasindagijwe muri iki gihe cy’imyaka ine na USADF nawe yatoye imbaraga zamubashisha kugira uwo asindagiza, iyi Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA yaremeye Koperative ebyiri z’abahinzi izigenera inkunga ya Miliyoni zisaga cumi n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA yaremeye Koperative 2 asaga Miliyoni 16, imwe imwe asaga Miliyoni 8.

Imbuga na Hangari yayo byubatswe na USADF
Iguriro ry’inyongeramusaruro ryubatswe.
Imodoka yaguzwe.
Moto zaguzwe.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →