Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yasabye abaturage guhaguruka bagahinga ahari ubutaka hose muri aka karere, ahagenwe imiturire, yemwe n’ahari ibibanza byo kubakwamo ariko bikaba bitubakwa. Asaba uzi ahari ubutaka budahinze gutanga amakuru, abadashaka guhinga hagahabwa abashoboye kuhabyaza umusaruro. Ubutaka bwaguzwe, bene bwo bakaba bibera ahandi niba bataje ngo babuhinge cyangwa babukoreremo icyo bwagenewe burahabwa abahinzi.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ibi yabivugiye mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika, aho yavuze ko nta muturage ukwiye kubura ibyo kurya ngo usange bamwe baravunwa no kwambuka Igihugu bajya kubihaha nyamara bagakwiye guhinga ubutaka buhari bakihaza bakanasagurira amasoko.
Yagize ati“ Mwebwe mu rumva bidushimishije kugira ngo Ibishyimbo, Imyumbati, ibintu byose twambuke Igihugu tujya kubizana hakurya!, usange biravuna abantu, birabageraho bihenze!? Mwaretse tugahinga!? Hari Uguhinga, Uguhingisha, hari Ukwatisha cyangwa Kwatira, hari uguha abantu bagahinga muri tugabane…, byose mureke tubikore ubutaka bwose buhingwe”.
Akomeza ati“ Hari ibibanza n’Amasambu afite abantu batuye, baturuka ahandi, ayo masambu yose agomba guhingwa. Ikibanza ni gishaka kibe ari 20 kuri 30 kigomba guhingwa mu gihe utaracyubaka. Abafite ibibanza hano batuye mu tundi turere, batuye i Kigali n’ahandi mubabwire ko twemeje ko ubutaka bwose bugomba guhingwa. Turashaka kugira ngo tubone amasuka yatangiye kugera mu mirima, akavura karaguye nta kibazo, abarima barime hanyuma twitegure gutabira dutere imbuto tweze, tunezerwe”.
Meya Nahayo, yasabye buri wese ufite ubutaka ko niba atabashije kubuhinga yabuha undi ubashije akabuhinga, akamuha amafaranga cyangwa se bakavugana uko bazabigenza. Yabwiye abaturage ko niba ubwabo bibananiye, nk’ubuyobozi bw’Akarere buzaha abashoboye ubwo butaka. Ati “ Mudushakire ahubwo abantu baba bakeneye imirima yo guhinga kuko iri busigare idahinze turayitanga ku buntu abantu bayihinge”. Akomeza avuga ko ibyo byose bizakorwa ku bw’inyungu rusange kuko abantu badakwiye kubura ibyo kurya kandi hari ubutaka bakwiye guhinga.
Yagize kandi ati“ Mudutangire Amakuru ko twavuze ko ubutaka bwose bugomba guhingwa. Umukoro mufite, twese dufite ni ukudutungira agatoki! Ukatubwira uti ariko ahantu ntuye hari ibibanza bitatu bidahinze kandi ndabona imvura yaguye! Murabiteganyiriza iki? Rwose uzanterefone umbwire gutyo nzagushimira cyane!”.
Ibyabwiwe aba baturage ba Sheli ho mu Murenge wa Rugalika, ni nabwo butumwa buhabwa Abanyakamonyi bose mu Mirenge 12 igize aka Karere, hanasabwa ko ababa inyuma y’imbibi za Kamonyi ariko bahafite ubutaka buraho budakoreshwa ubuyobozi butazemera ko bikomeza gutyo mu gihe budakoreshwa icyo bwagenewe.
Ubu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere, buje muri iki gihe imvura yatangiye kugwa. Ni mu gihe kandi usanga hari benshi bataka ko ibyo kurya ntabyo, ibindi bihenze nyamara hari ubutaka budahingwa. Hamwe usanga ababuguze batabukoresha icyo bwagenewe kuko bamwe babukoreraho ubucuruzi cyane ko aka ari Akarere kegereye Umurwa mukuru w’Igihugu karimo guturwa cyane. Ibibanza cyangwa ubutaka, ahenshi mu hatabyazwa umusaruro usanga haraguzwe n’abashaka kuhasubiza, kugurisha babyungukamo kuko bo nta gahunda yo kububyaza umusaruro, haba kubwubaka cyangwa se kubuhinga.
Munyaneza