• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/07/25
Kamonyi: Abanyarugalika bizihije umunsi wo Kwibohora bashimangira uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere
06/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
06/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
06/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga

Kamonyi: Yateruye umukobwa w’imyaka 17 amugira umugore, RIB ibagwa gitumo bagiye kwirega mu muryango

Umwanditsi
September 17, 2023

Sibomana Albert w’imyaka 20 y’amavuko, yaherekejwe n’umuryango we kujya kwirega iwabo w’umwana w’umukobwa yateruye( bya kinyarwanda), amugira umugore atagejeje imyaka y’ubukure, bakiri mu birori cyangwa imisango yo kwirega RIB ibata muri yombi. Uyu musore, akurikiranyweho Gusambanya umwana no kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa Gikomeye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye intyoza.com ko ibyo uyu musore Sibomana Albert akurikiranyweho hamwe n’abo bafatiwe hamwe byabaye ku wa 10 Nzeri 2023 mu Murenge wa Rugalika Akagari ka Sheli, Umudugudu wa Ntebe.

Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wasambanijwe (Twirinze gutangaza amazina ye), RIB ivuga ko bitagarukiye ku kumusambanya gusa ko ahubwo yajyanywe kubana na Sibomana Albert nk’umugabo n’umugore.

Ababyeyi babo nabo, bahishiriye ibyo byabaye kandi biri mu bigize icyaha ndetse banabakorera imihango yo kubashyingiranya. Aba babyeyi nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kutamenyakanisha icyaha cy’ubugome.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Sibomana Albert afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Runda mu gihe Dosiye yohererejwe ubugenzacyaha tariki ya 13 Nzeri 2023.

Ibyaha bakurikiranyweho ni; GUSAMBANYA UMWANA, gihanwa n’Ingingo y’i 133 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igihano ari; Igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Icyaha cyo KUTAMENYEKANISHA ICYAHA CY’UBUGOME cyangwa GIKOMEYE, gihanwa n’ingingo ya 243 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho igihano ari Igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi 100.000 FRW ariko atarenze 300.000 FRW.

Mu butumwa bwa RIB, Umuvugizi w’uru rwego Dr Murangira B Thierry avuga ko RIB yibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora ibyaha nk’ibi byo gukorera ihohoterwa umwana uwariwe wese, amusambanya ndetse akanamugira umugore, hakabaho n’icyaha cyo guhishira icyaha cy’ubugome. RIB kandi yibutsa abantu bose ko ibyo ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

Andi makuru intyoza.com yamenye ni uko ubwo bari mu birori cyangwa imisango yo kwirega bagateshwa batabisoje, RIB yatwaye I Se na Nyina b’umuhungu, itwara Umuhungu ukurikiranyweho gusambanya uyu mwana wumukobwa akanamugira umugore, hatwawe kandi Umukobwa na Nyina ariko aba baje kubazwa bararekurwa Umuhungu aba ariwe basigarana.

Bukeye byaraye bibaye, RIB ndetse na Polisi bazindukiye muri aka Kagari ahakuwe aba bakekwa, baganira ndetse bigisha abaturage ku bijyanye no gukumira ibyaha no gutanga amakuru hakiri kare, cyane ko ubwo aba bafatwaga bagatwarwa bamwe mu baturage basigaye bajujura ndetse bakavuga bimwe mu byaha byagiye bikorwa mbere bisa n’ibyo batwariye abakekwa. Babwiwe ko kudatanga amakuru, guhishira ibyaha bituma ababikora batabiryozwa, ariko kandi ko no kubihishira ubizi ari icyaha.

Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5828 Posts

Politiki

4079 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga