Kamonyi-Buguri: Yishe umugorewe akoresheje isuka, ashatse kwikeba ingoto ngo apfe akunda ubuzima

Hari mu masaha ya mugitondo ahashyira ku i saa yine zo kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi ubwo Nshimiyimana Daniel w’imyaka 26 yicaga umugore we witwa Uwamanishimwe Jacqueline nkuko uwabibonye ari nawe wavugije akaruru atabaza abihamya. Uvugwaho kwica, nawe ngo yashatse kwikeba ingoto ubuzima buramuryohera abivamo birangira ajyanywe kwa muganga ngo avurwe. Umuvandimwe we n’umujinya mwinshi ati” Mwakiretse kigapfa”.

Amakuru abaturage, Ubuyobozi ndetse n’umwe wo mu muryango wa Nshimiyimana Daniel bahaye umunyamakuru wa intyoza.com wageze aho ibi byabereye, bavuga ko uyu mugabo wishe umugore we no mu buzima busanzwe yari umuntu udashobotse. Yabanje kubana n’umugore we ( Nyakwigendera) ku gasozi kari mu murenge wa Gacurabwenge ahateganye n’aha yiciye umugore we, aho bari bamaze igihe kitarenga ukwezi bimukiye.

Umwe mu bavandimwe be, ubwo yahamagarwaga abwirwa ibijyanye no kuvura mukuru we wari wajyanywe kwa muganga kubwo kwikata ingoto ariko ntabibashe, yasubije uwari umuhamagaye ko adashaka kumva ibyo kumuvuza ati“ Ubundi murashakira iki ko avurwa mwakiretse kigapfa”. Yakomeje abwira umunyamakuru baganiraga ko uyu muvandimwe we yari yaramukuyeho amaboko, ko yari udashobotse anywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, ari umujura n’ibindi bihabanye n’indangagaciro zikwiye umuntu ufite ubumuntu.

Uwamanishimwe Jacqueline, niwe mugore wishwe n’umugabo we amukubise isuka mu mugongo no mu mutwe. Bivugwa kandi ko uyu mugore yari atwite inda ishobora kuba yari mu mezi hagati y’atatu n’ane. Ni mu gihe kandi imyaka ye y’ubukure(Umugore) itavugwaho rumwe kuko bavuga hagati ya 16 na 19 y’amavuko.

Nikuze Chantal ubana mu rugo rumwe n’uyu muryango akaba ari nawe wabonye uko uyu mugabo yishe umugore we akanakoma akaruru atabaza, avuga ko uyu mugabo yubikiriye umugore we warimo akaraba hanze imbere y’umuryango w’inzu babamo, amukubita isuka mu mugongo yunamye akaraba, mu gihe abandagara ashaka kugwa amukubita indi mu mutwe arapfa.

Akomeza avuga ko akimukubita isuka mu mugongo yirutse avuza induru atabaza, ari nabwo yabonye amwongera iyo mu mutwe agahita yikubita hasi agapfa. Avuga ko abantu batabaye ariko basanga umugore byarangiye. Umugabo ni nawe wagiye mu nzu azana igitenge yorosa umugore we yari amaze kwica.

Nyuma yo kwica umugore we akabona abantu bamugose, ubwo yamaraga kumworosa igitenge, yikojeje mu nzu nk’ufite ibyo arimo ashakisha naho ahubwo arimo gushaka kwiyahura. Yiteye icyuma mu ijosi biranga, akunda ubuzima yanga gukata ngo ahuze, ari nabwo abari hanze bamuhamagaraga bamubaza ibyo arimo, asohoka kuko ibyo yashakaga byanze.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko aya makuru nk’ubuyobozi bayamenye, ko ari umugabo wishe umugore we nawe agashaka kwiyica aho yiteye icyuma ntapfe akajyanwa kwa muganga.

Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi icyo basaba ababana ari ukubaka imiryango izira amakimbirane n’intonganya, umwe yabona byanze akegera ubuyobozi hakiri kare, agatanga amakuru nubwo ngo haba igihe umwe afatwa bikarangira mugenzi we agiye gutakamba ngo bamubabarire.

Avuga kandi ko muri gahunda y’ubuyobozi bw’Akare hari uburyo butandukanye bafite bwo kwegera imiryango, bakayiganiriza, bakayigisha bafatanije n’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa hagamijwe kubaka umuryango utekanye, ubanye neza mu mahoro nubwo ngo hatabura bamwe cyangwa bake babusanya na gahunda zigamije kubaka Umuryango mwiza.

Nubwo RIB yahageze mbere ikabanza gukora akazi kayo, imodoka y’akarere ka Kamonyi niyo yaje gutwara umurambo wa Nyakwigendera ku Bitaro bya Kacyiru gupimwa.

Imvano mpamo y’icyatumye uyu mugabo yica umugore we ntabwo iramenyekana. Gusa ubwo umugore wabaye hafi yabo akanabona umugabo akubita isuka umugore, agakoma akaruru atabaza, avuga ko uyu mugabo kenshi yabuzaga umugore we kujya hanze y’urugo batari kumwe( yamufuhiraga). Ahamya kandi ko ubwo yahingukaga mu rugo avuye guhinga, Nyakwigendera yamumamye, asa n’umucira amarenga yo kutavuga cyane nk’uko bari basanganywe bisanzura. Cyakora na none ngo ubwo baganiraga yasaga n’usezera nubwo yabitekerejeho nyuma y’uko yicwa.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →