Kamonyi-Gishyeshye: Umurambo w’umusore wacukuraga amabuye y’agaciro wasanzwe umanitse mu mugozi

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 nibwo hamenyekanye amakuru ko Bimenyimana Seth wari umukozi muri Kampuni ya DEMICO icukura amabuye y’agaciro yapfuye. Yasanzwe amanitse mu mugozi uyu w’umweru ugurwa mu mabutike, amanitse mu gisenge cy’inzu y’icyumba kimwe yabagamo wenyine.

Amakuru y’urupfu rw’uyu Bimenyimana Seth wavutse mu mwaka wa 2001, yageze ku intyoza.com ku mugoroba w’uyu wa mbere nyuma gato y’uko asanzwe aho yari acumbitse yapfuye amanitse mu mugozi. Kubona ushobora kugira icyo atangaza bitewe n’aho amasaha yari ageze n’imvura ikaze yaguye muri aka gace ntabwo byari byoroshye.

Abahaye intyoza.com amakuru, bavuga ko kumenyekana kw’iyi nkuru mbi byaturutse ku kuba uyu musore mu gihe bagenzi be bakorana mu bucukuzi bajyaga mu kazi we bamubuze, bigera ku muturanyi umucumbikiye utamubonye asohoka, bagiye kureba babona urugi rufungiye imbere, bagira amatsiko ari nabwo barungurukiye mu idirishya ry’ibiti ryarimo akenge babona amanitse mu mugozi, aho bakeka ko yaba yiyahuye.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yemereye umunyamakuru ko amakuru y’urupfu rwa Bimenyimana Seth bayamenye, ko yasanzwe mu nzu yabagamo amanitse mu mugizi yapfuye.

Gitifu Mandera, akomeza avuga ko uretse kuba bamusanze mu mugozi, mu nzu yabagamo yapfuye ngo nta kintu kindi basanze mu nzu uretse agapuro kari mu gifuniko kinini cy’itabi kanditseho ko nta babyeyi agira, ko igihe cyari kigeze ngo yiyahure.

Amakuru yandi agera ku intyoza.com ariko adafitiwe gihamya, ni uko uyu musore yaje gupagasa aturutse i Karongi, aho yabaga mu isantere y’ubucuruzi ya Raro muri Gahungeri, Gishyeshye, Rukoma. Bihwihwiswa kandi ko aho yavuye i Karongi yari afite Dosiye yo gusambanya umwana( ibivugwa n’abaturage) bityo kuko ngo byasaga n’ibyamaze kumenyekana akaba yumvaga ko isaha iyo ariyo yose yafatwa, bikaba aribyo bakeka ko yaba intandaro yo kwimanika niba nta kindi kibyihishe inyuma kizagaragazwa n’inzego zibifitiye ububasha. Umurambo wa Nyakwigendera ubwo twakoraga iyi nkuru wari ukiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera Rukoma.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →