Kamonyi-Rukoma: Biyemeje kwiyubakira Ibiro by’Umudugudu w’icyerekezo birimo n’irerero-ECD

Mu gikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2023, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma bufatanije n’Abaturage b’Umudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Remera, Abavuga rikumvikana hamwe na bamwe mu baturage bahavuka, batangiye kubaka inyubako y’Ibiro by’Umudugudu w’icyerekezo aho izaba irimo n’Irerero-ECD.

Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com bavuga ko bari barambiwe kubaho bumva ngo ahandi biyubakiye Umudugudu kandi ibyo abo bakoze nabo bashoboye kuba babyikorera ndetse bakanashyiramo irerero ry’Abana babo.

Mu gikorwa cy’umuganda wa none, batangiye inyubako.

Aba baturage, bavuga ko iki ari igikorwa kiri mu bushake bwabo kandi ko bagishyizeho imbaraga zose nk’Umuhigo bagomba gufatanya bo ubwabo, Ubuyobozi n’abandi bahavuka baba ahandi.

Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru ko iki gikorwa kiri mu bufashe bw’Abaturage kandi ko nk’Ubuyobozi biteguye gufatanya mu buryo bwose ngo iyi nyubako yuzure neza kandi vuba.

Avuga ko ni mara kuzura, hazaba harimo ibiro by’Umudugudu aho Abaturage bazajya basanga Umukuru wabo n’abandi bayoborana, bakahakira Serivise bakenera batagombye gusanga Mudugudu iwe mu rugo.

Akomeza avuga kandi ko ari inyubako izaba irimo n’Irerero rizafasha Ababyeyi n’abana babo, ko kandi abatuye uyu Mudugudu babyiyemeje bafatanije n’abavuga rikumvikana ba Rukoma ndetse n’ababa hanze ya Rukoma biyemeje kubafasha kunoza iki gikorwa.

Gitifu Mandera, avuga ko intego y’Ubuyobozi bwa Rukoma n’Abaturage ari uko muri buri Mudugudu bagira Ibiro by’Umudugudu, abawutuye bakajya babasha kujya kuhashakira Serivise bajyaga gusabira mu rugo rw’Abayobozi b’Umudugudu.

Mu Muganda buri wese atanga imbaraga uko ashoboye. Bavuga ko”Abanyarukoma” barangwa no gushyira hamwe ari nabyo bibabashisha gukora bakesa imihigo.

Uyu Muganda wa none, wasojwe hatangwa ikiganiro k’Ubumwe bw’Abanyarwanda, abaturage kandi bibutswa impamvu yo kwikorera ibikorwa bitandukanye by’iterambere. Baganiriye kandi kuri gahunda “Abanyarukoma” bise “ Twiyubakire Imidugudu Rukoma”, barebera hamwe uko Imidugudu yose yabikora. Ni Umuganda witabiriwe n’Abaturage ndetse n’inzego zitandukanye zikorera muri uyu Murenge.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →