Kamonyi: Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo-RPC, yatanze integuza ku Bahebyi, Minisitiri yungamo

“Abahebyi” ni izina rizwi cyane mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta byangombwa, basa n’abiba rimwe na rimwe bakarangwa n’ibikorwa by’urugomo no guhohotera uwo bakeka kubasagarira abitambika, ababuza kujya mu birombe. Mu nteko y’abaturage yo kuri uyu wa 03 Ukwakira 2023, babwiwe ko iri zina rigiye kwibagirana, ko hari ingamba zizasiga“Umuhebyi” atakibukwa ukundi. Ababarizwa mu Buhebyi, basabwe kubuvamo bacyumva ubutumwa kuko iminsi yabo igiye gushyirwaho iherezo.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP( Assistant Commissioner of Police) Désiré M. Twizere yatanze ubutumwa busa n’ubuteguza abajya mu bucukuzi batabyemerewe( abitwa Abahebyi) ko iminsi yabo yo kwitwa iryo zina igiye gushyirwaho iherezo.

Bamwe mu baturage bitabiriye inteko.

Yagize ati“ Hari ingamba zikakaye, hari igihe abantu bakora ibintu ukabihera uyu munsi, ukabikora icyumweru kikarangira, ibyumweru bibiri bikarangira, ibyumweru bitatu…, nyuma ukazibaza ko ari uburenganzira bwabo bwo gukora ibyo bintu, Oya, ntabwo ari byo. Ndababuriye, ko tugiye gushyiraho ingamba zifatika kandi zinakomeye mu buryo ki iryo zina rinacika burundu. Rwose muraza no kuryibagirwa. Muzajya mubibara nk’amateka, muzajya muvuga ngo cyera habayeho abantu bitwaga ‘Abahebyi’”.

Ubwo abayobozi bageraga mu Kiryamo cy’inzovu ahabereye inteko y’abaturage. Ibumoso; Guverineri Kayitesi Alice, hagati Minisitiri Musabyimana, hakurikira Dr Nahayo Sylvere/Mayor Kamonyi.

Akomeza ati“ Muri iki Gihugu ntabwo hagomba kumvikana ikintu kitwa uko nguko( Abahebyi), ntabwo bishohoka, kandi namwe mubyange. Nti mubyemere, nti mukajye mwemera ko abantu biyita amazina tutazi, tutamenyereye mu muco w’Abanyarwanda”. Yakomeje ashimangira ko ibi bigiye gukorwa vuba cyane.( abumva bumvise igitegereje Abahebyi).

Uretse uyu muburo wa ACP Twizere, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude wari umushyitsi mu kuru muri iyi nteko y’abaturage, yaburiye by’umwihariko aba bitwa “ Abahebyi” ko kagiye kubabaho, bakwiye kuzibukira ibyo kwitwa “Abahebyi”.

Minisitiri Musabyimana aburira “Abahebyi” kudahirahira bashaka gutera amabuye Leta.

Yagize ati“ Nta munyarwanda muri 2023 wari ukwiye kwitwa “Umuhebyi”, rwose ibyo bintu n’umuntu uziko abirimo abivemo wa mugani ataraza kurwana n’imbaraga za Leta, kuko imbaraga za Leta zo murabizi ntawe urwana nazo! Murabizi? Nta muntu urwana n’imbaraga za Leta, kirazira kikaziririzwa kuko wihaye kurwana nazo uba witeye ibibazo, uratsindwa byanze bikunze”.

Yakomeje aburira abaturage by’umwihariko “Abahebyi”, abagira inama yo kutishora mu rugamba batatsinda. Ati“ RPC yababwiye ko we afite ingamba zo kurwana nabo!. Muramenye rwose mwe kwitereza urugamba n’uriya mugabo kuko byababera ibibazo. Ahubwo ni mwegere ubuyobozi mubabwire ngo dore turashaka kwihana tubikore neza. Rwose mubahe ubutumwa aho mubazi, mubabwire ngo abo bantu aho kugira ngo bajye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ni bishyire hamwe”.

Yunzemo ati“ Ubundi buryo babikoramo bwo ntabwo tuzabwemera, ntabwo bikunda, ntabwo bizashoboka. Guhora twumva ngo abantu bapfiriye mu myobo, guhora twumba abantu ngo bateye amabuye abantu bagiye kureba ibyo barimo gukora, ibyo bintu ntabwo bishoboka. Uratera amabuye Leta, Leta yo itunze imbunda, ntabwo itunze amabuye”.

ACP Twizere ibumoso, Gitifu Mandera Innocent wa Rukoma iburyo.

Abitabiriye inteko y’Abaturage, bibukijwe ko abo bavugwaho kuba “Abahebyi” batava kure, ahubwo ari abava mu miryango aho bose batuye kandi bazi. Bibukijwe ko ntawe Igihugu kifuza kugaragara mu bikorwa bitemewe nk’ibyo by’ubucukuzi, basabwe kwishyira hamwe bakegera ubuyobozi bukabafasha kugana mu nzira nziza yo gukora ubucukuzi bwemewe.

Abayobozi batandukanye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →