Ntabwo ducuruza amakosa-IGP Namuhoranye Felix

Mu nama yahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Umutekano, iy’Ubutabera, Polisi, RIB n’Itangazamakuru kuri uyu wa 04 Ukwakira 2023 ku kicaro gikuru cya Polisi, IGP Namuhoranye Felix mu gusubiza ikibazo cy’abibaza impamvu Kamera zihishwa( izandikira abatwara ibinyabiziga), yavuze ko Polisi y’Igihugu idacuruza amakosa. Avuga ko ikigenderewe atari uguhisha abantu aho zishyirwa ngo bakunde bahanwe. Yasabye ko abantu bakwiye kwibanda ku kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda aho kwibaza kuri Kamera.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, yagarutse ku makosa akorwa nkana n’abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga, avuga ko abenshi usanga bakorera ku jisho, kuko utwaye azi aho Kamera iherereye akitwararira ariko yamara kuharenga agafatiraho atitaye ku byo ibyapa bimubwira.

Kuri iki kibazo cya Kamera zihishwa, yavuze ko muri iyi minsi Polisi y’u Rwanda irimo gutunyanya cyangwa se gukoresha ibyapa byinshi bizashyirwa aho Kamera ziherereye ku buryo abakoresha umuhanda bazabibona.

Nubwo IGP Namuhoranye asa n’uwahumurije akanasubiza abibaza impamvu y’ihishwa rya Kamera, yavuze ko kuba Polisi igiye gushyira ibyapa bigaragaza aho Kamera ziri, ibyo bidasobanuye ko ari ukugira ngo abantu bareke kubahiriza ibyapa mu muhanda, ko ahubwo basabwa kwitwararika mu kubahiriza ibyapa, aho kwiruka bitubahirije ibyapa.

Abatwara ibinyabiziga, bibukijwe ko zimwe mu nshingano za Polisi harimo gukumira ko ibyaha biba. Basabwe kwitwararika ku byatuma amakosa avamo ibyaha aba kuko mu gihe hatabaye kwitwararika mu muhanda bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Bibukijwe kandi ko Kamera ari impamvu y’umutekano w’Abanyarwanda atari ukuwuhungabanya.

Akimana Jean Dieu

Umwanditsi

Learn More →