JENOSIDE: Urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri mu Bubiligi rwasubitswe rugitangira

Mu rukiko rwa Rubanda i Buruseli, kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ukwakira 2023 hasubitswe urubanza w’Abanyarwanda babiri; Basabose Pierre w’imyaka 76 y’amavuko hamwe na Twahirwa Séraphin w’imyaka 67 y’amavuko bakurikiranywe ho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uburwayi bwo mu mutwe bw’umwe muri aba 2 niyo ntandaro y’iri subikwa ry’urubanza rwari rugitangira ku munsi warwo wa mbere.

Mu itangira ry’uru rubanza, abagize inteko iburanisha muri uru rukiko rwa Rubanda batangiye basuzuma inzitizi zari zagaragajwe n’Umunyamategeko, Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre utagaragaye mu rukiko kuri uyu munsi wa mbere.

Uyu mwunganizi we mu mategeko, yagaragarije urukiko ko uwo yunganira afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe( bushingiye ku ihungabana ryo mu bwonko, ikibazo cyo kwibagirwa n’ibindi), ko arwariye i Buruseli mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Yohani, ko ndetse bimuhangayikishije ndetse avuga ko ubwo burwayi budashobora gutuma umukiriya we agaragara mu rukiko.

Uretse iyi nzitizi y’ubu burwayi bwo mu mutwe yatanzwe na Me Jean Flamme, yari yanatanze indi nzitizi agaragaza ko hari abatangabuhamya batatu yari yasabye ko bagaragara mu rukiko ariko bikaza kugaragara ko banzwe, uretse umwe.

Iyi nzitizi ku buzima bwo mu mutwe bwa Basabose Pierre, ni ikibazo cyagaragajwe bwa mbere nk’inzitizi ndetse kigibwaho impaka muri Kamena uyu mwaka ubwo yagezwaga bwa mbere imbere y’umucamanza. Gusa urukiko rwari rwanzuye ko iyo atari inzitizi yatuma atabasha kugira uruhare mu rubanza aregwamo nubwo ubuzima bwe butameze neza.

Mu gusuzuma inzitizi zatanzwe na Me Jean Flamme, urukiko rwemeje ko ku bijyanye n’uburwayi bwo mu mutwe bwa Basabose Pierre hakenewe amakuru mashya ku buzima bwe azatangwa n’umuganga w’impuguke. Ku kijyanye n’abatangabuhamya basabwe, muri batatu bashakwaga na Me Flamme, hemewe uwahoze ari Ambasaderi gusa. Urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023 i saa munani hafatwa umwanzuro usubiza kuri izo nzitizi zatanzwe.

Ni bantu ki mu ncamake aba banyarwanda baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Basabose Pierre, afite imyaka 76 y’amavuko akaba yaravukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri. Yabaye umusirikare ku butegetsi bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Habyalimana Juvenal, akaba kandi umwe mu basirikare bari mu mutwe warindaga umukuru w’Igihugi, akaba na mubyara wa Agatha Kanziga wari umugore wa Perezida Juvenali Habyalimana.

Basabose Pierre, amakuru agaragaza ko nyuma yo gusezererwa mu gisirikare yaje kuba umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, aho yari afite ibiro by’ivunjisha. Bivugwa kandi ko yari n’umwe mu banyamigabane ba RTLM yifashishijwe mu icengezamatwara rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu. Mu byo akekwaho, harimo kuba yarateye inkunga ibikorwa by’icengezamatwara rya Jenoside binyuze ku kuba yari umwe mu banyamigabane ba RTLM no gutanga intwaro ku Nterahamwe zo mu Gatenga na Gikondo ndetse akanashishikariza kwica Abatutsi.

Mugenziwe baregwa mu rubanza rumwe, Twahirwa Séraphin wamenyekanye ku izina rya “Kihebe”, akomoka mu yahoze ari Komini Giciye, Perefegitura ya Gisenyi. Yabaye umukozi wa Minisiteri y’Imirimo ya Leta (MINITRAPE). Muri uru rubanza rwatanguye, we yagaragaye mu rukiko.

Mu byo akekwaho, yabaye Umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye. Bombi we na Basabose bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye ku kuba baragize uruhare mu guha intwaro no gutoza Interahamwe, kuba mu bagize uruhare mu gukora urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa no kuba baragiye bagaragara kuri za bariyeri mu gihe cya Jenoside. Bashinjwa kandi ibyaha by’intambara hashingiwe ku ruhare bagize mu bwicanyi ndetse kuri Twahirwa hakiyongeraho n’icyaha cyo gufata abagore ku ngufu.

Bombi, yaba Basabose Pierre na Séraphin Twahirwa bafatiwe i Bruxelles mu Bubiligi mu gace kitwa Hainaut ku matariki ya 29 na 30 Nzeri 2020. Bafashwe biturutse ku mpapuro zabashakishaga zatanzwe na Leta y’u Rwanda.

Aganira n’Abanyamakuru bakorana na Pax Press(Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro) bakora inkuru z’Ubutabera, Ambasaderi w’Ubwami bw’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, taliki ya 6 Ukwakira 2023, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze kandi ko kuba abafashwe bakekwaho ibyaha bya Jenoside imwe mu mpamvu batoherezwa mu Rwanda aho bakekwaho gukorera ibyaha ari uko nta masezerano hagati y’ibihugu byombi ahari ku guhererekanya abanyabyaha.

Uru rubanza rw’aba Banyarwanda uko ari babiri, rwiswe ‘‘Rwanda 8 ’’ rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere taliki ya 09 Ukwakira 2023. Biteganijwe ko ruzapfundikorwa taliki ya 08 Ukuboza 2023, nta gihindutse. Hari Abatangabuhamya 40 byitezwe ko bazava mu Rwanda bakazajya i Buruseli gutanga ubuhamya imbere y’urukiko ku byaha aba bagabo bakurikiranyweho.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →