JENOSIDE: Kumenyana, Gukorera ibyaha hamwe kwa Basabose na Twahirwa byabaye imvano yo guhuriza hamwe Dosiye yabo

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023 ari nawo munsi wa kabiri w’urubanza rw’Abanyarwanda babiri; Basabose Pierre na Séraphin Twahirwa bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha bakurikiranyweho, aho bagiye babikorera, bumwe mu buryo babikozemo, abo babikoreye kimwe n’abo bafatanije. Bwavuze kandi ko ihuzwa rya Dosiye yabo bakaza mu rubanza rumwe byatewe n’uko bombi bari baziranye kandi bakaba ibyo bakurikiranyweho barabikoreye hamwe.

Imbere y’inteko iburanisha mu rukiko rwa Rubanda rw’i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi, Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko impamvu habayeho guhuza dosiye(Jonction de deux dossiers) ya Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin ari uko aba bagabo bombi bari baziranye, ko kandi ibyaha bakoze babikoreye hamwe mu mujyi wa Kigali, bakaba kandi barakoranaga bya hafi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana wari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha, buvuga ko Twahirwa Séraphin yabaye chef(umuyobozi) w’interahamwe muri Perefegitura ya Kigali, ko akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, gutanga intwaro no gushishikariza abahutu kwica abatutsi binyuze mu nama yakoreshaga rwihishwa.

Ibyo byaha akurikiranyweho, ngo yabikoreye cyane cyane ahitwaga Karambo muri Gikondo aho yari atuye. Akurikiranyweho kandi gufata ku ngufu abagore b’Abatutsi. Uyu mugabo kandi, avugwaho kuba yarohereje interahamwe kwica Abatutsi mu cyahoze ari ETO KICUKIRO. Nyuma yaho ngo Abatutsi baje kuvanwa aho bicirwa urw’agashinyaguro i Nyanza ya Kicukiro.

Twahirwa Séraphin, yavukiye mu muryango w’abana 6 barimo; Abakobwa 3 n’abahungu 3, ariko Se umubyara ngo yari afite abandi bana yabyaye hanze. Twahirwa Séraphin n’umugore bashakanye byemewe n’amategeko babyaranye abana 3 ariko hari abandi bana 2 Twahirwa yabyaye ku bagore 2 batandukanye.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Twahirwa Séraphin ngo yazengurukaga mu mujyi wa Kigali ari mu modoka ya Mercedes Benz bivugwa ko ariyo yari yasahuye. Uyu mugabo, aba mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 2006 aho yageze avuye muri Kenya ari naho umugore we wa mbere aba kugeza ubu.

Se ubyara Twahirwa Séraphin yitwa Protais Ntaganira, yaguye muri gereza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.  Uyu ngo ni uwo mu muryango wa Agatha Kanziga, umugore w’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana. Ibyo kandi ngo Twahirwa Séraphin akaba yarakundaga kubyirata aho yageraga hose.

Ubushinjacyaha, buvuga kandi ko hari umutangabuhamya wavuze ko nta nyamaswa yakora nk’ibyo Twahirwa Séraphin yakoze, ko bamwe mu Bahutu bakoranaga nabo ubwaabo bamutinyaga bitewe n’ubugome yagiraga.

Kuri Basabose Pierre, Ubushinjacyaha buvuga ko uyu yabaye umusirikari mu mutwe w’abakomando ari nabo bari bemerewe kurinda umukuru w’Igihugu.  Mu 1992 nibwo yasezeye mu gisirikari yinjira mu bucuruzi bwo kuvunja amafaranga. Ni ubucuruzi ngo yaje kwagurira I Bukavu muri Zayire ariyo DRC y’ubu( Repubulika ya Demokarasi ya Congo)

Uyu Basabose Pierre, yari azwi nk’umucuruzi ukomeye. Mu kazi ke ngo akaba yaricaga  ku bushake amwe mu mabwiriza yatangwa na BNR( Banki Nkuru y’Igihugu) yitwaje ko yari aziranye n’umuryango w’uwari w’umukuru w’Igihugu.

Basabose Pierre, aza ku mwanya wa 2 mu bantu 50 bari bafite imigabane myinshi muri RTLM, Radio yagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Bivugwa kandi ko Basabose Pierre yakoranaga bya hafi n’interahamwe za MRND ndetse n’impuzamugambi za CDR mu gutera ubwoba Abatutsi, kubabwira ko ntacyo bamaze ndetse no kubagabaho ibitero byo kubica mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ahitwa Karambo muri Gikondo habaga Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre  kuva mu mwaka w’1992. Bagaragaye mu bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, bakaba rimwe na rimwe barabaga bambaye uniforme( impuzankano) idozwe mu bitenge yambarwaga n’interahamwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari umutangabuhamya wavuze ko aho Twahirwa Séraphin yari atuye i Karambo ya Gikondo hafatwaga nka camp militaire( mu kigo cya Gisirikare) bitewe n’intwaro zabaga zihari zirimo imbunda na grenade. Uwabaga atazi uko bikora ngo yarabyigishwaga.

Ubushinjacyaha bwagaragarije abagize inteko iburanisha uru rubanza ko aba bagabo bombi; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye i Gikondo na Gatenga.

Nkuko Ubushinjacyaha bwabigarutseho, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin ibyaha bakurikiranyweho ni; Kugira uruhare mu byaha bya Jenoside byakoze hagati y’itariki ya 6 Mata n’iya 14 Nyakanga mu 1994. Kugira uruhare mu gushinga, mu kuyobora ndetse no gutoza interahamwe no kuziha ubundi bufasha. Kwitabira no kugira uruhare mu nama zabaga zigamije kurimbura no kwica Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi ndetse no gukora intonde(listes) z’abagombaga kwicwa.

Bagize kandi uruhare mu gushyiraho bariyere ndetse no kuzihagararaho hagamijwe kurobanura Abatutsi bagombaga kwicwa. Hari kandi ibyaha by’intambara byakorewe I Kigali ku matariki anyuranye nko hagati y’itariki ya mbere Mutarama n’iya 8 Mata 1994.  Kuri Seraphin Twahirwa hiyongeraho icyaha cyo gufata ku ngufu abagore b’Abatutsi  hagati y’itariki ya 1 Mutarama n’iya 30 Kamena 1994.

Nkuko byagenze ku munsi wa mbere w’uru rubanza, Basabose Pierre ntabwo yagaragaye kuri uyu munsi wa kabiri warwo. Mu gutangira iburanisha, Perezidante w’urukiko yavuze ko kugeza ubu atarabona raporo ya medicin legiste,(umuganga wasabwe n’urukiko gukurikirana ibijyanye n’ubuzima bwa Pierre Basabose). Yavuze ko inyandiko ya muganga umuvura igaragaza ko agomba kumara iminsi 15. Imbere y’urukiko, Umunyamategeko-Me Flamme umwunganira yemeye ko agiye gukomeza  guhagararira umukiriya we.

Urubanza rw’aba Banyarwanda uko ari babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin rwiswe ‘‘Rwanda 8 ’’ rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa mbere taliki ya 09 Ukwakira 2023. Biteganijwe ko nta gihindutse ruzapfundikirwa taliki ya 08 Ukuboza 2023. Abatangabuhamya 40 byitezwe ko bazava mu Rwanda bakajya i Buruseli gutanga ubuhamya imbere y’urukiko ku byaha aba bagabo bakurikiranyweho.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →