Kamonyi-Amayaga: Itsinda“Twisungane”ryahigiye guca Ubukene mu muryango na Nyakatsi mu buriri

Ni itsinda rigizwe n’igitsina “Gore”, ryiganjemo abagore babarizwa muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri. Nyuma yo kuremera bagenzi babo babagurira ibikoresho byo mu Gikoni ndetse n’amatungo magufi, hatahiwe ibiryamirwa, aho kuri uyu wa Kabiri mu nteko y’Abaturage yabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Mukunguri baremeye abagore 15 babaha ibiryamirwa(Matera) 15 mu rwego rwo guca Nyakatsi mu buriri. Ni itsinda rigamije gushishikariza Umugore gukora akiteza imbere, akabaho neza kandi heza.

Mukakarangwa, umuturage w’Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Gisari, Umudugudu wa Rebero, Akarere ka Ruhango ni umwe mu bagore 15 wahawe Matera. Yabwiye intyoza.com ko kuri we ari ibyishimo kuba ashobora kuba mu itsinda ahuriramo na bagenzi be b’abagore, bagashyira hamwe, bagafashanya kwiteza imbere bo ubwabo n’imiryango yabo.

Byari ibyishimo mu bagore baterura Matera bagiye kuzitahana mu ngo iwabo.

Undi muri aba bagore 15 bahawe Matera akaba umuturage w’Akagari ka Kabugondo, Umudugudu wa Mataba side(sud), Umurenge wa Mugina, avuga ko Matera ahawe ije kongera isuku mu rugo no gufasha kurara heza haba ku muryango ndetse n’abashyitsi bashobora kubagenderera.

Avuga ko iki gikorwa bagikesha ubwizigame bishyiriyeho nk’Abagore babarizwa mu itsinda rigamije gufashanya kwiteza imbere no guhindura ubuzima bushingiye ku kwerekana ko Umugore ashoboye kandi afite uruhare rukomeye mu mpinduka nziza ziganisha umuryango ku iterambere.

Akomeza asaba abagore bagenzi be kumva ko kwishyira hamwe arizo mbaraga za mbere kandi ko kugira aho ugera bihera ku gufatanya na bagenzi bawe. Ati“ Kwishyira hamwe nibyo byubaka umuryango n’iterambere muri rusange”.

Uwanyirigira Marie Chantal, umuyobozi w’iri tsinda“ TWISUNGANE” avuga ko nk’abagore bishyize hamwe, bishimira uruhare rwabo mu kubaka ubushobozi bw’imiryango yabo ari nako bakangurira bagenzi babo kugira uruhare mu iterambere ry’urugo.

Ahamya ko iki ari kimwe mu bikorwa ngarukamwaka biyemeje kujya bakora, aho bicara bakaganira nk’abagize itsinda, bakiha intego y’igikorwa runaka bagomba gukorerana kigamije kuzana impinduka nziza mu muryango.

Kuba iki gikorwa cyo gutanga Ubusaswa(Matera) bakizanye kigakorerwa ku karubanda mu nteko y’abaturage, ahamya ko ari uburyo bwo gushishikariza abandi baturage gukora biteza imbere bahereye ku kwizigama kuko nabo igikorwa bihayeho intego bagitangirana n’umwaka bakizigama buri kwezi mu bushobozi bujyanye n’icyo bakeneye.

Uwanyirigira, avuga kandi ko iyi ari gahunda bashishikarijwe n’ubuyobozi yo gukora amatsinda agamije kwishakamo ubushobozi bwo kwigira no kwiteza imbere, ko bityo bo nk’Abagore bayumvise mbere bakayishyira mu bikorwa kandi bakaba babona yaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere imiryango yabo harimo no gukomeza umubano.

Itsinda“Twisungane”, bavuga ko Abishyize hamwe nta kibananira, ko kandi byose bihera ku kumva neza icyo ushaka no kwiha intego, ukemera kuyijyanamo n’abandi buri wese aharanira kutavunisha abandi.

Hari mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri, yitabiriwe na Gitifu w’Umurenge wa Mugina n’uwa Nyamiyaga mu gushyigikira iki gikorwa.

Muri iki gikorwa, ba Gitifu b’imirenge yombi; Mugina na Nyamiyaga baje gushyigikira aba bagore, babashimira ibikorwa bakora byo kwiteza imbere no guteza imbere ingo zabo, basaba bagenzi babo kubigiraho bakagira uruhare mu iterambere ry’urugo bumva ko Umugore ashoboye kandi icyo yiyemeje akigeraho kandi neza.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →