Kamonyi-Mugina: Inzara iranuma mu bakozi b’ikigo nderabuzima bamaze amezi 4 badahembwa

Abakozi bakora mu kigo nderabuzima cya Mugina mu bijyanye n’isuku n’isukura bamaze amezi ane badahembwa. Baricira isazi mu jisho, ibibazo ni uruhuri kuribo n’imiryango yabo. Inzara iraza guhemuza bamwe nkuko babivuga. Baratabaza ubuyobozi butandukanye kwibuka ko nabo bakeneye kubaho no kubeshaho imiryango yabo.

Hari bamwe muri aba bakozi ubuzima bwagoye batangira kujya gushakisha ubuzima ahandi ngo barebe ko bwacya. Bavuga ko ugize ngo aragaragaza kutishimira iyo mibereho, bimuviramo ibibazo bitandukanye birimo kubwirwa nabi, gutukwa no kuba yakwirukanwa. Basaba abahembwa buri kwezi by’umwihariko abakozi mu karere ka Kamonyi kwibuka ko nabo bakwiye guhabwa ubureganzira ku byo bakoreye.

Umuyobozi bw’iki kigo nderabuzima giherereye mu Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi yemereye intyoza.com ko amakuru yo kuba aba bakozi bamaze amezi ane badahembwa ari impamo. Gusa, avuga ko ikibazo cyatewe na Rwiyemezamirimo wafashe isoko ari nawe ukwiye kubahemba.

Mutuyimana Vestine, Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima yabwiye umunyamakuru ko basabye Rwiyemezamirimo kuza kugira ibyo akemura atabashije gutunganya, akishyuza hanyuma akaba ariwe ukemura ikibazo n’aba bakozi ariko ngo baracyamutegereje.

Mutuyimana, avuga kandi ko mu gihe babona uyu Rwiyemezamirimo akomeje kutaboneka bazegera inzego z’ubuyobozi bagashaka uko aba bakozi bakemurirwa ikibazo kuko nawe ubwe yemera ko biteza imikorere mibi na serivise mbi mu kigo.

Nizeyimana Celeman, ariwe ufite isoko ryo gukora isuku n’isukura muri iki kigo Nderabuzima cya Mugina ku murongo wa Terefone ye ngendanwa ntabwo yahakanye ko ikibazo atakizi, ahubwo yagize ati“ Ndi mu nama nyoboye ntabwo biri bunkundire ariko ejo nzaguhamagara ngusobanurire umenye imvo n’imvano y’icyo kibazo”.

Amakuru agera ku intyoza.com aturutse mu nguni zitandukanye kandi zizewe ni uko umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mugina mu minsi ishize yashatse gukemura iki kibazo ngo ahembe aba bakozi ariko haza kuzamo kidobya y’umwe mu bakozi utaramworoheye ndetse nta nabashe ku mugira inama y’uko bafatanya kumva gutaka kw’aba bakozi. Hari amakuru kandi tugitohoza avuga ko hari umwe mu bakozi muri iki kigo wihishe inyuma y’iri soko imyaka ikaba ibaye myinshi.

Hari kandi umukozi muri iki kigo, bivugwa ko mu minsi ishize yavuze amagambo atari meza kuri aba bakozi bagaragazaga ko bakeneye guhabwa uburenganzira bwabo.

Hagize andi makuru atangwa, by’umwihariko kuri uyu Rwiyemezamirimo ushyirwa mu majwi n’ikigo kuba ariwe Nyirabayazana wo kumaza amezi ane abakozi badahembwa tuzayatangaza.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →