Kamonyi-Mugina: Akanyamuneza kagarutse ku bakozi bari bamaze amezi ane badahembwa

Abakozi bakora isuku n’isukura mu kigo nderabuzima cya Mugina, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi bari bamaze amezi ane badahembwa, ibyishimo ni byose. Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima, Mutuyimana Vestine avuga ko amezi ane badahembwa abasigiye isomo. Ahamya ko yahagaritse amasezerano na Rwiyemezamirimo, ikigo kikaba aricyo gifite aba bakozi muri byose, ko kandi n’umushahara wabo uziyongera bakanahabwa ibyo amategeko agenera buri mukozi kugera igihe hafatiwe ibindi byemezo.

Umwe muri aba bakozi aganira na intyoza.com yavuze ko inkuru nziza yo kwishyurwa umushahara w’amezi ane bari bamaze igihe bategereje yabagezeho ndetse bakaba baramaze gushyikira aya mafaranga ku ma Konti yabo, bamwe baranakemuye tumwe mu tubazo twari tubakomereye.

Yagize ati“ Ni ibyishimo kuri njyewe na bagenzi banjye kuko twari duhangayitse kubera kumara amezi ane dukora tutazi umushahara wacu. Bamwe muri bagenzi banjye bari barahisemo guhunga bajya gushakishiriza ubuzima ahandi kuko ubwo amezi yamaraga kuba abiri, abananiwe kwihangana bitewe n’ibibazo bari bafite kandi nta handi bakura bahisemo kujya gushakishiriza ahandi”.

Akomeza avuga ko aya mafaranga aje amusanga mu bibazo byinshi birimo amadeni, ko ndetse we na bagenzi be hari aho batari bagihinguka bitewe n’imyenda. Ahamya ko bagiye kubanza kugabanya amadeni, ugira utwo asigarana akatwifashisha asunika iminsi kugeza bashyizwe kuri gahunda nziza kuko ubu bari mu biganza by’ikigo.

Undi mukozi mugenzi we, ashima Ubuyobozi bw’Ikigp Nderabuzima kuko ngo nubwo ayo mezi yashize ari ane badahembwa, ngo bagiye bagaragarizwa ubushake bwo kubafasha mu buryo butandukanye kugeza ubwo ikibazo gikemutse. Ashima kandi itangazamakuru ryakoze ubuvugizi hakaboneka igisubizo mu gihe bari bihebye batazi iherezo.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mugina, Madame Vestine Mutuyimana avuga ko byari ngombwa guhemba abakozi, akizeza ko bitazasubira. Ati“ Nibyo koko abakozi bakora isuku bahembwe. Byari ngombwa, ni ikintu cyari gikwiriye ko gikorwa, bari bababaye. N’undi wese wabyumvaga, yumvaga ko ari ibintu bimukora ku mutima ariko ubu ng’ubu ikibazo cyabo cyakemutse, twizera ko bitazapfa kongera kubaho, ku bwanjye nta n’ubwo byagombye kubaho”.

Avuga ko kimwe mu byari byabaye inzitizi yo kudahembwa kw’aba bakozi ari uko bari aba Kampani yatsindiye isoko ryo gukora isuku n’isukura muri iki kigo, ikaba ariyo ihembwa n’ikigo nayo igahemba abakozi, ariko kuko hari bimwe mu byo Kampani yari yasabwe kuzuza nti bikorwe, byabaye impamvu yo kumara amezi ane abakozi badahembwa kuko nk’ikigo kitari guhemba abakozi Rwiyemezamirimo atabyemeye.

Vestine, akomeza avuga ko mu buryo bugoranye bakomeje kuganira na Rwiyemezamirimo aza kugera aho yemera, atanga uburenganzira ko abakozi bahembwa, aribwo ikigo cyakoze ku mafaranga kimugomba kirabahemba. Bisobanuye ko namara kuzuza ibyo asabwa, azahembwa hakuwemo ayahembwe abo bakozi.

Avuga ko igihe cy’amezi ane bamaranye n’aba bakozi badahembwa ari isomo rikomeye nk’ubuyobozi bw’ikigo Nderabuzima bize kuko ngo gukoresha umukozi utishimye ari kimwe mubivuna umukoresha kuko haba ubwo ubwiye umukozi ikintu akora ntacyumve bitewe n’ibibazo aba afite.

Ati“ Gukoresha umukozi utishimye nibyo bintu bya mbere bivuna umukoresha kuko icyo umubwiye cyose ntacyumva, aba abona umubangamiye kandi niko kuri nta nubwo njye namurenganya kuko ntabwo umuntu yaba atariye wowe uzi neza ko umwana wawe yariye cyangwa wowe wariye ngo umubwire ngo nakore ibyo umuntu udafite ikibazo asanzwe akora ngo agikore neza”.

Nyuma y’uko icyasaga n’igihu kivuyeho, abakozi bagahembwa, uyu muyobozi avuga ko yizeye impinduka zifatika n’imikorere inoze kuko amafaranga bayabonye kandi bakaba bazakomeza guhembwa neza kuko isoko bamaze kurikura mu maboko ya Rwiyemezamirimo, aho ikigo Nderabuzima aricyo ubu gifite mu biganza aba bakozi kuzageza igihe hafatiwe ibyemezo bishya, niba bashaka undi Rwiyemezamirimo cyangwa se ikigo kigakomeza izi nshingano, abakozi bagafatwa nk’abikigo muri byose.

Mutuyimana Vestine, nk’umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Mugina ashimangira ko guhera mu kwezi kwa cumi aribwo amasezerano na Rwiyemezamirimo yaseshwe. Ahamya ko mu gihe hataratangwa irindi soko abakozi ari ab’ikigo Nderabuzima kandi ko biteguye kugira icyo babongerera ku mushahara kuko ibihumbi 25(25,000Frws) bahembwaga yari make cyane. Ahamya kandi ko n’ibindi byose biri mu byo umukozi yemererwa n’amategeko bazabigenerwa.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →