MIGEPROF: Kumvikana mu miryango, imbogamizi ku butabera bw’umwana wasambanijwe-PS Mireille

Batamuriza Mireille, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango avuga ko ubwumvikane hagati mu miryango ari imwe mu mpamvu ituma abana basambanywa batabona ubutabera bwuzuye. Asaba buri wese kudaceceka, ahubwo akumva uburemere bw’iki kibazo abona nk’icyorezo ku muryango Nyarwanda.

PS Batamuriza, avuga ko buri wese akwiye kumva ko umwana ari uwo; Kurindwa, ari uwo kujya kwiga, ari uwo gusigasirwa akarindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose kuko iryo kumusambanya ryo ari“ Karundura”, riba ryishe byinshi mu nzira y’ubuzima bwe.

Akomeza avuga ko nka Minisiteri y’Umuryango barimo kureba ibyakorwa bidasanzwe hagamijwe gufasha Umuryango Nyarwanda kumva uruhare rwawo mu gukumira ikibazo cy’ihohoterwa rikigaragara mu muryango, irishingiye ku gitsina by’umwihariko “Gusambanya umwana”.

Ahamya ko ikibazo cy’ihohoterwa ribera mu muryango by’umwihariko irishingiye ku gitsina ari kimwe mu bisubiza inyuma iterambere ry’Umuryango, bigasubiza inyuma Indangagaciro z’Umuryango, bigasubiza inyuma imibereho y’Umuryango, ko kandi ntaho wagera mu gihe hakiri ibibazo nk’ibyo.

Asaba ko uko abantu bahagurukira ibindi byorezo ari nako bakwiye guhaguruka bagashyira imbaraga mu guhangana no guhashya iki kibazo afata nk’icyorezo kibasiye Umuryango Nyarwanda kandi bikaba urugamba buri wese asabwa kurwana.

Kimwe mu bihangayikishije ndetse bitera agahinda nkuko PS Batamuriza Mireille abivuga ni uburyo hari bamwe bumva ko nta cyabaye mu gihe umwana wasambanijwe atasizwe avirirana, mu gihe bamubona yigenza. Yibutsa ko Leta yashyize imbaraga mu gushyiraho uburyo butandukanye bwo kurengera umwana n’umuryango muri rusange. Asaba buri wese guhaguruka agatanga umusanzu we mu gukumira no kurandura ihohoterwa iryo ari ryo ryose by’umwihariko irishingiye ku gitsina.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →