Kamonyi-Rugalika: Inyubako z’Igihango cy’Urungano n’ibizahakorerwa byasuwe na MINUBUMWE

Ni inyubako y’Igihango cy’Urungano yasuwe kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023 na MINUBUMWE hagamijwe kureba no gusuzuma( Evaluation) ibyakozwe n’urubyiruko ruri ku rugerero, aho bigomba guhatana n’ibindi byakozwe n’urubyiruko mu turere twose tw’Igihugu, hakaboneka “INDASHYIKIRWA”. Imiterere y’ibi bikorwa(inyubako) byasuwe ndetse na Serivise zizahatangirwa byazamuye amarangamutima ya bamwe, hashimwa ibyakozwe.

Izi nyubako ziherereye mu Kagari ka Kigeze, zigizwe n’inzu nini irimo icyumba(Salle) gishobora kwakira abantu 800. Hari ikibuga kirimo imikino ikomatanije y’amaboko. Hari kandi inyubako zifite ibyumba bizajya bikorerwamo Serivise zitandukanye zirimo; Ahagororerwa abana bafite ubumuga, Ahazajya hakinirwa imikino Gakondo, Ahazajya hatangirwa ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, ahari icyumba cy’Urubohero, Icyumba cy’Isomero n’ibindi.

John Ruhinda/MINUBUMWE.

Ruhinda John, Umukozi wa MINUBUMWE ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero no kubitegura, yaje kureba uko Intore zarushanijwe( Evaluation) mu bikorwa by’Urugerero. Yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugalika n’Intore z’Urubyiruko k’uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubaka izi nyubako zizatangirwamo serivise zitandukanye.

Yabwiye uru rubyiruko ati“ Ndabashimiye kuri ibi bikorwa mwakoze mukabigira ibyanyu, mukaba muzi no kubisobanura. Ubumwe mwagaragaje hano mugashyira hamwe, mukomeze ubu bufatanye. Ibi byose mukemura uyu munsi, mukomeze ubwo bumwe, na nyuma y’urugerero muzakemura ibindi bibazo bizabafasha gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu. Ntabwo nagenze Igihugu cyose ariko mu ma Raporo na bonye n’aho ubwanjye nigereye nta hantu nigeze mbona ibikorwa nk’ibi”.

Umugiraneza Evanice/Intara y’Amajyepfo, yatahanye ubutumwa bwo kunyurwa n’ibyo yasanze.

Umugwaneza Evanice, Umukozi w’Intara y’Amajyepfo unafite mu nshingano guhuza ibikorwa by’Itorero akaba yaje ahagarariye Guverineri, yagize ati“ Nyakubahwa Guverineri yantumye ati‘ uze undebere hamwe twatangirije igikorwa, ese byarakomeje cyangwa byarahagaze? Ese ba bahungu n’Abakobwa banjye baracyafite umurava, baracyafite urukundo rw’Umurimo?, Baracyafite Umuco’?. Nagira ngo mbabwire ko icyo ngiye kujyana ni “YEGO”. Ibyo byose murabifite, mwarengejeho n’ibindi”.

Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi. Iminsi yasibye kugera aha hantu wayibarira ku ntoki.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wagiye ugaragara kenshi ahakorerwa ibi bikorwa kuva bitangiye, yashimiye Urubyiruko ruri ku rugerero ibikorwa rwakoze, abibutsa ko ari ishema kuri rwo ndetse n’Igihugu. Yashimiye kandi buri wese wagize uruhare mu byakozwe, asaba uru rubyiruko gukomera ku muco w’Ubutore, gushyira hamwe imbaraga mu kubaka Igihugu baharanira gusigasira ibyagezweho.

Uru rubyiruko, mu butumwa rwatanze rwashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul we Mutoza w’Ikirenga akaba ariwe wagaruye Itorero. Ruvuga ko ibi bikorwa bakoze biri mu ntego yo guhamya umuco w’ubutore ku rugerero. Bizeza ko amaboko n’ubwenge bwabo bazakomeza kubikoresha nk’Imbaraga zubaka Igihugu kandi zisigasira ibyagezwe.

Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu wa Rugalika, yasobanuriraga abashyitsi byinshi ku byakozwe nk’uwahahoraga.
Batangiye gutambagira basura ibikorwa.
Icyumba(Salle) kizajya cyakira abantu bagera kuri 800
Abashaka ibya Muzika bashyizwe igorora.
Icyumba kihariye ku bujyanama bw’ubuzima bw’imyororokere n’ibindi…
Muganga yasobanuraga ibizajya bikorerwa muri iki cyumba.
Icyumba kihariye ku mikino Gakondo.
Mu rubohero. Icyumba kihariye ku bijyanye n’umuco Gakondo, ibyakoreshwaga mu buryo butandukanye mu rugo( Abagore n’Abakobwa). Si ah’abagabo.

 

Hanze, amatsiko yari menshi.
Icyumba kihariye ku gufasha abana bafite ibibazo bitandukanye by’ubumuga, aho bakorera imyitozo nkangurabwenge n’ibindi. Aha abahinjiye basohotse imitima yakozweho n’ubuhamya bw’ibikorerwa abana.

Icyumba kihariye cy’Isomero.

Bamwe mu baturage ba hafi ntabwo batanzwe kuza kwihera ijisho ibyamurikirwaga MINUBUMWE.
Umwe mu rubyiruko asobanura ku bikorwa bakoze n’umumaro wabyo ku rubyiruko n’abaturage muri rusange.
Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi yasabye urubyiruko gukomeza intambwe idasubira inyuma.
Hanze nta rungu, na nyuma basoje bakomeje kwiyereka abashyitsi bashima ibyakozwe.

Abayobozi basoje igikorwa cyo gusura, baje kuganira n’urubyiruko na bamwe mu baturage bari bahari.
Basoje gahunda.
Aha bari bacyubaka. Aho hashashe amabuye ni muri cya kibuga cy’imikino ikomatanije y’amaboko.
Aha ni mu ruhande rw’ahari bya byumba byihariye kuri serivise zitandukanye. Twahasuye hacyubakwa.
Uruhande rumwe rw’inyuma.

Abasuye Igihango cy’Urungano bari basoje, batashye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →