Paris:“Kuburanisha Dr. Munyemana ni uguhesha agaciro Ubufaransa”-Umushinjacyaha

Mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa( Cour d’Assises de Paris), Umushinjacyaha yabwiye inteko iburanisha ko gucira urubanza Dr. Munyemana Sosthène ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bizahesha agaciro Igihugu cy’u Bufaransa.

Ari imbere y’inteko iburanisha uru rubanza, umushinjacyaha yibukije abagize inteko ko batoranijwe, ko barahiriye kuzatanga Ubutabera. Yabibukije kandi ko biboneye ubwabo abatangabuhamya babanyuze imbere ndetse bakumva ibyo bavuze.

Yibukije inteko iburanisha ko gutanga ubutabera bizanahesha agaciro u Bufaransa. Ati“ Kuki tugiye gucira urubanza umuntu wo mu Rwanda?, wakoreye ibyaha mu Rwanda?. Kumucira imanza(urubanza) bizahesha n’agaciro igihugu cy’u Bufaransa”.

Yakomeje agira ati“ Justice( Ubutabera) itangwa hose no ku baturage b’Abafaransa, nawe nk’umuntu uba mu Bufaransa, umaze imyaka 30 kuri ubu butaka bugomba gutangwa. Muri ibi byumweru tumaze hano, ntekereza ko nta kintu kinini cyadutunguye kucyumva, abantu banyuze hano babakeneyeho ubutabera. Mwatowe namwe ngo mutange ubutabera ntaho mubogamiye”.

Dr. Munyemana Sosthène w’imyaka 68 y’amavuko, ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Mu byaha akurikiranyweho byavugiwe imbere y’inteko iburanisha, harimo; Gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu Mujyi wa Butare cyane cyane mu bitaro bya Kaminuza aho ashinjwa kwica abana n’abagore. Hari gufungira Abatutsi mu cyumba cy’ibiro bya Segiteri Tumba no gutoranyamo abajyanwaga kwicwa.

Mu bindi byavuzwe ndetse bikagarukwaho n’abatangabuhamya banyuze imbere y’inteko iburanisha baba abari bahari( physically) cyangwa se bari ahandi bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, bamushinja gukwirakwiza imbunda yahawe n’uwari Minisitiri w’Intebe wa guverinoma yiyise iy’abatabazi, Kambanda Jean.

Dr. Munyemana Sosthène ushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorerwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gihe cya Jenoside yari umuganga w’abagore mu Bitaro bya kaminuza i Butare.

Uru ni urubanza rwa Gatandatu(6) ku Banyarwanda bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside  ruri kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa. Abatangabuhamya banyuze imbede y’ibteko iburanisha bagiye bayogaragariza ko bakeneye guhabwa Ubutabera bwuzuye kandi mu gihe gikwiye.

Dr. Munyemana Sosthène, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 39 y’amavuko. Mu batangabuhamya banyuze imbere y’inteko iburanisha, barimo abahanga, barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abahohotewe. Biteganyijwe ko taliki 19 Ukuboza 2023 aribwo urukiko rwa rubanda rwa Paris ruzafata icyemezo kuri uri rubanza, byaba  kumukatira cyangwa se kumugira umwere.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →