Paris: Dr. Munyemana Sosthène asabiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 30

Ubushinjacyaha mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023 busabiye umunyarwanda Dr. Munyemana Sosthène ukurikirwanyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igihano cy’imyaka 30 y’igifungo.

Mbere y’uko ubushinjacyaha busabira iki gihano Dr.munyemana, bwabwiye inteko iburanisha ko mu kugena cyangwa kumukatira bareba igihano kimukwiye bakurikije ibyo yakoze bafitiye ibimenyetso hagamijwe guha agaciro ubuzima bwa muntu, hanashingiwe kandi ko uwari gukiza abantu yagize uruhare mu kubarimbura.

Yagize kandi ati“ Nti mwite ku myaka ye cyangwa igihe urubanza rumaze n’imyaka Jenoside imaze ibaye. Ku muhana ni n’umwanya wo gutuma atekereza ku byo yakoze, no gutuma abo yatumye babura ababo baruhuka kuko Ubutabera buba bwakoze akazi kabwo”.

Yagize kandi ati“ Banyakubahwa Bacamanza namwe Nyangamugayo, TUMUSABIYE IGIHANO CYO GUFUNGWA IMYAKA 30!”. Yakomeje yibutsa abacamanza b’inteko iburanisha ko Ubushinjacyaha bwagaragaje igihamya ko Dr. Munyemana Sosthène yagize uruhare muri Jenosideyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize kandi ati“ Nyangamugayo, ahasigaye ni ahanyu, ububasha ni ubwanyu, umwanzuro n’uburyo muca uru rubanza biragaragaza icyo UBUTABERA BW’UBUFARANSA ARI BWO!. Kuri ubu bubasha mufite bwo guca uru rubanza, ni  n’umwanya wo guca umuco wo kudahana, kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Ubushinjacyaha, bwakomeje bugaragaza ko mu mwaka w’ 1994. Dr. Munyemana Sosthène yari yubatse, afite abana, akaba na mwalimu wa Kaminuza wize mu Burayi mu gihe icyo gihe abize segonderi bonyine bari bagize 1% mu Rwanda hose.

Bwakomeje buvuga ko, Umubano we n’abategetsi b’icyo gihe bahamwe n’ibyaha bya Jenoside ugaragaza ubwawo uruhare rwe. Bugira kandi buti“ Turamushinja uruhare rwe mu gutegura ndetse no gutera inkunga Jenoside. Munyemana yahisemo kugira urwo ruhare kandi ibyo yahisemo byasorejwe kuri Jenoside yahitanye abarenga ibihumbi 200 muri Butare”.

Bagize kandi buti“ Kwigarurira ubuyobozi bwa Tumba muri Jenoside bigaragaza ubuhangange bwe. Byasojwe no guhunga kwe ubwo FPR yatsindaga FAR, akajya muri Zaire agakomereza i Burayi. Ahamwa no KUGIRA URUHARE MURI JENOSIDE, IBYAHA BY’IBASIYE INYOKOMUNTU N’UBUFATANYACYAHA. Bacamanza namwe Nyangamugayo, gucira urubanza Munyemana mukamuhamya ibyaha twagaragaje biri mu biganza byanyu”.

Ubushinjacyaha, buvuga ko hari abandi nka Munyemana bahamywe n’ibyo byaha bahabwa ibihano bitandukanye birimo; Burundu, imyaka itandukanye”. Asubiyemo urutonde rwa bamwe mu baburaniye muri urukiko n’ibihano bahawe. Abo ni :

  1. Pascla Simbikangwa (inzego z’ubutasi)
  2. Ngenzi O. na T. Barahira
  3. Claude Muhayimana (chauffeur ku Kibuye)
  4. Laurent Bucyibaruta (Perefe Kibungo)
  5. Philippe Hategekimana (gendarme I Nyanza)

Uru rubanza ruregwamo Dr. Munyemana Sosthène ni urubanza rwa Gatandatu(6) ku Banyarwanda bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abatangabuhamya banyuze imbere y’inteko iburanisha bagiye bayigaragariza ko bakeneye guhabwa Ubutabera bwuzuye kandi mu gihe gikwiye. Uyu Dr. Munyemana Sosthène, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 39 y’amavuko. Mu batangabuhamya banyuze imbere y’inteko iburanisha, barimo abahanga, barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abahohotewe.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →