Kamonyi: Inka y’Ubumanzi ntizasohoke muri aka karere-Guverineri Kayitesi

Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023 kashyikirijwe Inka y’Ubumanzi n’inyana yayo nyuma y’uko kabaye aka mbere mu gihugu mu bikorwa by’urugerero. Mu bikorwa byakozwe birimo inyubako z’igihango cy’Urungano zizajya zitangirwamo Serivise zitandukanye, kahigitse utundi turere ku manota 91%. Abayobozi basabwe ko Inka y’Ubumanzi batsindiye batazemera ko isohoka ikajya ahandi, ko bagomba guharanira ko ihora ari iyabo.

Mu ijambo rye, Guverineri Kayitesi wari umushyitsi mukuru yagize ati“ Umwana wa mbere mu ishuri niwe uhangayika kurusha abandi kuko nta wundi mwanya agira ubaho. Ni uwa mbere n’iyo abaye uwa Kabiri buriya aba yatsinzwe. Nyakubahwa Meya rero Mutoza Mukuru w’aka Karere n’izindi ntore zose mufatanije, umwanya wanyu ni uwo nta wundi ubaho”.

Inka y’Ubumanzi n’iyayo MINUBUMWE yashyikirije Kamonyi.

Yagize kandi ati“ Ni ukugerageza mukajya mwemera mukavunika ariko Inka y’Ubumanzi ntizasohoke muri aka Karere”. Yakomeje ashimira MINUBUMWE ku bw’iyi Nka y’Ubumanzi, asaba Intore zisoje Urugerero gukomeza kubera itara rimurika aho bagiye, bakaba Intore zidasiga ibyo zatojwe aho zabitorejwe.

Yahaye inama n’Impanuro izi Ntore agira ati“ Muzirinde icyo aricyo cyose cyabatesha agaciro kuko nta Ntore ita agaciro, ari ibijyanye n’imico mibi yadutse kuri ubu! Kwiyahuza inzoga ndetse n’ibiyobyabwenge, ibyo ni ibibicira ubuzima muzabigendere kure! Kuba Ikigwari, guta umuco wo gukunda Igihugu, kudafashanya n’ibindi byose bijyanye na Discipline(ikinyabupfura) ariko binajyana n’ubuzima bwanyu”.

Guverineri Kayitesi Alice.

Yabwiye uru rubyiruko kandi ati“ Twizera rero ko arimwe maboko y’Igihugu cyacu, ibyo dukora uyu munsi ni mwe ibyo biri mu buganza byanyu. Umuco w’Ubutore mwatojwe mukomeze muwusigasire kandi muharanire kugera kure hashoboka”.

Umunyamabanga uhoraho-PS muri MINUBUMWE, Eric Mahoro yibukije abitabiriye iki gikorwa cyo gushyikiriza Kamonyi Inka y’Ubumanzi ko Urugerero rushyirwaho n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ko kandi mu ngingo ziri muri iryo tegeko harimo; Umuco wo gukorera hamwe, kugira ubupfura, Gufashanya kandi byose bigakorwa mu Bumwe hagamijwe kwishakamo ibisubizo ku bibazo bitandukanye.

PS wa MINUBUMWE ashyikirizwa inkuyo n’umutahira.

Yijeje ko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu-MINUBUMWE izakomeza gufasha kugira ngo byose bigende neza.

Yagize kandi ati“ Ntore muri hano rero, “Nkomezabigwi”, uyu murage dukesha abakurambere bacu, utwibutsa ko dufite inshingano yo kurinda Igihugu cyacu icyagihungabanya icyo aricyo cyose. Baba ari twebwe turiho none n’abazabaho ejo, ibikorwa dukora bigomba kuba ari ibikorwa biramba kugira ngo Umunyarwanda nubwo yaba ari uzavuka azavukire mu Gihugu cyunze Ubumwe, Igihugu gifite imibereho myiza kandi Igihugu buri wese yishimira”.

Intore zakuwe ku karubanda zinjizwa muzindi.

Avuga ko bimwe mu bikorwa byaranze uturere twabaye indashyikirwa ari; Ugukorera ku ntego, Uruhare rw’Ubuyobozi no gukorana n’abafatanyabikorwa, Gusobanura icyo ushaka kugeraho kandi ukanagisobanurira abo mukorana….”. Yakomeje ababwira ko ibyo ni babigira umuco n’ibindi byose bazabibamo Indashyikirwa.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wabaye umunsi ku wundi ahakorerwaga ibi bikorwa by’Urugerero hubakwa inzu y’Igihango cy’Urungano avuga ko kuba basabwe kutemera ko Inka y’Ubumanzi izagira ahandi ijya ari Umukoro ku karere.

Ubwo Inka yashyikirizwaga ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.

Ati” Ni umukoro duhawe, ariko dushingiye n’ubundi uko twajyaga dukora no mu myaka itambutse, hari icyizere cy’uko bizakunda Inka y’Ubumanzi ntisohoke mu karere kacu ka Kamonyi“.

Akomeza avuga ko icyo biteguye gukora ari nk’icyo n’ubundi bakoze aricyo; Kuganira, kurebera hamwe icyerekezo, kuganira n’abafatanyabikorwa, gukomeza kugira intego kandi bakayikoreramo kugera igihe bayigereyeho. Agira ati” Tuzakomeza gukora ibishoboka byose nk’Abesamihigo iyi Nka y’Ubumanzi izagume mu karere kacu“.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo gushyikiriza Kamonyi Inka y’Ubumanzi.

Uturere twaje imbere cyane kurusha utundi ni; Kamonyi yahize utundi ku manota 91%, Kicukiro 89,1%, Gakenke 88%, Kayonza 85,9%, Rusizi 82%.

Utundi turere byavuzwe ko tugifite ibyo kunozwa ni; Nyagatare 74,7%, Gasabo 72%, Musanze 70,5%, Nyamasheke 63% hakaba na Nyaruguru ifite 62% ari nayo iherekeza utundi( yabaye iya nyuma).

Ba Gitifu b’Imirenge igize Kamonyi bashimiwe uruhare bagize mu bikorwa by’Urugerero.

Ibikorwa byasuwe, byakozwe k’urugerero rumaze amezi atatu ari nabyo byashyize Kamonyi ku ntebe y’icyubahiro ihize utundi turere, bifite agaciri k’Amafaranga y’u Rwanda; Miliyoni ijana n’ebyiri n’ibihumbi Magana arindwi mirongo ine na bine na magana inani mirongo itanu n’umunani( 102,744,858Frws), byose byakozwe ku bufatanye bw’Abesamihigo ndetse n’inshuti zabo.

Uretse izi nyubako z’Igihango cy’Urungano, ibindi bikorwa byakozwe n’urubyiruko rw’Intore zari ku rugerero birimo; Kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage cyane abatishoboye badafite aho baba, Gusana inzu zimeze nka Nyakatsi, Ubwiherero, Kurwanya imirire mibi havugururwa uturima tw’igikoni no kubaka udushya, kubaka Ibiro by’imidugudu mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi.

Inyubako nini y’Igihango cy’Urungano, ifite icyumba(Salle) yakira abantu bagera kuri 800.

Hari kandi; Ukubungabunga ibidukikije hacukurwa imirwanyasuri, Guhanga imihanda mishya, Gutunganya imihanda y’imigenderano, Gutera ibiti bivangwa n’imyaka, Gutera amashyamba n’ibiti by’imbuto, Gukora ubukangurambaga butandukanye mu baturage kuri gahunda zirimo Ubuhinzi bugamije umusaruro bagasagurira amasoko, Gukangurira ababyeyi kujyana abana ku ishuri, Guca ubuzererezi, Ubukangurambaga bw’isuku n’Isukura, Ubwisungane mu kwivuza, kurwanya inda ziterwa abana, Kwitabira gahunda za Leta, Gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA, kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga zitemewe n’ibindi.

Hatahwaga ku mugaragaro ibikorwa byakozwe n’urugerero.
Izindi nyubako zifite ibyumba bizajya bikorerwamo Serivise zitandukanye.
Byari ibyishimo kuri aba basore n’inkumi basoje Urugerero.

Ifoto rusange.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →