Kamonyi-Ngamba: Basangiye inzoga amuhemba ku mwica amuteye icyuma

Mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba, uwitwa Ndagijimana Samuel w’imyaka 23 y’amavuko yishe ateye icyuma mu gatuza Habiyaremye Jean Claude w’imyaka 23 y’amavuko biriwe basangira inzoga. Isoko y’amakuru yacu, iduhamiriza ko basangiriye mu tubari tugera muri 4, nyuma yo gusinda barwanira mu isantere y’ubucuruzi ya Mpimba bakizwa n’abaturage ariko Ndagijimana nti yanyurwa, ajya mu rugo gushaka icyuma aricyo nyuma yaje kumwicisha.

Ndagijimana Samuel akomoka mu Murenge wa Ruhashya, Akarere ka Huye, mu gihe uyu Nyakwigendera n’umuryango we batuye mu mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi.

Uru rugombo rwavuyemo ubu bwicanyi, bwabaye ku mugoroba wo ku wa 25 Ukuboza 2023. Uyu Ndagijimana Samuel yahise afatwa n’abaturage aribo baje kumushyikiriza Polisi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko uyu wafashwe abaturage bamushyikirije Polisi, mu gihe Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera Rukoma ugashyingurwa bucyeye.

Uretse uru rugomo rwa Ngamba rwavuyemo ubwicanyi, Mu Murenge wa Rukoma mu kagari ka Gishyeshye nako katajya kiburira, hari umusaza w’imyaka 65 wasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yaba yiyahuye cyangwa se yazize uburwayi kuko Gitifu Mandera Innocent uyobora uyu Murenge yabwiye intyoza.com ko yari amaze igihe arwaye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →