Congo Blazaville, kimwe mu bihugu Islael ishaka ko cyakira impunzi zo muri Gaza(AbanyeGaza)

Leta ya Israel yatangiye kuganira n’ibihugu byinshi ishaka koherezamo impunzi zahunze agace ka Gaza imaze igihe icocagiraho ibisasu. Mu bihugu irimo kuvugana ngo byakire izo mpunzi harimo na Congo Brazaville nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Abantu hafi miliyoni ebyiri bamaze kuva mu byabo muri Gaza nyuma y’amezi hafi atatu y’intambara kuri Gaza.

Zman Israel, ishami ry’ikinyamakuru cya Times of Israel ryandika mu Igiheburayo, ivuga ko uwo mugambi minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yawushinze abaminisitiri be ngo bawukurikirane.

Zman, ivuga ko abantu ibihumbi amagana bo muri Gaza intambara nirangira bashobora kwimurirwa mu bindi bihugu ku bushake bwabo, ko Tel Aviv irimo kuvugana n’ibihugu byinshi birimo Arabia Saoudite na Congo.

Igice kinini cya Gaza ubu cyabaye amatongo nyuma y’ibisasu by’urutavanaho by’igisirikare cya Israel, intambara muri Gaza imaze kugwamo abarenga ibihumbi 22 nk’uko Leta ya Hamas itegeka Gaza ibivuga.

Abahunze intambara, abenshi bari mu nkambi ziri mu gace k’amajyepfo ya Gaza aho babayeho mu buryo budakwiye kandi batungwa n’inkunga y’imiryango ifasha imbabare.

Ikinyamakuru Zman kivuga ko ishyaka rya Likud, rifatwa nk’iriri ku butegetsi muri Israel ririmo gushyira imbaraga muri uwo mugambi wo kwimurira abanyeGaza babishaka mu bindi bihugu.

Zman, ivuga ko kuwa mbere w’iki cyumweru, Benjamin Netanyahu yatangaje ko “ikibazo ubu ni ibihugu bizemera kubakira kandi turimo kubikoraho”.

Ibihugu bya Congo na Arabia Saoudite ntacyo biratangaza kuri iyi nkuru y’uko byegerewe na Israel ngo byakire impunzi zo muri Gaza.

Zman ivuga ko yamenye ko Igihugu cy’ibanze kiri mu biganiro by’ibanga na Israel ngo cyakire ibihumbi amagana by’impunzi za Gaza ari Congo Blazaville. Ndetse gisubiramo umwe mu bategetsi muri Israel avuga ati: “Congo izaba yiteguye kubakira, kandi turimo kuganira n’ibindi bihugu”.

Abategetsi ba Israel nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, bavuga ko nyuma y’iyi ntambara Hamas itazongera gutegeka agace ka Gaza kandi ko Israel itazongera kwemera ko hari imirimo ikorerwa muri Gaza ahubwo abazahatura bazatungwa n’imfashanyo y’amahanga gusa.

Israel kandi ivuga ko abazasigara batuye muri Gaza nta hantu bazaba bemerewe kujya, ko Israel izahagarika imigenderanire yose hagati yayo na Gaza, igafunga inzira y’inyanja, kandi ikagurira imbere muri Gaza imbibi zari zisanzwe zizwi.

Israel irateganya gukaza mu buryo bushoboka umutekano nyuma y’ibitero bya Hamas muri Israel byo kuwa 07 Ukwakira(10) umwaka ushize, ari nabyo yahereyeho ivuga ko ishaka kurandura Hamas muri Gaza.

Ntibizwi neza niba koko hari abanya-Gaza bashaka kwimurirwa mu bindi bihugu nk’uko Israel ibivuga. Ibihugu byavuzwe nabyo ntibiragira icyo bivuga kuri uwo mugambi wo kuba byakwakira abo BanyeGaza.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →