Mu irushanwa ry’Umupira w’Amaguru rihuza imirenge ryitiriwe Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda( Umurenge Kagame-Cup) ryari rigeze muri kimwe cya kabiri-1/2 ku rwego rw’Akarere, Abakobwa b’Umurenge wa Gacurabwenge batsinze bagenzi babo b’Umurenge wa Kayumbu, Abahungu b’Umurenge wa Rugalika batsinda aba Kayumbu. Iyi mirenge yatsinze ni 2 muri itatu igize Umujyi w’Akarere ka Kamonyi.
Imikino yose mu bahungu n’Abakobwa yabereye ku kibuga giherereye mu Murenge wa Rugalika mu Kagari ka Kigese, aho Abakobwa ba Gacurabwenge babanje guhura n’Aba Kayumbu, umukino usozwa Gacurabwenge itsinze igitego kimwe ku busa bwa Kayumbu.
Uyu mukino w’Abakobwa urangiye, hagiyeho umukino wahuje Abahungu, aho Aba Rugalika babonye igitego kimwe mu minota ya mbere y’igice cya mbere, bakiryamaho kugera umukino usojwe, bagera batyo ku mukino wa nyuma aho bazahura n’abo mu Murenge wa Mugina.
Icyagaragaye muri iyi mikino ni ishyaka ry’abakinnyi. Ni imikino ubusanzwe ikinwa n’abakobwa n’abahungu batabigize umwuga, bavuka cyangwa batuye mu Murenge bahagarariye, batabarizwa mu bigo by’amashuri nubwo ibi hari aho usanga babirengaho bagashaka abakinnyi mu bigo by’amashuri cyangwa se mu bindi bice bitandukanye, ariko abafashwe babikoze batyo babihanirwa.
Bamwe mu bakurikirana iyi mikino, bavuga ko nkuko yitiriwe Umukuru w’Igihugu ikwiye no guhabwa agaciro gakomeye, igashyirwamo ubushobozi bufasha imirenge gutegura kuko kugeza ubu usanga birwariza muri byose, ari nabyo bituma bamwe mu bayobozi b’Imirenge bashyiramo imbaraga nke nti bashake kujya guhatana nk’abakomeza kuko bibasaba imbaraga nyinshi n’umwanya.
Ni ku nshuro ya mbere imirenge ya Rugalika na Kayumbu bageze muri kimwe cya kabiri cy’iyi mikino y’Umurenge Kagame-Cup. Mu yindi myaka wahasangaga Runda itarahiriwe uyu mwaka, ukahasanga Mugina ubu izanakina umukino wa nyuma na Rugalika, hakaba Rukoma nayo bitahiriye na Kayenzi ndetse na Nyarubaka bitahiriye.
intyoza