• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Kamonyi-Kayenzi: Gitifu Rwakibibi JMV mu maboko ya RIB azira ibirimo kubiba “Amacakubiri”

Umwanditsi
January 7, 2024

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Kayenzi ho mu karere ka Kamonyi. Akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo amacakubiri.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Gitifu Rwakibibi Jean Marie Vianney w’imyaka 33 y’amavuko, yageze ku intyoza.com ubwo hari hashize akanya gato afashwe. Mbere yo gutabwa muri yombi, amakuru dukesha isoko y’amakuru mpamo atugeraho ni uko yabanje kwitaba ku karere ndetse nyuma y’aho akaza kwandika asezera ku mirimo.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahamirije intyoza.com ko uyu Rwakibibi Jean Marie Vianney wari Gitifu wa Kirwa yamaze gusezera ku mirimo yari ashinzwe. Yagize ati“ Yarasezeye ku wa Gatanu”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko uyu Rwakibibi Jean Marie Vianney ari mu maboko ya RIB.

Yagize ati” Tariki ya 05/01/2024, RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kirwa mu Karere ka Kamonyi witwa RWAKIBIBI JEAN MARIE VIANNY (33yrs). Arakekwaho ibyaha birimo gukoresha imvugo zirimo amacakubiri. Afungiye kuri Sitasiyo ya Remera”.

Dr Murangira B. Thierry, akomeza avuga ko iperereza ku byaha uyu Rwakibibi Jean Marie Vianney akekwaho rigikomeje.

Ntabwo bisanzwe cyangwa se si kenshi Umukozi wa Leta mu nzego z’ibanze afatwa akekwaho ibyaha runaka ngo afungirwe aharenze ifasi y’Akarere akoreramo. Iki, ni kimwe mu bigaragaza uburemere bw’ibyaha ashobora kuba akurikiranyweho ariko tutari bwinjiremo kuko twabwiwe ko bikiri mu iperereza. Gusa isoko y’amakuru yacu iduhamiriza ibirenze ibyavuzwe ariko tutakwinjiramo kuko bikiri mu iperereza.

Munyaneza Theogene

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga