Nta Murundi hano ugomba kuzira icyemezo cya Guverinoma ye-Alain Mukurarinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda arahumuriza Abarundi bari mu Rwanda n’abashaka ku haza ko ari amahoro, ko ntawe uzahagirira ikibazo na kimwe nyuma y’icyemezo cya Leta y’Uburundi cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda ndetse igasaba Abanyarwanda bariyo gutaha iwabo bwangu.

Icyemezo cya Leta y’u Burundi ku gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda, kije mu buryo butunguranye kandi mu buryo ibivugwa ko aribyo nyirabayazana bitagize aho binyuzwa mu buryo bwa Dipolomasi ngo biganirweho nk’uko hari ibindi byagiye biganirwaho mu bihe bitandukanye, haba hagati y’abakuru b’ibihugu byombi cyangwa se abandi bategetsi.

Alain Mukurarinda, umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda mu kiganiro yagiranye na Primo Media Rwanda, yagarutse ku guhumuriza Abarundi bari mu Rwanda ndetse n’abifuza kuhaza, baba bahanyura cyangwa batembera ko kuri bo nta cyahungabanya umutekano wabo bitewe n’ibyakozwe n’Abategetsi b’u Burundi.

Yagize ati“ Niba bagomba gukomeza kwirukana Abanyarwanda ni icyemezo bafashe, icyo u Rwanda rusaba ni uko niba bagomba no kubirukana, babirukana mu mutekano. Ku rundi ruhande, nta Murundi hano ugomba kugira icyo abazwa. Nta Murundi hano ugomba kuzira icyemezo cya Guverinoma ye”.

Akomeza abasaba ko uri mu Rwanda akaba ashaka kuhaguma yahaguma, ufite ibyo ahakora mu nzira zemewe n’amategeko nawe akomeze imirimo, ushaka kwambuka asubira iwabo nawe yambuke ariko aziko nta kugaruka. Ashimangira ko “ Nta kibazo hano Abarundi bafite”. Akomeza avuga kandi ko nk’u Rwanda rwizeye ko ari nako Guverinoma y’Upu Burundi irabigenzereza Abanyarwanda bariyo, ko niba idashaka Abanyarwanda bariyo ibohereza mu nzira y’Amahoro.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda avuga kandi ko ni biba ngombwa ko Leta y’u Rwanda isabwa kugira uruhare mu gucyura abaturage bayo bari i Burundi, yiteguye kubigiramo uruhare kuko ari Abaturage b’u Rwanda. Asaba akomeje Leta y’u Burundi ko kuvuga ko idashaka Abanyarwanda bitavuze ko igomba kubahohotera.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →