Haba mu bakobwa, haba mu bahungu, imirenge ibiri muri itatu igize Umujyi w’Akarere ka Kamonyi yatsinze imirenge y’icyaro bahuriye ku mukino wa nyuma w’Umupira w’amaguru mu gikombe“Umurenge Kagame-Cup“. Abitabiriye imikino, bahawe ubutumwa bubakangurira kwitwararika basigasira ubuzima, kwirinda ibiyobyabwenge, inzoga, ubusambanyi n’ibindi bibakururira mu gukora ibyaha.
Mu bahungu, ab’Umurenge wa Rugalika nyuma y’uko muri kimwe cya kabiri bari basezereye ab’Umurenge wa Kayumbu, ku mukino wa nyuma wabahesheje igikombe basezereye abahungu b’Umurenge wa Mugina, itaha ityo nta gikombe.
Ni mu gihe mu bakobwa, ab’Umurenge wa Gacurabwenge basezereye abakobwa b’Umurenge wa Mugina, isubira mu mayaga ityo nta gikombe haba mu bahungu ndetse n’abakobwa. Ni nawo Murenge wari wabashije kugeza amakipe abiri; Abahungu n’Abakobwa ku mukino wa nyuma wa Kagame-Cup.
Haba mu bakobwa n’Abahungu, ikipe yatwaye igikombe yahawe igikombe ndetse igenerwa ibihumbi magana atatu by’u Rwanda, mu gihe ikipe yabaye iya Kabiri haba Abahungu cyangwa Abakobwa, buri imwe yahawe ibihumbi Magana abiri y’u Rwanda.
Igikombe Umurenge wa Rugalika utwaye muri Kagame-Cup, kije gisanga umuhigo baherutse kwesa( nta kwezi kurashira), ubwo bahigaga Imirenge yose yo mu Gihugu bagahesha Akarere ka Kamonyi Inka y’Ubumanzi n’iyayo, nyuma y’ibikorwa by’Urugerero aho bubatse inyubako z’Igihango cy’Urungano zizajya zitangirwamo Serivise zitandukanye, ahari kandi n’ikibuga gikomatanije imikino y’amaboko, hakaba isomero, icyumba kinini cy’inama cyangwa se Ubukwe n’ibindi.
Nyuma y’umukino wa nyuma muri Kagame-Cup ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi w’Akarere, Dr Nahayo Sylvere yahaye ubutumwa abitabiriye irushanwa baba abakinnyi, abayobozi batandukanye bitabiriye n’abafana muri rusange.
Mu butumwa bwo kubungabunga amagara birinda ibiyobyabwenge, Dr Nahayo Sylvere yagize ati“ Ntabwo wabasha gukina umupira nk’uyu ng’uyu ufite ikibazo mu mubiri kijyanye n’Ibiyobyabwenge, ariyo mpamvu dusaba by’umwihariko urubyiruko kwitwararika cyane. Ni mwe maboko n’imbaraga z’Igihugu cyacu, ni mwe bayobozi, ni mwe mufite igihe kinini cyo gukorera Igihugu cyacu. Ni byiza ko mwumva agaciro Igihugu kibaha, Ubuyobozi bubaha!. Imiryango irabakeneye, Igihugu kirabakeneye mugerageze mwitware neza ku gira ngo mukomeze gutanga umusanzu wanyu mu kubaka Igihugu”.
Yakomeje asaba urubyiruko kuva mu nzira mbi zibashora mu biyobyabwenge bitandukanye, birinda kandi kunywa inzoga zitandukanye zibangiriza ubuzima. Abato yabibukije ko inzoga atari izabo, ariko kandi n’abakuru abibutsa kunywa nkeya abashoboye bakazireka ahubwo bagashyira imbere umurimo unoze.
Yibukije ndetse asaba abana b’Abakobwa kwirinda ingeso mbi zo kwishora mu busambanyi kuko bibangiriza ubuzima bikica ahazaza habo. Yabibukije ko aribo babyeyi, ba Mama b’ejo bazarerera Igihugu bagafasha Umuryango Nyarwanda.
Dr Nahayo Sylvere, yanibukije abakuze kwirinda gushuka abana, abibutsa ko inshingano bafite ari ukubafasha kuzaba abo Igihugu gikeneye, ab’Umumaro kuri bo, ku miryango yabo n’Igihugumuri rusnage. Yabwiye aba bakuze bashuka, bagashoraba abana mu ngeso mbi, bakabahohotera ko amategeko atihanganira uwo ariwe wese wangiza abato cyangwa se ukora ibinyuranije n’amategeko.
Amakipe yatsinze ni nayo azaserukira Akarere mu marushanwa ya Kagame-Cup ku rwego rw’Igihugu, aho azahura n’andi azaba aserukiye uturere twayo. Basabwe kwitegura neza, ishyaka berekanye bakazanaryerekana bakina n’utundi turere. Bizejwe inkunga y’ubuyobozi mu gutegura imikino bafite imbere.
intyoza