U Rwanda rwiteguye gusubiza Ubwongereza amamiliyoni yabwo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yavuze ko yiteguye gusubiza Ubwongereza amamiliyoni y’amadolari u Rwanda rwahawe mu gihe imanza zo kwanga amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda zakomeza.

Leta y’Ubwongereza yahaye u Rwanda Miliyoni 240 z’Amapawundi, mu gihe ayandi agera kuri Miliyoni 50 ari mu nzira ariko kugeza ubu bikaba nta mwimukira n’umwe urava mu Bwongereza ngo yoherezwe mu Rwanda.

Ubwo Perezida Kagame yabazwaga ikibazo kerekeranye n’ayo mafaranga, yasubije ati “ Azakoreshwa mu gihe gusa abo bantu bazaba baje. Bataje, dushobora gusubiza ayo mafaranga”.

Muri ayo masezerano, Leta y’Ubwongereza iteganya kohereza abashaka ubuhungiro mu Rwanda kugira ngo amadosiye yabo yigirwe yo. Abakoherezwa, bashobora kutabona uburenganzira bwo kubona ubuhungiro mu Bwongereza.

Avugana na BBC dukesha iyi nkuru, mu gihe yari mu nama yerekeye ubukungu ku Isi( World Economic Forum), Perezida Kagame yitandukanije n’icyahindutse amakimbirane ya Politiki mu Bwongereza.

Perezida Kagame, ibi abivuze mu gihe Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak ari mu bibazo mu matora y’inteko ishingamategeko ku mushinga we wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe, yemeza ko umugambi we wo kohereza bamwe mu basaba ubuhungiro akabajyana mu Rwanda bizafasha guca intege abimukira bashaka kwambuka Manche bari mu mato mato mato.

Uyu mugambi wo kohereza aba bimukira mu Rwanda, abo mu ishyaka ry’aba Travailliste( Labour Party) bavuga ko ari umugambi uzatwara amafaranga menshi kandi ntacyo uzashyika ho, kandi ko bashobora kutawushyira mu bikorwa mu gihe batsinda amatora.

Minisitiri w’Intebe Sunak kandi, ahanganye na bamwe mu ntumwa za rubanda bo mu ishyaka ry’aba Conservateurs( Conservative Party), bavuga ko amategeko adahashya bikwiye kandi Leta igomba kwitegura kwirengagiza amategeko mpuzamahanga kugira ngo indege zitwaye abimukira zitangire kuguruka zerekeza Kigali.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →