Kamonyi-Nyamiyaga/Umunsi w’Intwari: Uwatabara yatabarana namwe-Nyinawagaga Claudine-LODA

Muri Miliyoni 47 zatanzwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze(LODA), Abaturage n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga wo mu Karere ka Kamonyi bishatsemo andi bagera kuri Miliyoni 185 biyubakira Sitade ya Ngoma yatashywe ku mugaragaro tariki ya 01 Gashyantare 2024 k’Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu. Mu kwishimira iki gikorwa no kugitaha, Umuyobozi mukuru wa LODA yavuze ko ibike bahawe babikoresheje neza bakora ibikomeye. Ati“ Mwahereye kuri bike byashobokaga igiti kiba inganzamarumbo. Uwatabara, yatabarana namwe”.

Nyinawagaga Claudine, Umuyobozi mukuru wa LODA yabwiye Abanyamayaga ati “ Mwagiye inama Imana Irabasanga. Ni mutekereze izi Miliyoni 47 gusa ariko uyu munsi tukaba dufite igikorwa gifite agaciro gasaga Miliyoni 185. Ni ibintu byo kwishimirwa cyane”.

Uhereye ibumoso; Umuyobozi w’Ingabo, Meya Dr Nahayo Sylvere, Nyinawagaga Claudine/LODA, Gitifu Nyamiyaga uzwi ku kazina ka NZIRUBUGWARI, akurikiwe na DPC wa Kamonyi. Bagiye gutangiza umupira wahuje Ingabo za Burigade ya 411 na Kamonyi FC.

Avuga kuri zimwe mu ndangagaciro z’Ubutwari yahuje n’igikorwa cyo kwiyubakira Sitade ku baturage ba Nyamiyaga, yagize ati“ Ni igikorwa cy’indashyikirwa. Kigaragaza ubutwari bw’Abaturage b’Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Kivugiza, Umurenge wa Nyamiyaga w’Akarere ka Kamonyi. Kuba Indashyikirwa mu byo ukora, Gukunda Igihugu, kugira ubushishozi, Kwitanga, Kwirinda Amacakubiri, Kwihesha Agaciro, Umurimo unoze, mbigarutseho kugira ngo mbabwire ko nta hantu numvise kuba warize amashuri adasanzwe, nta hantu numvise kuba waravutse uri umuhungu cyangwa se uri umukobwa, nta hantu numvise kuba waravukiye nko mu mujyi wa Kigali muri izo ndangagaciro z’Ubutwari. Ni ukuvuga ko buri wese ashobora kuba Intwari”.

Agira kandi ati” Uyu munsi igikorwa twatashye kirabigaragaza. Kiragaragaza ko ubwo butwari aha mu Mudugudu wa Kivugiza, mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi Ubutwari buhari. Kuko nkuko nabigaragaje, Miliyoni 47 zikabyara 185 ni ubutwari. Mu nama y’ubutaha, Meya arayizi iyo tujya duhuriramo n’abandi bayobozi b’Uturere nzamusaba njye ntanga urugero rw’Iyi Sitade y’aha ngaha kubera ko ni urugero rw’uko abaturage bashyize hamwe, bafite ubuyobozi bwiza, bitanga, bafite urukundo rw’Igihugu, batekereza birenze gusa kwitekereza havamo ibintu by’akataraboneka”.

Nyinawagaga Claudine/LODA yavuze ko agiye kujya atanga urugero kuri Nyamiyaga ya Kamonyi.

Ashimangira ko impamvu ashaka kuzajya atanga urugero rw’iyi Sitade ya“Ngoma” yo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga ari uko hari aho nka LODA bagira VUP bakahatanga amafaranga ariko ugasanga nta gikorwa gifatika kandi nyamara barahatanze amafaranga angana n’ayo batanze aha ndetse rimwe na rimwe ayaruta. Ati“ Mwebwe mwabaye wa mwana mwiza usiga akinogereza, niyo mpamvu ibyishimo byansabye”.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ashimangira ko abaturage b’Uyu Murenge wa Nyamiyaga Akagari ka Ngoma bagaragaje Ubutwari budasanzwe aho bahereye ku mafaranga make bahawe na LODA mu mushinga wa VUP, bo bakishakamo imbaraga, bakishakamo ubushobozi, bagatanga ibishoboka byose bakubaka Sitade ifite agaciro gakubye hafi inshuro 5 z’ubushobozi bari bahawe.

Meya Dr. Nahayo Sylvere/Kamonyi, ahamya ko igikorwa nk’iki kitari bushoboke gukorwa mu ngengo y’Imari isanzwe y’Akarere.

Akomeza avuga ko agaciro k’amafaranga yubatse iyi Sitade( Miliyoni zisaga 185) bitari korohera Akarere kubikora mu ngengo y’imari isanzwe y’Akarere. Ati“ Kubibona mu ngengo y’imari isanzwe y’Akarere ntabwo ari ikintu cyoroshye. Kuba rero haherwa ku mafaranga make nkuko mwabyumvise, abaturage bakazana ubushobozi bwabo kugeza kuri uru rwego ni urugero rw’ibishoboka. Ni ikimenyetso cy’uko ubushobozi buke bwaboneka twabuheraho tugakorana n’abaturage tukaganira nabo, cyane ko ari igikorwa baba bishimiye nk’iki ng’iki bitanga batizigamye kuko babona ko kibafitiye akamaro”.

Uretse amafaranga Miliyoni 47 yatanzwe na LODA, mu bushobozi bw’Abaturage mu buryo butandukanye bishatsemo ibisubizo bivuye mu mirimo y’amaboko yabo. Ufite amafaranga yaritanze, ubashije gukora araza atanga umubyizi, ufite umucanga arawutanga, ufite amabuye, ibiti n’ibindi atanga uko yifite kandi yishoboye.

Abaturage bari bitabiriye uyu munsi ari benshi harimo n’abo mu yindi mirenge ikikije Nyamiyaga n’ahandi nka Kayenzi dore ko nyuma habaye umupira w’Amaguru wahuje Kayenzi na Nyamiyaga, aho bari baje no kwigira kuri aba baturage uko babigenje ngo biyubakire Sitade.

Mu gutaha iyi Sitade, Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Burigade ya 411 ikorera mu Ntara y’Amajyepfo bakinnye umukino w’Umupira w’Amagu n’ikipe ya Kamonyi FC, aho Igikombe cyatwawe n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda. Umukino utari woroshye kuko iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1 bagakizwa na Penaliti.

Dr Nahayo Sylvere na Nyinawagaga Claudine batangiza umupira w’Ingabo za Burigade ya 411 na Kamonyi FC.
Abayobozi bafata ifoto y’Urwibutso n’abakinnyi b’ikipe y’Ingabo.
Abayobozi bafata ifoto y’Urwibutso n’Abakinnyi ba Kamonyi FC.
Ifoto y’amakipe yombi n’Abayobozi.
Aba bana berekanye ko bafite impano mu kwiruka kandi barimo gutorezwa kuzavamo abashobora guhatana ku rwego rukomeye.
Amakipe asuhuzanya akanereka abayobozi abakinnyi mbere yo gutangira umupira.

Muvunyi Etienne ushinzwe ishami ry’imiyoborere muri Kamonyi ari kumwe na Nyinawagaga Claudine.
Abasifuzi bafashije mu migendekere y’umukino mu gusifura, bafashe ifoto n’Abayobozi.
Ingabo zari zazanye ibikoresho byo kwifashisha mu kwita ku bakinnyi bagira ikibazo, atari ababo gusa ahubwo n’aba Kamonyi FC.
Byasojwe Ingabo zitemereye Abasivire ba Kamonyi FC gutwara igikombe cy’Umunsi mukuru wo kwizihiza Intwari z’Igihugu.
Bishimira Igikombe batwaye ariko kandi babikesheje Umuzamu wabo wakuyemo Penaliti 4 zose.
Ku kibuga barafanaga nubwo bari bake, ariko barushaga Molari ubwinshi bw’Abaturage.
Ibyishimo nta bara bigira pe!
Babonye intsinzi, biruka ikibuga wagira ngo bakurikiye umwanzi.
Uwageze kuri iki kibuga ntabwo yakwibagirwa uko aba bana biyerekanye mu karasisi bagashimisha sitade yose.
Iri ni itorero ry’Abana bakomoka ku bahinzi b’umuceri mu kibaya cya Mukunguri. Bafite itorero rimaze kwandika amateka mu Mayaga.
Ibyishimo wabinganya iki? Izo ni ingabo zakuyemo nyuma y’intsinzi.
Ubwitabire kuri uyu munsi ntacyo wabunenga.

Icyo wamenya kindi ni uko Gitifu Mudahemuka Jean Damascene uzwi ku izina rya NZIRUBUGWARI, iyi Sitade yubatse i Nyamiyaga ni iya Kabiri kuko mbere yo kuzanwa muri uyu Murenge, aho yabanje i Nyarubaka yasigiye abaturage baho Sitade. Ni nawe kandi Gitifu wenyine ufite uwo mwihariko mukubaka Sitade muri aka karere. Afite kandi undi mwihariko wo kuba ariwe Gitifu wajyanye Abaturage n’abayobozi(haba aho yabanje n’aha ari) ku Mulindi w’Intwari ahari Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, bakaba kandi baranasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside. Ibyo nta wundi muri bagenzi be aha Mukarere urabibasha.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →