Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere ka Kamonyi hashize igihe bahawe Moto zo kubafasha mu koroshya urugendo igihe bari mu kazi. Ntabwo baziherewe ubuntu kuko hariho amafaranga(Nkunganire) Leta ibishyurira n’ayo ubwabo biyishyurira. Guhabwa izi Moto nta ruhushya rwo gutwara bagira, byabereye benshi umuzigo, zishyira ubuzima bwa bamwe mu kaga, bake bahitamo kuzibika mu nzu, abandi bazitwara bwiyahuzi.
Bamwe muri aba Banyamabanga Nshingwabikorwa(Gitifu) b’Utugari baganiriye na intyoza.com bavuga ko bishimiye guhabwa izi Moto ariko ubu abatari bake bakaba bafite umutwaro kuri zo kuko ntacyo zibamariye uretse kubashyira mu bibazo.
Kimwe mu byo bahurizaho, bavuga ko ku batagira uruhushya rwo kuzitwara ndetse bakaba baraziparitse bahomba kabiri kuko bagira kwishyura ayo bazisabwaho(Credit) bakabaye bakenuza ibibazo bafite, bakongeraho no gukomeza kwishyura ay’ingendo( Transport) bakora kandi byitwa ko bahawe Moto zibafasha mu ngendo z’akazi.
Bamwe ntabwo batinya no kugaragaza ko izi Moto zibagejeje habi mu bukene ndetse zikaba zikururira bamwe mu kurya ruswa kuko ayo bahembwa ashirira mu ngendo bishyura batakangombye, akanashirira kandi mu kwishyura uruhare rwabo kuri izi Moto zicaye, batanashobora gushora mu muhanda ngo zibinjirize.
Bamwe muri aba ba Bagitifu baganiriye na intyoza.com ariko bakaba batifuje ko imyirondoro yabo ijya hanze, basaba Ubuyobozi ko bwabemerera mu gihe batarabona impushya, bagashaka aba Motari bazitwara zikaziba icyuho barimo guhura nacyo ariko kandi bakaba banabakoresha mu kubatwara igihe bari mu ngendo z’akazi.
Intyoza.com ifite ingero zitari nke za bamwe muri aba ba Bagitifu bazi gutwara Moto ariko batarabibonera urushushya, bamwe bazitwara nta ruhushya ndetse hari abagiye bafatwa na Polisi inshuro zitari nke. Bemera ko ibyo bakora bazi neza ko ari amakosa, ariko ko nta mahitamo yandi kuko kwishyura ingendo bari mu kazi basize Moto mu nzu banishyura uruhare rwabo kuri zo(Credit) batabibasha n’umushahara wabo bita muto.
Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga kuri iki kibazo gikomereye ba Gitifu b’Utugari, yabwiye intyoza.com ko abazihawe aribo kibazo ku kuba batabona uruhushya rwo kuzitwara kuko nk’Akarere ngo kabasabye ko bakora uruhare rwabo rwo kuziga hanyuma kagakorana n’inzego bireba bagahabwa ibizamini.
Ati“ Harimo abazitwara badafite Perimi, twarabasabye tuti mwebwe ni mwige muzimenye, ni mu mara kuzimenya twebwe turakorana n’inzego zibishinzwe babashakire uburyo mushobora gukora ibizamini. Abo nibo dutegereje ahubwo!”. Akomeza avuga ko batasabira abantu 2 cyangwa 3 ikizamini, ko bategereje umubare ufatika bakabona kubasabira gukoreshwa ibizamini, ko rero aribo bikerereza ndetse bakanakerereza bamwe muri bagenzi babo bashyize umuhate mu kuziga.
Meya Dr Nahayo Sylvere avuga ko izi Moto ku bazihawe atari izo gukoresha Bizinesi( Business) zabo bwite, ko baziherewe kubafasha mu kazi ari nayo mpamvu Leta ibunganira mu kuzishyura.
Ati“ Ntabwo byemewe ko umuntu afata Moto yahawe muri buriya buryo ngo abe yajya kuyikoresha muri Bizinesi ye. Impamvu yayihawe ni ukugira ngo imufashe mu kazi abashe kuzuza inshingano ze! Icyo rero iyo kidahari, icyo yayiherewe ntabwo aba aricyo iri mu gukoreshwa”.
Imibare intyoza.com ifite kugeza ubu, igaragaza ko mu Banyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu) b’Utugari 59 tugize Akarere ka Kamonyi, abafite Kategori “A” yo gutwara Moto ni 3 gusa. Abafite izindi Kategori ni 6, Abafite impushya z’agateganyo( Provisoire) ni 11, abandi bose nta nakimwe.
intyoza