Kamonyi: Visi Meya yavuze ku mwenda ukabakaba Miliyoni 100 bishyuzwa na ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by’amashuri

Imyaka ibaye ine ba Rwiyemezamirimo bubatse ibyumba by’amashuri mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Kamonyi bishyuza amafaranga yabo ku mirimo bakoze ubwo bubakaga ibyumba by’amashuri. Bamwe bavuga ko Akarere kabateje ubukene n’ibibazo birimo iby’amabanki bafashemo inguzanyo ngo babashe gukora imirimo basabwaga. Ubuyobozi bw’Akarere bwemera ko bufite ideni ry’agera kuri Miliyoni ijana(100,0000,000Frws) bugomba aba ba Rwiyemezamirimo ariko ko nta gihe kizwi cyo kubishyura.

Uzziel Niyongira, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu asubiza umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu mwenda Akarere kabereyemo ba Rwiyemezamirimo, yemera ko uyu mwenda bawuzi, uhari kandi ko bari mu nzira zo gushaka igisubizo bafatanije na Minisiteri y’Uburezi nubwo nta gihe kizwi cyo kuba bishyuye.

Yagize ati“ Abubatse ibyumba by’amashuri bakaba batarishyurwa, ni byo abo bantu barahari! Ni hafi Miliyoni ijana( 100,000,000Frws). Abo ba Rwiyemezamirimo rero baratumiwe baraganirizwa ndetse ku bufatanye na MINEDUC( Minisiteri y’Uburezi), haracyashakishwa uburyo ubushobozi bwo kubishyura bwaboneka cyane ko Budget (ingengo y’Imari) ya mbere yari yarangiye agasigara atishyuwe”.

Visi Meya Niyongira, akomeza avuga ko inzira yo gushaka igisubizo gikemura burundu iki kibazo cy’umwenda Akarere kishyuzwa na ba Rwiyemezamirimo ikomeje kandi ko hari ibiganiro biganisha ku gushaka igisubizo. Ati“ Dukomeje gushakisha igisubizo cy’uburyo amafaranga yaboneka kugira ngo abo bantu bayabone, tugirana inama nyinshi ariko igikenewe ni uko bishyurwa”.

Akomeza avuga ko imwe mu mpamvu yo gutinda kwishyura aba ba Rwiyemezamirimo ari uko hari bamwe muri bo bari bafite dosiye zituzuye. Ahamya ko ubu abujuje ibisabwa hari gushakwa uko ikibazo kiva mu nzira, bakishyurwa.

Mu gihe Akarere kavuga ko kari mu nzira yo gushaka igisubizo kirambye cyo kwishyura aba ba Rwiyemezamirimo bamaze imyaka ine bategereje, hirya no hino mu mirenge hakomeje urugamba rwo kubaka ibindi byumba by’amashuri kuko hari ikibazo cy’ubucucike mu mashuri. Hari kandi gushakishwa uko haboneka intebe zigera ku bihumbi 20 zizashyirwa mu byumba by’amashuri bitandukanye kuko hari aho usanga abanyeshuri bicaye hasi kuko nta ntebe.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →