Kamonyi-Nyarubaka: Inkangu yatwaye ubutaka n’imyaka by’abaturage bamwe basabwa kwimuka bwangu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi, mu buryo budasanzwe ubutaka n’imyaka itandukanye y’abaturage biri ku buso hafi Hegitari 3 byatwawe n’inkangu. Byose byarengeye mu gishanga cy’ahazwi nko“Mugahama”.

Iyi nkangu, yatwaye ubutaka n’imyaka itandukanye by’abaturage 25. Mu myaka yatwawe, igizwe n’Ibishyimbo, Imyumbati, Amasaka, Ibijumba, Amateke, Urutoki, Ibisheke, Avoka, Amashaza, Ikawa, Soya, Ibigori, Ubunyobwa, Kawa ndetse n’Ishyamba, byose byari ku buso bugera kuri Hegitari eshatu.

Ubutaka n’imyaka byamanutse umusozi bigenda abaturage bareba.

Abaturage bahise batabaza ubuyobozi bu begereye, hagera Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Madamu Mbonigaba Mpozenzi Providence wari kumwe na Perezida wa Jyanama Y’umurenge, Komanda wa Polisi Sitasiyo Musambira ari nayo ireberera Umurenge wa Nyarubaka na Kayumbu. Bari kumwe kandi n’izindi nzego zitandukanye z’Ibanze, bahumuriza Abaturage bahuye n’ibi biza n’abandi bahegereye ariko kandi banasaba bamwe kuba bahimutse byihutirwa.

Mu baturage bahise basabwa kwimuka bwangu harimo; Niyitegeka Froduard w’imyaka 72 y’amavuko, hakaba Nyiramana Thacianna w’imyaka 49 y’amavuko ndetse na Minani Cyliro w’imyaka 35 y’amavuko. Abatabasha kubona aho bahita bimukira basabwe kwegera ubuyobozi bukabibafashamo.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko iyi nkangu uretse gutwara ubutaka bw’Abaturage n’imyaka itandukanye yari ibuhinzeho, ngo nta muntu yatwaye cyangwa se itungo cyane ko byabaye hakiri mu masaha ya mugitondo.

Avuga ko nyuma yo kubona ko umusozi utwawe n’iyi nkangu, kubera ko nta cyizere ubuyobozi bufite ko n’abatuye hafi bitababaho, bahisemo gusaba abegereye aho byabereye kuba bahimutse.

Agita kandi ati“ Icyo twishimira ni uko nta bahaburiye ubuzima. Ibyo rero birumvikana ko bigomba kuduha isomo ku buryo dufata ingamba nk’izo ng’izo ku gira ngo ababa bari hafi aho nabo tubona ko bari mu cyerekezo bishobora kuba bya babaho babe bahavuye”.

Dr Nahayo Sylvere, asaba kandi abaturage ko mu gihe bahuye n’ibibazo nk’ibi biza n’ibindi bitunguranye bakwiye kwihutira gutanga amakuru ku buyobozi kugira ngo bubatabare bwangu, abafashwa kwimuka bimuke kugira ngo bakure ubuzima bwabo mu kaga.

Abaturiye hafi y’aho ibi byabaye basabwe kwimuka bwangu.

Ni ku nshuro ya mbere icyiza nk’iki cy’inkangu kibonetse mu buryo nk’ubu muri uyu Murenge. Agaciro k’ibyangijwe n’iyi nkangu, byaba Ubutaka bwagiye ndetse n’imyaka yari ibuhinzeho, ntabwo karamenyekana mu buryo bw’Amafaranga nkuko Umuyobozi w’Akarere Dr Nahayo Sylvere yabibwiye umunyamakuru.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →