Kamonyi-Runda: Umugabo w’imyaka 26 y’amavuko yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye

Hagenimana Jean Claude wari utuye mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Werurwe 2024 ahagana ku i saa munani n’igice, yasanzwe mu nzu abamo yapfuye.

Amakuru mpamo agera ku intyoza.com aturuka mu baturage, akanemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Runda uyu Nyakwigendera yari atuyemo, ahamya ko uwamubonye bwa mbere ari umuturanyi we wahise ahuruza ubuyobozi bw’Umudugudu nabwo bwihutira gutanga amakuru butabaza.

Ubuyobozi ndetse n’Abaturage bahageze bwa mbere batabaye, babanje gushidikanya ku rupfu rw’uyu Hagenimana Jean Claude, bamwe bibaza niba yapfuye abandi bavuga ko yaba akiri mu zima. Bafashe icyemezo cyo guhamagara abaganga baje n’imbangukiragutabara baturutse Kigali ari nabo bamupimye bemeza ko yapfuye.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, yemereye intyoza.com ko amakuru y’urupfu rwa Hagenimana Jean Claude ari impamo, kandi ko abaganga aribo babanje kuza barapima bemeza iby’urupfu rwe.

Avuga ko ku makuru bahawe, imvano y’uru rupfu ishobora kuba yatewe no kunyerera mu nzu mu cyumba cy’uruganiriro( Salon) avuye gukaraba. Avuga kandi ko uyu Nyakwigendera yabaga wenyine mu nzu, nta mugore n’umwana.

Nyuma yuko inzego zitandukanye zirimo na RIB zigeze aho Nyakwigendera yapfiriye ndetse zigakora akazi kazo, umurambo wa Nyakwigendera wahise woherezwa ku bitaro bya Remera Rukoma.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →