Leta ya DR Congo yateye utwatsi ibyo kugirana amasezerano ya Gisirikare n’Uburusiya

Leta ya Repuburika ya Demokarasi ya Congo irahakana ibivugwa ko hari amasezerano yashyizeko umukono n’Uburusiya mu gufashanya mu bya gisikare. ”Gushyika uyu munsi, nta masezerano yo gufashanya mu bya Gisirikare yasinywe ubu vuba hagati y’Uburusiya na Repuburika ya Demokarasi ya Congo”.

Ibyo biri mu itangazo ryo kuri uyu wa kane, ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa Minisiteri ya Congo ishinzwe kumenyesha amakuru. Ni itangazo rije nyuma y’ibyanditswe ku wa kabiri n’ibiro ntaramakuru bya Leta y’Uburusiya, TASS, aho ryavuze ko Leta y’Uburusiya yemeye integuro y’amasezerano yo gufashanya mu bya gisirikare na Repuburika ya Demokarasinya Congo.

Ibi biro ntaramakuru,bisubiramo ibiri mu nyandiko ya Leta, TASS yavuze ko iyo nteguro y’amasezerano, ayo masezerano ategekanya gukorera hamwe imyimenyerezo ya gisirikare, inyigisho za gisirikare hamwe ”n’ingendo z’ubwato n’indege by’intambara ku butumire cyangwa bisabwe”.

Leta ya Congo nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ivuga ko iyo nteguro y’amasezerano ivugwa yatangijwe n’ibyo bihugu byombi mu mwaka w’ 1999, ariko ko gushyika ubu itarasinywa.

Itangazo rya Minisiteri ifite mu nshingano zo kumenyesha amakuru muri DR Congo, rivuga riti:” Muri iki gihe, nta biganiro bihari hagati y’ibihugu byombi ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano. Uko ibintu byifashe gushyika ubu, Congo nta n’ibyo irimo gutekereza”.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →