Kamonyi-Cooproriz: Amananiza mu kwishyura abahinzi no guhatirwa kuva muri banki ya BK

Bamwe mu bahinzi b’Umuceri mu kibaya cya Mukunguri babarizwa muri Koperative Cooproriz Abahuzabikorwa, by’umwihariko abafite Konti muri Banki ya BK barashinja ubuyobozi bwabo kutabishyura umusaruro bagemuye bakababeshya ko Konti zabo muri iyi Banki zasinziriye. Hari n’ababwiye intyoza.com ko basabwe kuva muri BK bakajya muri Banki bagereranya na Microfinance iri ku Mugina babwirwa ko ariyo ibabereye.

Bamwe muri aba bahinzi baganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com bavuga ko bejeje umuceri ndetse bakawugemura mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, ariko hakaba harishyuwe bamwe abandi bakaba bahora babwirwa impamvu bita ko ari iza nyirarureshwa batazi imvano yazo n’ikigenderewe.

Benshi mu batarishyuwe ni abafite amakonti muri Banki ya BK, bavuga ko ubuyobozi bwa Koperative bwababwiye ko Konti zabo zasinziriye, ko bagomba kuzikangura kugira ngo bishyurwe cyangwa se bakazivamo bakajya muri Banki bavuga ko ibegereye kandi ibabereye.

Bamwe muri aba bahinzi, bavuga ko ibyo bakorerwa ari impamvu zisa n’izishaka kubakura muri BK rwihishwa kubera inyungu za bamwe mu bayobozi bashaka ku bajyana muri iyo Banki babona ko hari bamwe babifitemo inyungu.

Aba bahinzi bagemuye umuceri wabo, bavuga ko muri uko gusabwa gukangura Konti hari abagiye muri BK basanga nta bibazo bafite nyamara babura amafaranga yabo, babwirwa ko nta mafaranga yabo yahageze ngo asubire yo, abandi nabo babikoze uko babisabwe bakaba batazi impamvu batishyuwe amafaranga y’umusaruro wabo.

UBUYOBOZI BWA KOPERATIVE NTABWO BWEMERANYWA N’ABAHIZI

Perezida wa Koperative y’abahinzi b’Umuceri ba Mukunguri, John Ndahemuka ku murongo wa terefone yabwiye umunyamakuru ko ibivugwa n’aba bahinzi atari ukuri, ko ntawe batishyuye mu bagemuye umuceri, ariko yongeraho, “keretse”…

Ati“ Ni bande se tutishyuye? Baratubeshyera ntawe tutishyuye rwose. Twarabishyuye, keretse abantu bafunguje Konti muri BK noneho amakonti yabo basanga arasinziriye, twabagiriye inama tukibandikira yuko bagomba kujya kuyakanguza, ababikoze rero barabikoze amafaranga yabo aragenda ariko abandi yagarutse ku kigo“.

Akomeza agira ati“ Ni icyo kibazo twagize ariko kitaduturutseho twebwe!. Ni kuri BK cyane cyane rwose nta handi!”. Akomeza avuga ko ku bavuga ko basabwa kuva muri Banki ya BK bakajya mu yo babwiwe atari byo. Ati “ Oya! Ntawe duhatira gufunguza Konti rwose. Umunyamuryango araza agafunguza Konti iyo ashaka yose, ntawe duhatira gufunguza Konti”.

Uyu muyobozi, mu kumvikanisha ikibazo gihari agaragaza ko abavuga ibi ari abafite Konti muri BK. Ati“ Uzagenzure urebe neza uzasanga abo bantu ari abo kuri BK ariko!”. Ashimangira ko we nka Perezida yasinyiye amafaranga y’abasaga mirongo( nta mubare yavuze) yari yagarutse ngo asubire yo bishyirwe, ko rero ikibazo kiri kuri aba ba BK.

Aba bahinzi b’Umuceri, bikoma ubuyobozi ku kudashaka kwita ku kibazo cyabo bitwaje impamvu ya Banki ya BK kandi nyamara bo ngo ubukene bubageze habi, bahura n’ibibazo bakabura ububikemura kandi bitakagombye kuko bahinze bakeza, bakagemura umusaruro ndetse bakabarirwa ayo kwishyurwa ariko nti bikorwe.

Abahinzi bafite ikibazo cyo kutishyurwa amafaranga y’umusaruro wabo, bamwe ni abo mu karere ka Kamonyi mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga bahinga muri iki gishanga, abandi ni abo mu Karere ka Ruhango mu Mirenge ikora kuri iki gishanga bahafite imirima bahinga. Bose barasaba kwishyurwa nta mananiza kuko bahinze bakeza, bakagemura umusaruro ndetse bakabarirwa.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →