Kamonyi-Kwibuka30: Ubumwe bw’Abanyarwanda niwo musingi w’Iterambere rirambye-Meya Dr Nahayo

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wari umushyitsi mukuru mu gutangiza ku mugaragaro Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yibukije abari ku rwibutso rwa Kibuza mu Murenge wa Gacurabwenge ko bakwiye kuzirikana cyane ko ntawe ukwiye guha umwanya ibikorwa n’amagambo bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ko kandi “Ubumwe bw’Abanyarwanda niwo musingi w’iterambere birambye”.

Meya Dr Nahayo Sylvere, yibukije ko kuza kwibuka ari igikorwa cyiza cyo kongera guhesha agaciro abavukijwe ubuzima, Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Yagize ati“ Iyo twaje hano rero kwibuka, tubifata nk’Igikorwa cyiza cyo gusubiza abishwe agaciro bambuwe tugahumuriza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bikaduha imbaraga zo gukomeza kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza duharanira guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi tukibona zikigenda zibangamira umuryango Nyarwanda”.

Nubwo imvura yashatse kuba kidobya, abitaburiye “Kwibuka” nta wahagurutse cyane ko aya mateka ataburanye n’imvura, yibutsa benshi ibihe bigoye banyuzemo.

Akomeza avuga ko Kwibuka ari n’umwanyamwiza haba ku bakuru ndetse n’abakiri bato wo gufata ingamba zo gukomeza kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda no gukumira icyo aricyo cyose cyabungabanya kuko“ Ubumwe bw’Abanyarwanda ariwo musingi w’Iterambere rirambye”.

Meya Dr Nahayo Sylvere, avuga ko mu rwego rwo kudaheranwa n’agahinda ndetse no kuzirikana Abarokotse Jenoside batishoboye by’umwihiriko muri iki gihe cy’iminsi ijana, Ubuyobozi bw’Akarere bwatangije gahunda y’“Ubudaheranwa” igamije ahanini kuba hafi y’imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abakeneye gutsindagizwa.

Abayobozi batandukanye mu rwego rw’Akarere bari bahari.

Akomeza ashimangira ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenosideyakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo Abayirokotse himakazwa Umuco w’Amahoro, hamaganirwa kure ibikorwa byose n’amagambo agaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Dr Nahayo Sylvere, asaba buri wese by’umwihariko urubyiruko kwitabira ibikorwa byo Kwibuka by’umwihariko ibiganiro bizatangwa ahantu hatandukanye( mu bigo bya Leta n’iby’abigenga), ku ma Radiyo, Tereviziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya no gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo.

Yagize kandi ati“ Turashishikariza Abakuze, Urubyiruko, Abarezi, Abanyamadini kugira uruhare mu kubaka Igihugu kitarangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside. Duharanire ko buri wese yumva akamaro ko kwibuka kandi akabigira ibye. Mu muryango, Ababyeyi ni ngombwa ko baganiriza abana bakababwiza ukuri ku mateka. Babigishe Urukundo n’Ubumwe, ni wo murage dukwiye kubakiraho Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda“.

Muri iki gihe cy’iminsi Ijana(100days), Dr Nahayo Sylvere yasabye buri wese kumva ko atekanye kandi afite icyizere cyo kubaho no guteza imbere Igihugu cye. Yibukije ko gushyigikira bya nyabyo ibyiza bimaze kugerwaho ari uguharanira Kwigira, Kurinda ibyagezweho, kubungabunga umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu no mu miyoborere myiza.

Agira kandi ati“ Amahitamo y’Abanyarwanda azakomeza kuyobora imigirire ya buri wese ndetse n’uruhare rwa buri wese mu kugena ejo hazaza h’Igihugu cyacu kandi imbaraga zigaragara mu rubyiruko ni ikimenyetso gitanga icyizere y’uko imbere hacu ari heza ku rushaho”.

Yijeje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko nubwo hakiri ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bufatanije n’Abarokotse, Abaturage muri rusange ndetse n’Abafatanyabikorwa batandukanye hazakomeza gushakwa Ibisubizo bikwiye. Yibukije ko ikingenzi cyo kwishimira ari Imiyoborere myiza igamije imibereho myiza n’iterambere ry’umunyarwanda wese, nta vangura, nta karengane, aho ihame ry’Ubunyarwanda ryabaye umusingi wo kubaka u Rwanda rushya. Ati“ Duharanire gushyira imbere Igihango dufitanye nk’Abanyarwanda”.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.