Kamonyi-Nyamiyaga/Kwibuka30: Mushyire imbaraga hamwe murwanye ikibi-Gitifu Mudahemuka

Mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa 09 Mata 2024 mu kagari ka Kidahwe( ahavuka Intwari y’u Rwanda Fred Gisa Rwigema) mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi w’Umurenge yibukije abaturage ko igikorwa cyo Kwibuka kireba buri wese. Yabasabye gushyigikirana mu byiza, gushyira hamwe imbaraga bakarwanya ikibi. Yababwiye ko iyo u Rwanda ruza kugira imiyoborere myiza ikibi kitari kuganza icyiza, ko Jenoside itari gushoboka.

Mudahemuka Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye Abaturage ba Kidahwe bitabiriye inteko y’Abaturage ko bafitanye Igihango gikomeye n’Igihugu, ko bakwiye kwirinda icyo aricyo cyose cyakurura Amacakubiri, Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko nta cyiza cyayo.

Inteko y’Abaturage yabereye inyuma neza y’Akagari ka Kidahwe.

Yagize ati“ Muri Jenoside yakorewe Abatutsi tutagiye mu mateka maremare, iyo tugira imiyoborere icyaha, ikanahana ikanakumira, bari gutwika urugo rumwe rw’Umututsi Ubuyobozi n’Abaturage bahagera bakibuka ko babatoye, bakabuza ko ikibi kiba”.

Yakomeje ati“ Ariko kubera imiyoborere mibi, uwatwitse inzu y’Umututsi bamugororeye gukomeza gutwika n’izindi cyangwa no kwangiza ibindi. Aho rero, harimo kuyoboka buhumyi. Wigishijwe ibibi none nawe amahitamo n’umutimanama Imana yaguhaye ntushoboye kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza”.

Agira kandi ati” Abaturage ba Kidahwe muri iyi Midugudu twahuriyemo uko ari ibiri; Nyamiyaga na Kiranzi, mufite Igihango gikomeye n’Igihugu cyacu kubera ko musobanukiwe neza no kuba mwaragize imiyoborere mibi na Jenoside igashoboka hano. Ariko mufite n’ikindi gihango gikomeye!, mufite Intwari z’u Rwanda harimo Fred Gisa Rwigema umuturanyi wanyu hano hakurya kwa Kimonyo uri mu ntwari z’u Rwanda”.

Yakomeje abibutsa ko bazi neza icyo amateka mabi yabazaniye ndetse n’abayagize mo uruhare, abibutsa ko bafite Intwari z’u Rwanda bakwigiraho, ko bafite Imiyoborere myiza. Yabasabye kumenya neza ko uyu munsi bafite amahitamo kandi meza, kumenya ko basobanukiwe ndetse bazi ingaruka z’ibibi kuko bazibonye. Ati “Rero muzi ibyiza byo gukora ibikwiye kandi mu gihe gikwiye”.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka Kagari ka Kidahwe, by’umwihariko abari mu Mudugudu bubakiwe, batanze ubutumwa mu ruhame rw’Inteko y’Abaturage ko “biteguye kubabarira uwo ariwe wese uzabegera akagaragaza kwicuza no gusaba imbabazi z’ibibi yakoze”.

Abaturage baganirijwe ku kwicungira umutekano birinda icyawuhungabanya, basabwa gushyira hamwe bagakora biteza imbere, ibibagoye bakegera ubuyobozi.

Abitabiriye Iyi nteko y’Abaturage buri wese yasabwe kurangwa n’Ubutwari, kugira imyitwarire myiza muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bibukijwe kandi kurangwa no gushyira hamwe, guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda, guharanira Umutekano bwite ndetse n’uw’Abanyarwanda bose.

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.