• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
10/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
10/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
10/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Intara y’Amajyepfo/Kamonyi: RMB yashyizwe mu majwi mu gutiza umurindi ubucukuzi butemewe

Umwanditsi
April 18, 2024

Intero yari imwe, haba mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Abayobozi b’Uturere(Meya), inzego z’umutekano zitandukanye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, aho babwiye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peterori na Gaz( Rwanda Mining Boad-RMB) ko kuba rudatanga ibyangombwa by’ubucukuzi ari kimwe mu bibazo bituma bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko. Benshi mu babukora bahawe izina ry’“Abahebyi”.

Mu ishusho cyangwa imbonerahamwe igaragaza Ibirombe ndetse n’Impanuka zabibayemo mu mwaka wa 2023-2024 mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye na Nyamagabe( aba bayobozi bose bari bahari), hagaragajwe ko ibirombe by’amabuye y’agaciro bihari ari 89. Muri byo, 46 gusa ni byo bifite ababikoreramo(ababibazwa), mu gihe 43 nta byangombwa, ntawe bifite ubibazwa. Impanuka zabaye muri ibi birombe mu turere twavuzwe harimo izatwaye ubuzima bw’abantu 18 naho izitaragize abo zihitana ni 17.

Abitabiriye iyi nama yabereye ku biro by’Akarere ka Kamonyi ariko yabanjirijwe n’urugendo rwo gusura hamwe mu hakorerwa Ubucukuzi bw’amabuyey’agaciro, abafashe ijambo bose ntawe utagarutse ku bucukuzi bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko, aho bagaragaje ko ari kimwe mu bihangayikishije ababukora byemewe ndetse bigahangayikisha Ubuyobozi n’abaturage. Muri bwo, hagaragaramo ibibazo bitandukanye birimo Urugomo, Umutekano muke, kwangiza ibidukikije n’ibindi.

Francis Kamanzi, Umuyobozi mukuru-CEO wa RMB nta gisubizo gifatika kuri iki kibazo yatanze nyamara cyagarutsweho kenshi n’abafashe ijambo. Yanabwiwe ko Ubuyobozi bw’Akarere(hose) ndetse n’Intara busa n’ubutagira ijambo ku bacukuzi kuko ari RMB ibaha ibyangombwa izo nzego zindi nta ruhare zibigira mo, ko no kugira icyo bakora kubitagenze neza bigorana.

Hari n’umu Meya wagaragaje ko hari icyemezo yigeze afata ku byo yabonaga bibangamiye abaturage ariko ahinyuzwa no kwisanga RMB yakoze ibinyuranye n’ibyakagombye nyamara ngo ibyo byose iyo hari ikibazo kibaye by’umwihariko ku muturage bibazwa ubuyobozi butagize uruhare na ruto mu itangwa ry’ibyangombwa. Basabye ko ibyo byarebwaho, akarere ka kagira uruhare nubwo rwaba ruto mu itangwa ry’ibyangombwa kuko ibyo baza gucukura, abaturage bakoresha bari mu buso bw’Akarere bashinzwe.

Mu kubasubiza, Umuyobozi mukuru wa RMB yabwiye( bitanditse) ba Meya ko nubwo abacukuzi bahabwa ibyangombwa ariko bari mu buso bw’aho bashinzwe, ko nta kwihunza inshingano, ko mu gihe babona hari ibitagenda bakwiye kubigaragaza, bagafata ibyemezo kuko bose ari Umuryango (Family). Yavuze kandi ko uru rwego-RMB ruripotinga cyangwa se rutanga raporo kwa Perezida wa Repubulika, ababwira ko nta kibazo gikwiye kuba kinanirana mu bucukuzi kandi hari inzego z’ubuyobozi.

Umuyobozi wa RMB, Francis Kamanzi ubwo itangazamakuru ryari rihari(ibitangazamakuru 3) ryamwegeraga rishaka ko agira icyo aribwira ku byavugiwe muri ibi biganiro ndetse n’urugendo bagize mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yaribwiye ko ntacyo kuvuga, ko ndetse atazi uko itangazamakuru ryemerewe kwinjira muri iyi nama we yavuze ko ari iy’Umuryango(Family).

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga