Kamonyi-Rukoma/Kwibuka30: Urukundo n’Ubumwe niwo murage dukwiye kubakiraho“UBUDAHERANWA”bw’Abanyarwanda-Visi Meya Uwiringira

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiringira Marie Josee, yasabye Abaturage b’Umurenge wa Rukoma n’inshuti zabo zaje ku bafata mu mugongo mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ko icyo buri wese asabwa ari ukubakira ku Rukundo no gushyira imbere Ubumwe byo nkingi ikomeye yo kubaka“UBUDAHERANWA” bw’Abanyarwanda. Yibukije ko abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nta mwanya bafite kandi ko amategeko arahari ku bameze batyo.

Visi Meya Uwiringira, avuga ko Gahunda y’UBUDAHERANWA yatangijwe Tariki ya 05 Mata 2024, aho mu gihe cy’iminsi ijana(100Days) igamije kwegera abarokotse Jenoside by’umwihariko abatishoboye n’abafite intege nke. Baba Abafatanyabikorwa bakorana n’Akarere, baba Abaturage, Ibigo n’Imiryango itandukanye, basabwa kuba hafi, kwegera Abarokotse Jenoside bakabahumuriza, bakabafasha mu buryo bwose bijyanye n’icyo buri rugo rukeneye gufashwamo, yaba gusanirwa, Kubakirwa, ukeneye ibyo kurya, ukeneye Inka akayihabwa cyangwa se irindi tungo.

Bamwe mu baturage bitabiriye Kwibuka i Rukoma.

Ati” Icyo tuba tugamije cyane mu BUDAHERANWA ni ukugira ngo Umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abane neza n’abo bari kumwe kandi abone ko bari kumwe ndetse abone ko n’Igihugu n’Umufatanyabikorwa wese uje muri kino gihe cyo kwibuka amutekerezaho“.

Visi Meya Uwiringira, yibukije Abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka aha I Rukoma ko “UBUDAHERANWA” ari gahunda ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwabonyemo umusaruro ufatika. Ati” Ubudaheranwa twabubonyemo umusaruro kubera y’uko n’Abaturage badafite icyo batanga gifatika bashobora gutanga Umubyizi, Kujya gukora Umuganda wo gushangurura urutoki, kumuhingira, kumusarurira ibyeze, kumwubakira urugo niba afite urugo akeneye gusobekamo…”.

Akomeza agaragaza ko ibyo usanga byaragaruye icyizere mu baturage cyane cyane abarokotse Jenoside, cyane ko “turi kurwana no kubaka Ubumwe kugira ngo n’uwo warokotse abone ko n’abandi bamwiyumvamo kandi bamufashe mu mugongo muri iki gihe cyo kwibuka“. Yibukije buri wese kumva no kuzirikana ko Jenoside nta cyiza na kimwe yasigiye u Rwanda n’Abanyarwanda, asaba buri wese guharanira kumva Akamaro ko Kwibuka kandi akabigira ibye.

Yasabye Ababyeyi mu miryango hirya no hino kuganiriza abana kandi bakababwiza Ukuri ku mateka y’Igihugu, babigisha kugira Urukundo n’Ubumwe byo Murage ukwiye wo kubakiraho UBUDAHERANWA bw’Abanyarwanda.

Yakomeje asaba kandi buri wese guharanira kwicungira umutekano, Kwita kubihuza Abanyarwanda ndetse no kwita ku iterambere kugira ngo buri wese yumve atekanye kandi afite Icyizere cyo kubaho no guteza imbere Igihugu cye.

Yagize kandi ati” Mu gushyigikira Ibyiza twagezeho, tugomba guharanira Kwigira, kurinda ibyagezweho, kubungabunga Umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu ryacu ryubakiye ku miyoborere myiza. Amahitamo y’Abanyarwanda azakomeze kuyobora imigirire ya buri wese mu kugena ejo hazaza h’Igihugu cyacu kandi imbaraga zigaragara mu rubyiruko zibe icyizere cy’ejo hazaza heza”.

Visi Meya Uwiringira, yijeje ko nk’Ubuyobozi bafatanije n’abaturage bazakomeza guhangana no gushaka umuti w’ibibazo bitandukanye bikomoka ku ngaruka za Jenoside. Yasabye kandi buri wese guharanira kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu gifite yibanda ku kugira “UBUDAHERANWA”. Yibukije ko ntacyo kwitwaza kuko urufatiro ruhari arirwo Imiyoborere myiza igamije imibereho myiza n’Iterambere ry’Umunyarwanda, aho ayo ari amahirwe Igihugu cyahaye buri wese nta vangura, nta karengane, aho kandi ihame ry’Ubunyarwanda ryabaye Umusingi wo kubaka u Rwanda rushya. Ati” Duharanire gushyira Imbere Igihango dufitanye kuko Ubumwe bwacu, arizo mbaraga zacu“.

Abitabiriye KWIBUKA, babanje kujya akazwi nka Cyatenga mu kagari ka Remera, Umudugudu wa Gisenyi, bunamira kandi bashyira indabo ahiciwe Abatutsi basaga 100, bajugunywe mu byobo byacukurwagamo amabuye y’agaciro.

 

Munyaneza Théogène

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.